Kuri uyu wa Kabiri, RAB ibinyujije mu mushinga wayo ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo witwa Rwanda Dairy Development Project (RDDP) yatangiye gutoza abaturage bo mu Karere ka Nyanza gutera ubwatsi ku bwinshi kugira ngo batazongera guhura n’ikibazo cy’ibura ryabwo.
Ku ikubitiro bateye ubwatsi ku buso bwa hegitari zigera kuri ebyiri mu Murenge wa Kibirizi kugira ngo abaturage bazabone imbuto yabwo ihagije. Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021 A mu Karere ka Nyanza hazaterwa ubwatsi ku buso bwa hegitari 120.
Umukozi w’Umushinga RDDP, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko mu gice cy’Amayaga hari ikibazo cyihariye cy’iburya ry’ubwatsi bw’amatungo bityo bafite intego yo kugikemura burundu.
Ati “Iyo urebye aha hose hakikije hari ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi ariko kugeza ubu umushinga wiyemeje gufasha aborozi kugira ngo babone imbuto ihagije.”
Yasobanuye ko mu myaka igera kuri ine umushinga umaze ukora, mu Karere ka Nyanza bamaze gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’amatungo ku kigero cya 75% kandi biyemeje ko bagomba kukirangiza.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi babwiye IGIHE ko kubura ubwatsi bw’amatungo yabo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi bituma hari abambuka bakajya kwahira mu Burundi bikabaviramo guhohoterwa cyangwa gufatwa bagafungwa.
Rubagumya Charles ati “Kubura ubwatsi byatumaga tujya kwanduranya hariya mu gihugu cy’abaturanyi dushaka ibyatsi bita ‘imitete’ kuko ntibijya bicika iyo uharebye ubona hatohagiye, niho usanga aborozi bahanze amaso bajya gushaka ubwatsi bwo kugaburira inka zabo.”
“Ibibazo usanga tugirana n’Abarundi ni iyo bagufashe baragutwara cyangwa se bigasaba ko ubaha amafaranga menshi kugira ngo bakurekure.”
Perezida wa Koperative y’Aborozi b’inka yitwa Jyambere Mayaga, Ntirenganya Erizaphan, yavuze ko ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’impeshyi rituma umukamo ugabanuka.
Ati “Mu gihe cy’imvura dushobora kugira litiro ibihumbi 90 ku kwezi ariko iyo byageze mu gihe cy’icyi mu zuba ziragabanuka tukabona nka litiro ibihumbi 40.”
Muri izo litiro ibihumbi 90 bakuramo amafaranga agera kuri miliyoni 18 Frw naho mu litiro ibihumbi 40 hakavamo miliyoni 8 Frw gusa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko umushinga wo gutera ubwatsi bw’amatungo bawushyizemo ingufu bashaka gukemura ibibazo bibiri bikomeye.
Ati “Icya mbere ni icy’abaturage bacu bashakaga kwambuka ngo bajye hakurya gushakayo ubwatsi mu gihe cy’impeshyi, ibyo bikaba byateza umutekano muke kuko hari amazi bambuka bakaba bashobora kugwamo. Hari igihe n’imibanire yacu n’abaturanyi bo hakurya yazagamo ikibazo cy’uko umuntu yambutse umupaka bitemewe n’amategeko.”
“Icya kabiri ni ikijyanye n’umukamo kuko ugabanuka cyane bitewe n’ibura ry’ubwatsi. Twifuza kuzamura umukamo tugaburira inka ubwatsi bwiza kandi bwinshi.”
Ubwoko bw’ibyatsi biri guhingwa burimo ibinyampeke birimo urubingo ruzwi nka Kakamega na Chloris Gayana. Hari kandi ubwatsi bw’ibinyamisogwe aribwo Desmodium distrortum; Desmodium incinatum na Mucuna.
Hasobanuwe ko ibyo byatsi byo mu bwoko bw’ibinyampeke iyo bivanzwe n’ibinyamisogwe bikagaburirwa inka iba ihawe ifunguro ryuzuye.
Mu turere 14 umushinga RDDP ukoreramo biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021 A hazaterwa ubwatsi ku buso bushya bungana na hegitari 2000.
Mu minsi ishize hari abana batanu bo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bambutse bashaka ubwatsi mu Burundi bafatirwayo kugeza na n’ubu ntabwo ababyeyi babo bazi aho bajyanywe cyangwa niba bakiriho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!