00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day igiye kubera i Washington DC

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 November 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ine itaba kubera impamvu zitandukanye, Rwanda Day itaha izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Washington DC mu Cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2024.

Izaba iminsi ibiri nk’uko bisanzwe ku matariki ya 02-03 Gashyantare 2024.

Yaherukaga kuba mu 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Budage ubwo yari yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Yatangiye gutegurwa mu 2010 ndetse imaze kuba inshuro 10. Mbere y’uko ibera mu Budage, yari imaze kwitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 35.

Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.

Ubwo yari muri Canada mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwo muri Diaspora, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yararitse Abanyarwanda kuzitabira uwo munsi udasanzwe uzaba umwaka utaka ari benshi.

Muri Rwanda Day iheruka, Perezida Kagame yatanze impanuro zitandukanye ku banyarwanda, abibutsa ko ari inshingano zabo gukunda igihugu, bakagitera ingabo mu bitugu kugira ngo kidahagarara mu rugendo rugana imbere.

Ati “Tugenda nk’indege, n’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo tukagenda. Hari n’iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza.”

“Igikenewe ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, twebwe, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito.’’

Yavuze kandi ko abanenga Rwanda Day, ari abatazi igisobanuro cyayo. Ati “Ejo nahoze nsoma abantu bandika, mbese harimo no kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni Politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura, kubera ko njye nari nziko ari uko bigenda.”

Ubwo Perezida Kagame yakirwaga mu cyumba cyabereyemo Rwanda Day iheruka mu Budage
Rwanda Day ni umunsi umaze wahariwe Abanyarwanda baba muri Diaspora
Abantu b'ingeri zinyuranye baba bitabiriye uyu munsi udasanzwe

Inkuru bifitanye isano: Ibihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day i Bonn- Uko ibirori byagenze (Amafoto na Video)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages