00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanze ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi 6 yo gutegura dosiye, Sankara yemeye ibyaha 17 aregwa (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 March 2021 saa 08:35
Yasuwe :

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka rwatesheje agaciro ubusabe bwa Paul Rusesabagina bwo guhabwa amezi atandatu yo gutegura dosiye ye, mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Paul Rusesabagina yatangiye asaba urukiko guhabwa igihe gikwiye cy’amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye kuko atabonye uburyo bwo kubikora.

Rusesabagina yavuze ko yahuye n’imbogamizi zo kuba atarabona mudasobwa irimo dosiye yose, kuba adafite ibikoresho birimo imprimante, impapuro n’amakaramu, kuba ataremerewe kunganirwa n’abavoka b’abanyamahanga yihitiyemo kandi akaba afite dosiye nini ugereranyije n’abandi baburanyi.

Ibi yabishingiyeho asaba guhabwa amezi atandatu kugira ngo yige neza dosiye ye kandi ayisesengure neza ku buryo aziregura azi neza ibiyikubiyemo.

Ni ubusabe bwagiweho impaka ndende ariko Ubushinjacyaha bukerekana ko nta shingiro bufite kuko imyanzuro isabirwa igihe yagombaga gutangwa mu minsi 30 kuva dosiye iregewe urukiko mu Ugushyingo 2020, none hakaba hashize amezi ane.

Nyuma yo kwiherera, Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu mizi, runatesha agaciro ubusabe bwa Rusesabagina.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Rusesabagina yatangaje ko kubera atizeye kuzabona ubutabera yikuye mu rubanza.

Urukiko rwahise rukomeza kuburanisha Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba. Kuri uyu munsi yireguye ku byaha umunani kuko icyenda yari yamaze kubyisobanuraho. Yavuze ko yemera ibyaha byose aregwa akanicuza, akabisabira imbabazi by’umwihariko ku bo byagizeho ingaruka.

Mu kwiregura kwe, Sankara yikije cyane ku buryo inkunga yo gufasha FLN yabonekaga, anakomoza by’umwihariko ku bufasha bwatanzwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, ubucuti bwe na Rusesabagina Paul n’amayeri bakoreshaga mu biganiro byabo no guhererekanya amafaranga.

Uru rubanza ruhuriyemo abantu 21 baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

UKO IBURANISHA RYAGENZE:

14:56: Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa hanyuma iburanisha ritaha rikazatangira humvwa Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’. Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku wa 24 na 25 Werurwe 2021.

  Sankara yagarutse ku bafashaga FLN n’ubucuti bwa Rusesabagina na Perezida wa Zambia

Sankara yavuze ko hari amafaranga yibuka yahawe FLN agera ku bihumbi 255 by’amadolari ya Amerika yatanzwe n’abantu batandukanye.

Muri yo yavuze ko ibihumbi 190 by’amadolari yatanzwe na Paul Rusesabagina; icyo gihe ibihumbi 100$ yahawe Gen Murani, amwongera ibihumbi 20$; Gen Habimana Hamada yamuhaye ibihumbi 150$.

Ati “Yose hamwe yayakuye kwa Edgar Lungu [Perezida wa Zambia] na Nsengiyumva Apollinaire uba muri Zambia akaba ari n’inshuti ye magara. Ni yo mafaranga yakoreshejwe mu gutegura ibitero.’’

Sankara yakomeje avuga ko ibindi bihumbi 20$ yayahaye Gen Irategeka Wilson, akurwaho ibihumbi 6$ byahawe ingabo zagiye muri Uganda.

Muri icyo gihe kandi hari ibihumbi 20$ byahawe Gen. Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva washakaga gutera u Rwanda anyuze mu Birunga. Yashakaga nibura ibihumbi $50.

  • "Perezida Lungu yiswe "umubyeyi wa batisimu"

Sankara yavuze ko yumvaga bavuga “Parrain wa Batisimu” ariko ntamenye uwo ari we.

Yavuze ko iryo zina yaje gusanga rihabwa Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, kubera ubufasha yabahaga.

Ati “Muri iyo minsi yatanze amafaranga ni bwo namenye ko ari Edgar Lungu bavugaga. Nubwo nafatwaga, nafashwe bambwira ko uwo Perezida yari yavuze ko azongera gutanga inkunga Perezida Kagame nava ku buyobozi bwa AU.’’

Sankara yavuze ko nta nyungu afite mu kuba yabeshyera Perezida w’ikindi gihugu cyangwa akaba ariwe atoranya gusa aho kuvuga Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi cyangwa Museveni wa Uganda cyane ko n’ibihugu bitari bibanye neza.

Ati “Nonese Rusesabagina yahagarara hano [Rusesabagina], agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu. Mu nshuti zose, kuki nicara hano nkahitamo Edgar, hari isambu dupfa, nigeze mfungirwayo se? Sinari muzi.’’

Usibye inkunga yatanzwe na Edgar Lungu binyuze ku Munyarwanda uba muri Zambia, Nsengiyumva Appolinaire, hari ibihumbi 10$ yavanywe muri Australia akusanyijwe na Kalinijabo Jean Paul; ibihumbi 10 yakusanyijwe n’abasenateri babiri bo muri Amerika; ibihumbi 25$ yakusanyijwe na Eric Munyemana muri Malawi n’andi
ibihumbi 10$ yakuye mu Bubiligi.

Yasobanuye ko adafite neza imibare kuko n’ibimenyetso byinshi yahitaga abisiba kugira ngo atazafatwa.

Ati “Icyo mumenya ni uko iyo umuntu ari inyeshyamba, aba agomba guhisha ibimenyetso. Sinari nzi ko nzagera muri iyi situation ngo negeranye ibimenyetso.’’

Ishyaka rya Sankara ryakusanyije ibihumbi 3$ ariko ryari rifite ibibazo ko abaririmo batagifite ubwira bwo gutanga amafaranga.

Ati “Njye nari mfite abanyamuryango b’abarwayi. Benshi twabanye muri RNC, mu 2017, Nyamwasa yafashe miliyoni 1.5 z’amadolari avuga ko nta matora azaba mu Rwanda. Yababwiye ko agiye kugura imbunda, ariko yiguriramo za rukururana, agenda akuraho telefoni.’’

Yavuze ko amafaranga yakusanyijwe yiyongeraho ay’abacuruzi batandukanye ariko bagizwe ibanga ku mpamvu z’umutekano wabo.

  Si ubwa mbere Sankara avuga ku bufasha bwa Perezida wa Zambia, Edgar Lungu kuri FLN

Ku wa 13 Nyakanga 2020, Nsabimana na bwo yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yari yaremereye FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nsabimana yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.

Aya amakuru agitangazwa, ku wa 14 Nyakanga 2020, Leta ya Zambia yahise iyahakana, ivuga ko nta kuri kurimo.

Muri uko kwezi kandi Leta ya Zambia yatangaje ko iri mu biganiro n’iy’u Rwanda kugira ngo imenye neza iby’ayo makuru.

Umunyamabanga wihariye wa Perezida Lungu, Isaac Chipampe, yabwiye BBC ko ibyavuzwe na Sankara atari ukuri.

Yagize ati “Kimwe na Perezida ubwe, natwe twabisomye mu binyamakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko hari umuntu wamuvuze, nta makuru ahagije dufite, ntituzi neza ukuri ku byavugiwe mu rukiko".

14:35: Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yiregura ku cyaha cyo “Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba’’ yasobanuye ko icyo yakoraga ari ubukangurambaga yakoraga bugamije gukusanya amafaranga.

Ati “Buri shyaka ryacaga mu banyamuryango baryo, hagakusanywa inkunga.’’

  SANKARA YABURANYE AVUGA KO IBYAHA 17 ASHINJWA BYOSE ABYEMERA

Nsabimana Callixte Sankara yavuze ko yemera ibyaha byose yashinjwe, akanabisabira imbabazi.

  SANKARA YONGEYE GUTAKAMBA ASABA ABATURAGE IMBABAZI

Yagize ati “Ndasaba imbabazi abaturage bose bahohotewe na FLN kandi ndicuza ko nabaye umuvugizi wa bariya bantu bahohoteye rubanda.”

  BYARI NKO KUBWIRA JORIJI BANETI-SANKARA AVUGA KU MABWIRIZA YATANGWAGA AKICWA

14:15: Sankara yavuze ko yemera Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Yavuze ko nk’abanyapolitiki babwiraga ingabo ko nta mpinduramatwara yabaho abaturage badahari, kuko aribo bashobora gukora impinduka.

Ati “Gen Murani yatubwiraga ko abaturage badushyigikiye natwe tukamera amababa. Gusa ibyo twababwiraga si byo bakoraga, byari bimeze nko kubwira Joriji Baneti, niba ari imyumvire yo mu ishyamba bari bafite, sinzi.’’

Nsabimana Callixte 'Sankara' yaburanye yemera ibyaha byose 17 ashinjwa. Yavuze ko yamenye ko mu gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga FLN hari amafaranga yatanzwe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu binyuze ku witwa Nsengiyumva Appolinaire

14:15: Ku cyaha cyo Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe, Sankara yavuze ko “icyo cyaha nkemera kandi nkanagisabira imbabazi.’’

Sankara yavuze ko pasiporo yakoreshaga yayibonye mu 2013 ubwo yageraga muri Afurika y’Epfo.

Iyo pasiporo yateje ibibazo muri Irlande biteza ikibazo ku buryo byanzuwe ko izajya ihabwa Abanye-Congo kuko bo babayeho mu buhunzi, ikibazo cyabo cyarumvikanaga.

Ati “Impunzi zihari ziba zimeze nk’ingwate, baguha agapapuro k’ukwezi kumwe cyangwa atandatu ariko hari igihe kigera bikagorana.’’

Yemeye ko yashatse ibyangombwa yiyita Kabera Joseph. Yavuze ko yakoresheje ibyagombwa bihimbano kuko yirwanagaho akoresha ‘article 15’ kandi atashoboraga kubona pasiporo y’u Rwanda.

Ati “Nyakwigendera Karegeya yarayikoreshaga na muramu wa Kayumba yarayikoreshaga. Byari amaburakindi.’’

14:10: Sankara yavuze ko yari mu Birwa bya Comores na Madagascar, atigeze ahava ahubwo yoherezaga intumwa mu gihe biri ngombwa.

Yaburanye yemera ‘kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.’’

Yavuze ko akiri muri RNC atakoranaga n’abantu bakomeye mu Burundi kuko akirimo yari ‘umukomiseri usanzwe.’

Ati “Hari itsinda ryagiye mu Burundi, ndetse iya kabiri yagiyeyo yari kumwe na Ben Rutabana. Bari bagiye guhuzwa na Gen J2 mu Burundi.’’

Major Bertin ukuriye Iperereza ryo hanze mu Burundi we batangiye kuvugana nyuma.

14:00: Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko yemera ‘Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.

Yavuze ko ku wa 15 Nyakanga 2018, mu nama ya Biro Politiki yarimo Rusesabagina Paul, Gen Irategeka Wilson n’abandi barimo n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire wo muri Lusaka muri Zambia.

Muri iyo nama, havuzwe ko hazatezwa ikibazo ku basirikare ku buryo umuhanda utaba nyabagendwa.

Ati “Ibyo gutwika abaturage, mu bugwari bwabo aho kurwana n’abasirikare, biraye mu basivili.’’

  Muri FLN nari ‘Petit Joueur’

Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko mu gisirikare hatangwa amabwiriza akomeye ku buryo uzubaye gato bashobora no kumurasa.

Yavuze ko yemera ko ingabo z’ishyaka rya MRCD yari abereye Visi Perezida wa Kabiri, kandi abaturage bakaba batarabeshye.

Ati “Twe nk’abanyapolitiki, icyo twavuganye bajya kugaba ibitero, twe twabafashaga kugura ibyo kurya. Major Appolinaire yambukanye ibihumbi birindwi by’amadolari, byari ibyo kugura ibyo kurya.’’

“Abasirikare ntiwabahagurutsa utabahaye amafaranga yo kurya. MRCD ubushobozi yari afite, bariya basirikare bakoze biriya bikorwa byo muri Nyungwe, MRCD yari ifite ubushobozi bwo gukusanya ibihumbi 40 by’amadolari. Ese abo basirikare batagera ku 100, banywaga champagne cyangwa baryaga Pizza?’’

Yavuze ko kuba umusirikare, umupolisi cyangwa inyeshyamba yajya kwiba ari ibisanzwe kuko biterwa n’icyemezo cye bwite.

13:47: Nsabimana Callixte Sankara yavuze ko icyaha cy’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro akemera kuko abasirikare bibye ari aba FLN yari abereye Umuvugizi na MRCD yari abereye Visi Perezida wa Kabiri.

Ati "Amabwiriza nayahaga abanyapolitiki, umwanya nari mfite, sinari mu batanga amabwiriza. Nashyiraga mu bikorwa ibyo nabwiwe n’abajenerali [Gen Jeva, Major Rusangantwari Félix,..] Njye nategekaga abakomiseri mu bijyanye no gutanga umusanzu naho amabwiriza mu bya gisirikare, yatangwaga na Gen Irategeka Wilson.’’

  MRCD yashakaga ko ‘ubutegetsi’ busangirwa hagendewe ku moko

13:45: Sankara yavuze ko muri MRCD hari igitekerezo cy’uko mu Rwanda ubutegetsi bwasangirwa nk’uko mu Burundi bimeze, aho Abatutsi bahabwa umubare runaka kimwe n’Abahutu.

Ati “Abantu bo muri MRCD bagenderaga ku bintu bimwe nk’ibya RNC, P5. Basobanura ibintu bimwe. Abatarabaye muri FPR bashingira ku buhamya bwatanzwe na Kayumba Nyamwasa, Noble Marara, Karegeya, n’abandi. Ibyo nabwiwe na ba Kayumba ni byo nasobanuraga.’’

  Uko Kayumba Nyamwasa yabwiye Sankara ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Sankara yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 12 ndetse yari atarakandagiza ikirenge muri Kigali.

Ageze muri Afurika y’Epfo agahura na Kayumba Nyamwasa na Karegeya n’abandi Batutsi yabasanganye urundi ruhande rw’uwarashe indege ya Habyarimana.

Sankara avuga ko icyaha yagikoze kuri radio, imbuga nkoranyambaga, YouTube, ari ho yanyuzaga iryo cengezamatwara.

Akiva muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akinjira muri MRCD yakomeje kugendera muri uwo murongo umwe.

Ati “Iyo myumvire nari mfite niyo nakomezanyije.’’

13:31: Nsabimana Sankara yasabye kwemererwa kwisobanura icya rimwe ku cyaha cya 10 cyo Guhakana Jenoside n’icya 11 cyo Gupfobya Jenoside kuko bijya gusa.

Ati “Iki cyaha ndacyemera, kandi nkabyicuza, nkanabisabira imbabazi.’’

Yavuze ko mu murongo wa politiki wo muri RNC mu 2013, yavugaga ko FPR yishe Abahutu, Leta y’agatsiko yica abacikacumu, Leta y’agatsiko ikoresha Jenoside nk’iturufu yo gucecekesha abayinenga no gucuruza Jenoside.

Ati “Ubwo nabazwaga mu Bushinjacyaha nemeye ko nabikoze ariko yari icengezamatwara ryo kwangisha abaturage ubutegetsi.’’

  RUSESABAGINA ATI “NTA BUTABERA NIZEYE HANO”

13:27: Rusesabagina Paul yavuze ko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwanjye butubahirijwe.’’

Yagize ati “Kubera uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira buboneye butubahirijwe, njye nta butabera ntegereje hano. Sinzongera kwitabira uru rubanza. Ndaruhagaritse.’’

Me Rudakemwa umwunganira yavuze ko agendera ku by’umukiliya we kuko ariwe yunganira.

Ati “Mubinyemereye nakwigendera.’’

13:23: Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Urubanza rwe rwahujwe n’urw’abandi nyuma y’uko yari amaze kuburana ku byaha icyenda.

  Ibijyanye n’umutwe wa MRCD/FLN yashinze

Sankara aregwa ibijyanye no gushinga no kuyobora ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM, yashinze afatanyije n’abandi bantu benshi tariki ya 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo.

Iryo shyaka kandi ngo rifite itsinda ry’ingabo. Ngo RRM yaje kwihuza na PDR Ihumure, CNRD Ubwiyunge iyobowe na Gen Irategeka Wilson, aho bashinze ihuriro MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina nka Perezida, Gen Irategeka ni Visi Perezida wa mbere naho Nsabimana Callixte akaba Visi Perezida wa kabiri. Mu kugabana inshingano kandi ngo Nsabimana yahawe kuba umuvugizi.

Bashinze umutwe bise FLN, unahabwa inshingano zo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda unahabwa ibikoresho nk’imbunda n’amasasu, ushingwa haherewe ku bari muri FDLR bayobowe na Gen Irategeka, n’abandi banyarwanda barimo 30 Nsabimana ubwe yavanye muri Uganda akabohereza mu birindiro muri RDC, ibyo akaba yarabishoboye yifashishije abantu batandukanye yakoreshaga barimo ababa muri Uganda.

  Ibitero MRCD/FLN wagabye no gusahura

Ku wa 19 Kamena 2018 ahagana saa Tanu z’ijoro, Umutwe w’Abarwanyi ba FLN wari uyobowe na Major Rusangantwari Felix wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

Abapfuye barimo uwari Perezida w’Inama Njyanama ya Nyabimata n’Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo. Mu bakomeretse harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Icyo gihe kandi ngo batwitse imodoka na moto ebyiri.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Nyuma yo gusahura ngo bafashe bugwate abaturage batandatu. Ku wa 1 Nyakanga 2018 nabwo abagize FLN basubiye muri Nyabimata basenya imiryango y’abaturage, barabakubita banasahura imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, amafaranga n’imyenda.

Nabwo ngo bafashe abaturage babagira ingwate, babikoreza ibyo babasahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda barasa amasasu hejuru.

Ku wa 13 Nyakanga 2018 kandi abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, bavuye mu ishyamba rya Nyungwe bitwaje imbunda.

Muri icyo gitero bafashe irondo ry’abagabo bane bababohera imugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri hamwe n’inzu zirimo imyaka.
Abaturage barahaberetse, abagize FLN basahura imyaka, bafata bugwate abaturage barayibikoreza, barabatwara bageze aho bagombgaa kwinjirira mu ishyamba, bayambura abaturage barayigabana basubira mu ishyamba.

Nyuma y’ibyo bitero, Umushinjacyaha yavuze ko Nsabimana nk’umuvugizi wa FLN yumvikanye ku maradiyo ya BBC na VOA, n’imbuga nka YouTube yigamba ibyo bitero, avuga ko ari ibya FLN iyobowe na Habimana Hamada.

Nsabimana kandi ngo yumvikanye avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, agenda yongeraho icengezamatwara rigamijwe kwangisha abaturage ubuyobozi.

Nsabimana ngo nk’umuvugizi wa FLN yahabwaga $1000 ku kwezi yo gukoresha mu itumanaho n’umutekano, ndetse ngo hari igihe yahawe $5000. Ngo yanahawe telefoni zo kwifashisha muri ako kazi, zafatiriwe zikaba ziri muri dosiye.

13:13: Urukiko rugiye gutangira kumva kwiregura kwa Nsabimana Callixte ’Sankara’.

Mu mabazwa yo mu nzego z’Ubugenzacyaha ’Sankara’ yemeye ibyaha yakoze anabisabira imbabazi.

Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

  • Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
  • Iterabwoba ku nyungu za politiki.
  • Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
  • Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
  • Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
  • Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
  • Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
  • Guhakana Jenoside.
  • Gupfobya Jenoside.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
  • Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
  • Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
  • Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
  • Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

13:06: Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka rwemeje ko urubanza rukomeza nkuko byemejwe mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021.

Urukiko rusanga isubika Rusesabagina asaba atarihabwa kuko kuva urubanza ruregewe urukiko hari inyandiko za dosiye afite kandi yatangiye gutegura kuburana.

Uyu mwanzuro washingiye ku kuba Rusesabagina yarabwiye urukiko ko igihe cyose abishakiye abonana n’abavoka be mu gutegura dosiye.

Rwavuze ko icyemezo urukiko rwafashe ubwo yasuraga gereza cyari kigamije kumufasha gutegura urubanza mu mizi atari ugutegura dosiye.

Ruti “Rusesabagina Paul ahuriye n’abandi baburanyi mu rubanza rumwe kandi na bo bakeneye ko urubanza ruciwe mu gihe gikwiye rwubahirizwa byemewe n’amategeko. Rusanga kuba Rusesabagina Paul kuba yaburana nyuma y’abandi ntaho binyuranyije n’ibindi byemezo byagiye bifatwa n’urukiko.”

13:01: Nyuma y’iminota 119, abacamanza bagarutse mu byicaro byabo, hategerejwe umwanzuro ku busabe bwa Rusesabagina ku guhabwa amezi atandatu yo kwiga kuri dosiye.

  Ababuranyi bazimaniwe ka ‘jus’ mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko

Mu gihe Inteko iburanisha yiherereye isuzuma ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa amezi atandatu yo gutegura dosiye ye neza, ababuranyi bahawe ‘jus’ yo kunywa. Ubusanzwe buri wese mu rukiko ahabwa amazi kugira ngo aticwa n’umwuma.

Rusesabagina n'abandi baregwa muri dosiye imwe bahawe jus yo kwica inyota
Nyuma yo gusoma kuri jus, Rusesabagina yahise amwenyurira uwamufotoraga
Nsabimana Callixte 'Sankara' agotomera ka 'jus'

11:01: Inteko iburanisha ifashe akanya ko kwiherera, mbere yo kwanzura niba urubanza rusubikwa Rusesabagina agahabwa igihe cyo kwiga kuri dosiye ye.

10:58: Paul Rusesabagina yavuze ko dosiye ye irimo ibya MRCD, FLN na Bishop Niyomwungere Constantin ku buryo abona ari byinshi ugereranyije n’abandi baburanyi.

Ati “Ntabwo turamarana ibyumweru bitatu [na Rudakemwa], Me Gatera Gashabana yagiye muri Tanzania ku buryo n’ibibazo bya COVID-19 byatumye dosiye yanjye tutayiganiraho neza.’’

10:51: Me Rudakemwa Félix yasabye urukiko kubaha igihe gihagije "délai raisonnable" cyo gutegura urubanza. Yavuze ko Rusesabagina nta nyungu afite yo gutinza urubanza kuko ‘afunze kandi yifuza ubutabera.’’

10:46: Me Rudakemwa Félix yavuze ko amaze iminsi 19 yinjiye muri dosiye ya Rusesabagina. Yavuze ko nta na 1/10 arageraho yiga kuri dosiye.

Umucamanza Muhima Antoine yabajije Rudakemwa igituma dosiye ya Rusesabagina yitwa “complexe”, yasubije ko ari ubunini bwayo.

Ati “Ni dosiye nini, umuntu ntiyajyamo ngo yige agace kamwe, bisaba ko umuntu ayiga, akayijyamo ayumva neza. Ntabwo Rusesabagina yaza mu rukiko nk’indorerezi.’’

10:42: Me Rudakemwa Félix yavuze ko bitewe n’imiterere ya dosiye bigoye ko yakomeza kuko byaba ari ukubangamira uburenganzira bwe [Rusesabagina] bwo kwiregura.

Ati “Ntiyaza muri dosiye, twerekanye imiterere yayo atayizi neza. Kuvuga ngo hagende humvwa umwe umwe azasorezweho byaba ari ukubangamira uburenganzira bwe kuko agomba gukurikira azi dosiye.’’

10:33: Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure, yavuze ko mu gihe urukiko rwafata icyemezo ko urubanza rukomeza nta kwivuguruza kwaba kubayeho kuko byavuzwe mu maburanisha ya mbere haburanwa ku nzitizi zitandukanye.

10:26: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko basobanuye ko ibyabaye mu maburanisha atanu, byerekana ko ibiri muri dosiye babizi kandi babifite.

Ati “Kuba uyu munsi urukiko rwaratanze umurongo kugira ngo Rusesabagina Paul akomeze kwiregura. Nta burenganzira bwe buza kuba buhutajwe.’’

Yasabye ko muri gahunda y’uko urubanza ruzagenda, yashyirwa nyuma y’abandi kuko nta burenganzira bwe bwaba buhutajwe.

10:23: Me Ngamije Jean de Dieu wunganira Byukusenge Jean Claude yavuze ko amezi atandatu ari menshi ku buryo ukwezi kumwe kwaba guhagije.

10:21: Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabye ko hakorwa ingengabihe ku buryo Rusesabagina yaziregura nyuma y’abandi bose.

Ati “Njye niteguye kwiregura igihe cyose.’’

10:20: Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko amezi atandatu yasabwe na Rusesabagina mu gihe rwasanga hari igihe kigomba gutangwa, kitagera ku mezi atandatu.

Nsabimana Callixte ’Sankara’ n’umwunganira mu mategeko, Me Nkundabarashi Moïse basabye urukiko ko rwashyiraho igihe urubanza rugomba kuburanishirizwamo byanashoboka Rusesabagina agashyirwa mu bazaburana nyuma

10:18: Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko ku bijyanye no kuba Rusesabagina yakunganirwa n’abavoka yihitiyemo, icyemezo cyafashwe na Perezida w’Urugaga kidakwiye kugibwaho impaka.

10:12: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ’Sankara’ yabwiye urukiko ko kuba rwakwemeza ko urubanza rukomeza mu gihe hakiri imbogamizi zatanzwe na Rusesabagina zitarakurwaho byaba ari ikibazo.

Ati “Ndabivuga kugira ngo hirindwe ko habaho ukwivuguruzanya mu gufata ibyemezo.’’

10:05: Me Mukashema Marie Louise wunganira abaregera indishyi yasabye urukiko ko mu gihe basuzuma ku busabe bwa Rusesabagina haza no kurebwa imyitwarire ye mu rubanza.

Avuga ku kijyanye no guhabwa abavoka b’abanyamahanga, yasobanuye ko bidakwiye ko icyo kibazo kidakwiye kugezwa imbere y’urukiko.

Me Mukashema Marie Louise na Me Mugabo Fidèle ni bo bahagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza

09:55: Me Mugabo Fidèle uhagarariye abaregera indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina yavuze ko ubwo igihe cy’inzitizi zatanzwe cyararangiye, iburanisha ryakomeza.

Yasabye ko amezi atandatu ahubwo ariyo avuga ko urubanza rwiza rwaba rwaciwemo.

Ati “Bikomeje gutya byazarangira urubanza ruburanishijwe mu 2022. Kandi byaba bibangamiye ihame ry’ubutabera kuko ubutabera butinze ntibuba ari ubutabera.’’

Yasabye ko mu gukora ingengabihe (road map) yerekana uko urubanza ruzaburanishwa hanyuma Rusesabagina agashyirwa ku mwanya wa nyuma kandi byazagera igihe asaba yakibonye.

09:51: Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakomeza kuko Paul Rusesabagina atari we muburanyi uzatangira yiregura mu mizi hanyuma yazagerwaho akazagaragaza aho ageze yitegura dosiye.

09:47: Umushinjacyaha Habyarimana Angelique yasabye urukiko rwakomeza hanyuma abashaka kwiregura bagakomeza.

Abashinjacyaha bavuze ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo guhabwa igihe cyo kwiga dosiye nta gaciro bukwiye guhabwa

09:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ingingo ya 17 irebana n’imanza mbonezamubano yerekana ko impamvu yo gusaba igihe cy’inyongera, bigenwa habayeho ibihe bidasanzwe.

Ati “Nta mpamvu nshya yatanzwe itari isanzwe muri iyi dosiye. Nta gishya cyafatwa nk’impamvu itunguranye byatuma iburanisha risubikwa uyu munsi.’’

09:30: Umushinjacyaha yavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko kuba adafite abavoka b’abanyamahanga, nta shingiro bifite.

Yavuze ko Urugaga rwa Bruxelles rwandikiye Me Kavaruganda Julien uyobora Urugaga rw’Abavoka rumusaba ko yakwemerera abavoka bo mu Bubiligi kuburana mu Rwanda ariko amubajije niba Abanyarwanda baburana imanza muri icyo gihugu amubwira ko bidashoboka.

Yabajije umwihariko wa Rusesabagina watuma ahabwa abavoka bo hanze mu gihe Abanyarwanda bo batemerewe kuburanira mu Bubiligi.

09:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko bitumvikana kuko mu gihe abandi bamaze gutanga imyanzuro, Rusesabagina we akaba amaze amezi ane [yarezwe mu Ugushyingo 2020] ariko akaba agisaba ikindi gihe.

Ati “Ntidusanga ko urubanza ruregwamo abantu bangana batya [21] rwatinzwa n’umuntu umwe. Turasaba urukiko ko mu gufata icyemezo kuri iki kibazo rwashyikirijwe write kuri Rusesabagina ariko no ku baburanyi bagerageje kuzuza ibyo basabwaga ariko uyu munsi bakaba babangamiwe n’umuburanyi umwe uri gutinza urubanza.’’

Ubwo urukiko rwagenzurwaga niba ababuranyi bose bahari, Rusesabagina yahamagawe na we azamura ikiganza gishimangira ko yitabiriye iburanisha ry'uyu munsi
Harebwaga ko ababuranyi bose bitabiriye iburanisha
Paul Rusesabagina aganira n'umwavoka we Me Rudakemwa Félix mbere y'uko iburanisha ritangira

09:17: Dushimimana Claudine yavuze ko habura iminsi itatu ngo abaregwa bose buzuze amezi ane bafite dosiye.

Ati “Ntibikwiye ko nyuma y’amezi ane aribwo umuntu [Rusesabagina] ari gusaba guhabwa igihe cyo gutegura urubanza.’’

Yavuze ko ubusabe bwa Rusesabagina aribwo butumvikana kuko mu gihe itegeko rimuha iminsi 30, we yarengeje iminsi 120.

Ati “Dusanga igihe cyaratanzwe, ahubwo cyakoreshejwe iki? Kuva urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, hagiye hagaragazwa ibintu byinshi byahinduriwe amazina uko ibihe byagiye bishira.’’

09:14: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ukuriye itsinda ry’abashinjacyaha yavuze ko uburenganzira bw’umuburanyi umwe budakwiye guhagarika imiburanishirize y’urubanza.

Ati “Ni inshuro ya gatanu habaye iburanisha. Turasanga ubusabe bwabo nta shingiro bufite.’’

09:12: Me Rudakemwa yasabye ko bahabwa amezi atandatu yo gutegura dosiye. Ati “Nyakubahwa Perezida, nibikorwa tuzaba tubonye ubutabera.’’

09:11: Rusesabagina yavuze ko muri Nzeri 2020 ubwo yatangiraga kuburana, Umwavoka we w’Umubiligi, Vincent Lurquin, yageze mu Rwanda ariko ahava batabonanye.

  Rusesabagina yongeye gusaba guhabwa abavoka be mpuzamahanga

Me Rudakemwa yavuze ko Rusesabagina yangiwe guhabwa abanyamategeko be barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle.

Ubwo yatangaga ubwo busabe, yasubijwe ko hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n’imikoranire y’ibihugu hanzuwe ko bitashoboka.

Rusesabagina yavuze ko kuba atunganiwe n’abavoka be byabaye imbogamizi.

Ati “Nahisemo Me Gatera na Me Rudakemwa ariko nanahisemo n’abandi bavoka, sinumva impamvu ari njye wa mbere waburanirwa n’abavoka nagenewe. Ni cyo gisubizo nahawe.’’

“Sinumva impamvu ari njye bigiye kubaho njye nyine muri iki gihugu, bambwira ngo ugomba guhitamo Abavoka, ariko urahitamo muri twebwe. Ni cyo gisubizo nahawe, sinumva impamvu umuntu atunganirwa n’umwavoka yihitiyemo. Ndetse byanashoboka, ashoboye no gutumira n’uwo mu Ijuru, kuko bidashoboka? Nawe akaza akamuburanira.”

Umucamanza amubajije impamvu atatumiye uwo mwavoka wo mu ijuru, Rusesabagina aseka yagize ati “Nuwo mu Isi baramwanze.’’

Yakomeje ati “Ababinsubije [ko ntashobora kubona abavoka banjye] ni yo mpamvu mbisabye urukiko.’’

  Rusesabagina yasabye amezi atandatu yo gutegura dosiye

09:00: Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina yavuze ko nibura kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga neza kuri dosiye, akeneye amezi nibura atandatu.

Ati “Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.’’

Rusesabagina n'umunyamategeko we, Rudakemwa Félix, ubwo bari imbere y'Inteko Iburanisha
Itsinda ry'abashinjacyaha ryumva ubwiregure bwa Rusesabagina Paul

08:52: Paul Rusesabagina yavuze ko umuyobozi wa gereza yamwemereye kumuha mudasobwa ariko kugeza iki gihe ntabwo arayibona.

Ati “Ubu sinshobora kwinjira muri dosiye. Urubanza si igitabo umuntu asoma ahindura paji, bisaba kubisesengura. Nifuje ko bishobotse nanjye mwampa uburyo bwo kwicara nkiga kuri iyi dosiye duhuriyemo turi abantu 21. Nimara kubisoma, maze kubyiga nanabiganiriyeho n’abanyunganira mu mategeko, tuzaze kuburana ariko tuburana dosiye tuzi neza. Icyifuzo cyanjye ni uko ntegereje ko umuyobozi wa gereza ampa ibyo yansezeranyije.’’

Yavuze ko no gufotora dosiye gusa nabyo ari urugendo rurerure cyane.

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko gufotora dosiye bitakiri ngombwa.

Rusesabagina yasabye ko yahabwa igihe, imashini yaboneka akazabona uko yiga kuri dosiye ye.

08:47: Me Rudakemwa yavuze ko inyandiko ikubiyemo ikirego igera ku mapaji 300, wakongeraho za annexe amapaji akaba arenga ibihumbi 10.

Ati “Imashini ntihagije kuko igomba kuba irimo Imprimante na scanner kugira ngo ajye ahererekanya inyandiko n’abavoka be. Turasaba urukiko ko impapuro ze ahererekanya n’abavoka zirebana n’urubanza zirafatirwa, gereza ikazitindana. Ibanga riri hagati y’umwavoka n’umukiliya we rirahazambira. Niba gereza ibonye ibanga ishobora kuvugana n’izindi nzego ku buryo ibanga hagati y’impande zombi.’’

Me Rudakemwa Félix (wicaye) wunganira Rusesabagina aganira na Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’
Rusesabagina aganira na Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ‘Sankara’

  Rusesabagina yasabye ko urubanza rusubikwa

08:40: Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina yasabye ko umukiliya we akenewe umwanya uhagije kugira ngo abone igihe gihagije n’ibikoresho bimufasha gutegura urubanza.

Ku wa 1 Werurwe 2021, urukiko rwasuye Gereza ya Mageragere avuga ko atabashije kwiregura kuko atabonye uburyo bwo gutegura imyiregurire ye.

Urukiko rwemeye ko ahabwa ibikoresho ndetse inyandiko yohererezanya n’abavoka be zitajya zifatirwa.

Me Rudakemwa ati “Uwo nunganira arasaba ko ubusabe bwe bujya mu bikorwa kugira ngo atangire kwiregura.’’

08:35: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Umucamanza yatangiye asaba abavoka bakererwa n’abasiba batabimenyesheje urukiko kwitwararika kuko rufite ububasha bwo kubahana.

Amafoto y’ababuranyi mu rukiko

Icyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga kiri ku Kimihurura ni cyo kiri kuberamo uru rubanza
Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba
Aha ababuranyi bari bategereje ko iburanisha ritangira
Rusesabagina Paul yasabye amezi atandatu yo gutegura dosiye ye kubera ubunini bwayo
Nsabimana 'Sankara' yandika ibitekerezo bimwe muri dosiye ye
Mukandutiye Angelina akekwaho ibyaha bifitanye isano no kwinjiza abakobwa n'abagore muri FLN
Nsabimana Callixte 'Sankara' asoma imiterere ya dosiye ye
Rusesabagina wahoze ayoboye MRCD-FLN aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe Abanyarwanda b’inzirakarengane

  Rusesabagina arunganiwe!

Bitandukanye no ku munsi wo ku wa Kane aho Rusesabagina yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we mu by’amategeko, kuri uyu wa Gatanu, Me Rudakemwa Félix yageze mu rukiko.

Me Rudakemwa Félix wunganira Rusesabagina ntiyari yagaragaye mu iburanisha ryo ku wa 11 Werurwe 2021

  Ababuranyi bose uko ari 21 bageze mu cyumba cy’iburanisha mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba rwakomeje nyuma y’uko iburanisha ryo ku wa 11 Werurwe 2021 rwasubitswe kubera ko hari ababuranyi batari bunganiwe.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rurikuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Rusesabagina yahoze ayoboye Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

Uyu musaza w’imyaka 66 ku wa Kane yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we, Me Rudakemwa Félix, bituma urubanza rusubikwa nyuma yo gusesengura no gusanga mu nyungu z’ubutabera no guha uburenganzira uregwa bwo kunganirwa bikwiye ko aba ari kumwe n’umunyamategeko we.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’umwunganira mu mategeko, Me Nkundabarashi Moïse bagaragaje ko kuba Me Rudakemwa atabonetse mu rukiko ari uburyo ’tactic’ bwo gukomeza gutinza urubanza nkana.

Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa na Mugabo Shariff Youssuf wunganira abarimo Hakizimana Théogène bitabira iburanisha ry’uyu munsi kugira ngo urubanza rukomeze.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Nsabimana ’Sankara’ yakomeje kwiregura ku byaha aregwa kuko we yari yaratangiye kuburana ku byaba bimwe na bimwe.

Inkuru bifitanye isano: Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe, Sankara ati ‘ni tactic’ zo gutinza urubanza (Amafoto na Video)

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze iburanisha

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages