00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi babiri ba za farumasi bakurikiranyweho guhimba fagitire z’imiti bakajya kwishyuza RSSB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 April 2019 saa 10:31
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe abantu babiri bakekwaho guhimba inyandiko ko bagurishije abarwayi imiti, bakajya kwishyuza mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB.

Abo bantu uko ari babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, mu gihe abaganga benshi amazina na kashe byabo bigaragara ku nyandiko zafashwe, barimo guhabwa ibibazo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko abafashwe byaturutse ku iperereza uru rwego rumaze iminsi rukora.

Ati “Twari tumaze iminsi twumva abantu bahimba za fagitire abantu bivurijeho kwa muganga, bakayajyana bakishyuza RSSB ngo izo fagitire abantu bivurijeho, RSSB ikishyura amafarumasi ku barwayi ba baringa, ugasanga fagitire imwe irazenguruka, irishyuzwa nk’inshuro eshanu. Bimaze kumenyekana RIB ikomeza gukora iperereza, kugeza aho ifata abantu ba za farumasi ebyiri, ubu turimo turakurikirana.”

RIB isaba za farumasi n’amavuriro kuba maso ndetse bagakurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwishyurwa n’izindi serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Ingingo ya 276 y’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages