Gasabo: Hatahuwe imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yajugunywe mu byobo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2018 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, habonetse icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, batigeze baboneka mu myaka 24 ishize.

Imibiri imwe yatangiye kuboneka mu cyobo giherereye mu Kagari ka Kabuga I ariko ibikorwa byo gukomeza gushakisha indi birakomeje.

Iboneka yarangiritse biturutse ku kuba abayitaye muri icyo cyobo barabanje kuyicagagura.Uretse imyenda igaragara ngo nta wapfa kumenya umuntu uwo ari we n’inkomoko ye ndetse n’umubare wayo biragoye kuwumenya.

Abatawe muri icyo cyobo bikekwa ko ari Abatutsi babaga bavuye mu bice bya Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, n’abandi b’i Rusororo bari bahahuriye ari benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’baturage, Nyirabahire Languida, yatangarije IGIHE ko iyi mibiri yatangiye gushakishwa biturutse ku makuru yatanzwe na nyiri ikibanza yatahuwemo wari warakiguze bwa gatatu.

Yagize ati “Uwatanze amakuru ni uwaguze ikibanza bwa gatatu, uwa mbere yari yarakiguze (ashobora kuba yarabimenye) akigurisha uwa kabiri na we arakigurisha; byaje kumenyekana ko uwo muntu ukomoka mu Karere ka Gakenke aziko abantu batabye aho aratoroka aragenda kuri ubu ari gushakishwa.”

Nyirabahire yavuze ko uretse icyo cyobo cyari kigicukurwa kugeza uyu munsi hari ibindi bikekwa bitarabonerwa amakuru afatika.

Yagize ati “ Baracyashakisha hari icyobo kimwe babonyemo imibiri imwe; ni icyobo kinini kugeza uyu munsi bari bagicukura bagana hasi. Ikindi bari bagishakisha bataramenya ahantu nyirizina hatawe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwatanze amakuru yavugaga ngo ‘ni aha’ ariko bagacukura bagaheba. Niho byari bigeze ubu ariko turacyakomeza.”

Nyumwa y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ngo ni bintu bibabaje kuba hari ahajugunywe imibiri hataramenyekana nk’uko Nyirabahire yakomeje abivuga.

Yagize ati “Gushaka uwawe kandi ubizi ahari ni ikintu kibabaje ariko dukangurira abaturage kugira ngo babashe kuvugisha ukuri. Nibura iyo ushyinguye uwawe uba uzi ngo ashyinguye aha n’aha.”

“Mu butumwa dutanga buri munsi tubwira abaturage ko bagomba kwerekana aho imibiri y’abazize Jenoside iherereye kugira ngo ishyingurwe n’abazi ababikoze bakabavuga.”

Muri aka gace bikekwa ko haguye abantu benshi batigeze baboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Nibura imibiri imaze kuboneka ngo yaba ikabakaba 100. Biteganyijwe ko hazifashishwa uburyo bwo kubara imyenda kuko imibiri yo yangiritse.

Biteganyijwe ko iyi mibiri izashyingurwa mu rwibutso rwa Ruhanga ruherereye muri uyu Murenge wa Rusororo.

Abaturage bari bagishakisha indi mibiri muri iki cyobo
Inkweto zakuwe muri iki cyobo zigaragaza ko abajugunywemo bashobora kuba ari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza