Bamwe muri aba batanga serivisi z’ubuvuzi nk’amavuriro, ibitaro na za farumasi, bagerageza kwishyuza RSSB serivisi z’ubuvuzi cyangwa imiti batatanze, bamwe bagatahurwa ariko hari n’abadafatwa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe, yavuze ko abashaka gusarura aho batabibye batazihanganirwa kuko kwishyura amafaranga nta serivisi yahawe umunyamuryango ari ibintu bidakwiye.
Ati “Hari abantu bafite imico mibi ku buryo tutarebye neza ibyo abanyarwanda bateganyije bishobora kutabageraho mu buryo burambye. Hagenda hagaragara intege nkeya aho usanga abantu bamwe aho kugira ngo barebe mu buryo bugari inyungu iyi serivisi ifitiye Abanyarwanda, ahubwo bahitamo kureba uburyo bayibyaza umusaruro vuba, binyuranyije n’amategeko.”
“Mu myaka itatu ishize abanyamuryango 250 bakoresheje amanyanga mu kwivuza hari n’abafatanyabikorwa bagera kuri 15 bagaragaye muri ibyo bikorwa [...] dufite ahantu aho ibitaro bimwe bishobora gufata inyemezabwishyu y’ibindi bitaro bagakora ‘kopi’ bakohereza hano. Hari n’aho ushobora kuba utagiye kwivuza ikarita bakayikoresha batuzanira inyemezabwishyu.”
Yakomeje avuga ko bari kugenzura niba nta bakozi b’iki kigo bashobora kuba bagira uruhare muri aya manyanga.
Ati “Nkubwije ukuri abakozi ba RSSB bamwe ntabwo ari abere, ntabwo aba bantu bakomeza kutwiba nta muntu uri hano ubafasha. Turimo kugerageza gukurikirana kandi ndizera ko mu gihe kitarambiranye abakozi bafite iyo mikorere idahwitse tuzabageraho.”
“Hari igihe ubona umwotsi ucumba ahantu, uwo mwotsi twumva uri hano muri twebwe nawo tuzamenya igicaniro urimo guturukamo. Nta kuntu twarwanya abafatanyabikorwa bakora amanyanga hari abantu wenda bashobora kuba babashyigikiye, ushobora kutabishyigikira ariko ukigira ntibindeba. Ibyo nabyo ndimo kubikurikirana tuzabagezaho ikizavamo.”
Ubuyobozi bwa RSSB ntibwigeze butangaza amafaranga yaba yarahombeye mu kwishyura inyemezabwishyu zitujuje ibisabwa n’amategeko ngo koko byakwica iperereza.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa ba RSSB mu bijyanye no kwishyura inyemezabwishyu, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibigenerwa abiteganyirije muri RSSB, Dr Solange Hakiba, yavuze ko mu mezi 18 ari imbere, hatazatangira gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha serivisi yahawe umukiriya wa RSSB.
Indi nkuru wasoma:Abayobozi babiri ba za farumasi bakurikiranyweho guhimba fagitire z’imiti bakajya kwishyuza RSSB




Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO