U Rwanda rwasabye u Bufaransa guta muri yombi Colonel Ntiwiragabo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Kanama 2020 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yatangaje ko u Bushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye u Bufaransa guta muri yombi Colonel Aloys Ntiwiragabo ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uheruka kugaragara muri icyo gihugu.

Muri Nyakanga nibwo Mediapart cyo mu Bufaransa, cyemeje ko cyabashije kugera kuri Colonel Aloys Ntiwiragabo uri mu basirikare bakuru bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba no mu batangije Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.

Uyu mugabo amaze igihe ashakishwa n’inkiko mpuzamahanga, amakuru amwe yavugaga ko yaba yihishe mu gihugu kimwe cya Afurika cyangwa akaba yarapfuye. Gusa byaje kumenyekana ko aba mu Bufaransa mu Gace ka Orléans.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, yabwiye abanyamakuru ko uwo mugabo arimo gukorwaho iperereza, ndetse u Rwanda rwasabye ko yatabwa muri yombi.

Yagize ati “Ikibazo cya Colonel Aloys Ntiwiragabo cyakoreweho iperereza hano mu Bushinjacyaha Bukuru, ndetse bwatanze impapuro mpuzamahanga zisaba ko atabwa muri yombi, zoherejwe mu Bufaransa, ubu turimo gufatanya n’ishami ryo Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ari naryo ririmo kugikoraho iperereza. Kiri gukurikiranwa kandi hari ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kuri icyo kirego.”

Ni umugabo w’imyaka 72 umaze igihe yihishahisha, mu buryo bumwe na Kabuga Félicien wafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, mu Gace ka Asnières-sur-Seine.

Bitandukanye na Kabuga, Ntiwiragabo ntabwo yabonetse agiye gutabwa muri yombi, ahubwo Ikinyamakuru Mediapart cyageze aho aherereye nyuma y’icukumbura ryari rimaze amezi arindwi, gikusanya amakuru kugira ngo cyemeze ko ari we nta gushidikanya.

Ngo habanje kugenzurwa ibyagiye bivugwa kuri uwo mugabo, amakuru y’ibanze aza kugusha ku mugore we witwa Catherine Nikuze wageze mu Bufaransa ku wa 3 Werurwe 1998, aza guhabwa ubuhungiro ku wa 22 Nzeri 1999.

Mu mwaka wakurikiyeho ngo yaje kubana n’abana be babiri mu Gace ka Orléans, aho yanatangiye kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’abahezanguni. Nikuze yaje kubona ubwenegihugu mu 2005, ndetse yiyongeraho izina Tibot.

Ugeze ku nyubako babamo, izina Tibot niryo ryonyine ryanditswe mu kugaragaza ababamo aho, ariko ku gasanduku gashyirwamo ubutumwa bwabo, akagenewe uyu muryango kariho amazina atatu, Nikuze, Tibot na Ntiwiragabo. Babana mu igorofa ya kane ari nayo ya nyuma muri iyo nzu.

Kuba yarabaye umuntu ukomeye mu butasi, byatumye ahantu aba yitwararika cyane ku buryo nta muntu ushobora gupfa kumutahura. Abakozi ba Mediapart ngo bamugenzuye inshuro esheshatu hagati y’Ukuboza 2019 na Werurwe 2020, buri gihe bakihinduranya ku buryo nta muntu ushobora kubakeka.

Uyu mugabo ngo baje kumubona muri Gashyantare 2020 ari mu gitondo agiye mu misa, ikintu ngo aba bahunze ubutabera biyita ’’Abacunguzi’’ badashobora gusiba.

Ngo yasohotse yambaye umupira ufunga mu ijosi n’ikoti ry’umukara akoze mu mifuka, yambaye n’amadarubindi. Umugore we Catherine Nikuze ngo yari amuri inyuma, bamufata amashusho rwihishwa kugira ngo bagenzure neza uwo babonye.

Richard Mugenzi wayobowe na Ntiwiragabo mu gisirikare, amaze kwerekwa ayo mashusho yagize ati “Isura ye yarahindutse kubera imyaka. Ariko ndamwibuka.”

Undi muntu wakoze mu nzego z’iperereza yemeje ko uwo ari Ntiwiragabo, amakuru ngo yaje gushimangirwa n’inzego z’iperereza mu Rwanda.

Inkuru wasoma: Colonel Aloys Ntiwiragabo uri mu bashinze FDLR yagaragaye mu Bufaransa

Col Ntiwiragabo aheruka gutahurwa mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .