00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bashinjwa gukoresha abakobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 13 May 2020 saa 04:02
Yasuwe :

Urukiko rwa Gisirikare i Kanombe rwafashe umwanzuro wo gufunga mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo abasirikare batanu n’umusivili umwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa n’abagore bo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Kangondo II.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nk’uko byari byatangajwe mu iburanisha ribanza ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Aba basirikare bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko, kwiba no guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu.

Urukiko rwavuze usibye icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo; ibindi byose bifite impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunzwe.

Aba basirikare bari mu Rukiko ubwo uyu mwanzuro wasomwaga mu mpuzankano ya gisirikare mu gihe umusivile we yari yambaye imyambaro igaragaza imfungwa za gisirikare.

Mu iburanisha riheruka, bose bireguye bahakana ibyaha byose bashinjwa, bamwe bavuga ko aribwo bari bakirangiza amasomo ya gisirikare ku buryo n’aho byakorewe batahazi.

Kanda hano usome inkuru igaragaza uko iburanisha riheruka ryagenze
Ibyaha aba basirikare bashinjwa n’uburyo babikoze

Uko aba basirikare bireguye

Aba basirikare bashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa n'abagore bo mu Murenge wa Remera
Bose urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe mu gihe cy'iminsi 30 y'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages