00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 September 2026 saa 11:40
Yasuwe :

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

Byabereye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera ku wa 17 Nzeri 2026.

Mu masaha y’umugoroba nibwo umugore we yavuye mu gasoko guhaha asanga inzu iri gushya atabaza abaturanyi n’inzego z’umutekano inzu barayizimya.

Mu kuzimya babanje kwica urugi ngo basohore bimwe mu byari mu nzu basanga umusaza amanitse mu mugozi yapfuye.

Nyakwigendera yari aherutse kubwira umugore wari usanzwe amwunga n’umugore we ngo "Ni igihe gito" undi ntiyahita atahura ngo amubwire ko ari gutegura kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacaca yavuze byinshi mu byari muri iyo nzu byahiriyemo.

Ati "Umuntu aho kugira ngo yiyambure ubuzima afite ikibazo yakigeza ku bandi bantu bakamufasha. Ntagere aho yiyambura ubuzima. Ingamba dufite nk’ubuyobozi ni ugukomeza kwigisha imiryango ibanye mu makimbirande kugira ngo ibashe kuyasohokamo".

Abazi nyakwigendera Ntakatababaza Kasimu bavuga ko ari umugabo wahoraga acecetse, akananyuzamo akanywa itabi.

Umusaza w'i Karongi yitwikiye mu nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages