Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ahazwi nka Caraes Ndera, ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’Urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo ku Rwibutso ruri muri Seminari Nto ya Ndera no ku rwa Caraes Ndera rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 20 y’Abatutsi bari batuye muri ako gace n’abiciwe ku bitaro bya Ndera.
Visi perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d’Arc, yagarutse ku mpamvu ari ngombwa ko Abanyarwanda bibuka kuko bidakozwe byaba ari ukwirengagiza amateka bikaba byashibukamo ikibi.
Yagize ati "Turibuka kuko ari inshingano y’abariho, turibuka kuko turi Abanyarwanda kandi Jenoside yakorewe Abanyarwanda (Abatutsi), ikorwa n’Abanyarwanda irangije ihagarikwa n’Abanyarwanda. Aya ni amateka yacu, tubana nayo kandi azahoraho iteka ryose. Tugomba rero kwibuka kugira ngo twiyubakemo cya cyizere cyo kubaho, twishakemo urukingo rutuma Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Senateri Gakuba yanavuze ko Abanyarwanda bagenda bumva akamaro ko kwibuka mu buryo butanga icyizere.
Yagize ati “Ndashima ko aho tugeze ku nshuro ya 24, turimo turibuka turi benshi, abakuru murabizi mu myaka yashize twageraga igihe cyo kwibuka tukisanga turi abantu mbarwa. Ugasanga ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kuba nyinshi cyane. Abatera amabuye, abatema amatungo, abavuga amagambo asesereza ibyo byose biragenda bigabanuka, nubwo hari aho bikiri.”
Umujyanama mu Karere ka Gasabo, Dr Aimé Muyombano, watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside, yasabye ababyeyi kutagoreka amateka bigisha urubyiruko.
Ati “Dufatanye namwe babyeyi kugira ngo tugaragaze ukuri kuko kuba ari ngombwa, urubyiruko ruza mu biganiro tukababwira amateka, bagera mu rugo mukababwira ibindi bitari ukuri. Mureke tuvugishe ukuri kuko mwe rubyiruko nimwe muzadusimbura.”
Mutoni Jean Luc watanze ubuhamya, yavuze urugendo rw’ubuzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho abe bishwe areba, nawe akajya agarukira mu mwobo ariko akaza kurokoka.
Ubuyobozi bwa Ibuka n’ubw’Akarere ka Gasabo bwashishikarije abaturage kugaragaza ahari imibiri itarashyinguwe kuko bigaragara ko hari abaceceka kandi babizi.
Mu minsi ibiri ishize, mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, habonetse icyobo giherereye mu Kagari ka Kabuga I cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside,batigeze baboneka mu myaka 24 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO