Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Angola kuri uyu wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’
Yari ahagarariwe na Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.
Perezida Kagame yageze muri Angola avuye muri Namibie aho yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko “Perezida João Lourenço, Kagame, Museveni na Tshisekedi basoje inama yabahuje hasinywa amasezerano agamije kunoza imikoranire n’umutekano mu Karere.’’
Aya masezerano kandi yakurikiwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso.
Mu kiganiro abakuru b’igihugu bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gusinya ayo masezerano, Perezida Kagame, yashimye umuhate n’ubushishozi bwa Perezida Lourenço na Tshisekedi bugamije kumuhuza na Museveni no kubafasha gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Twabonye amahirwe yo kuganira byimbitse ku bibazo byinshi nkuko tubyumva. Amasezerano y’imikoranire twagezeho uyu munsi agaragaza ko hari urugendo dukwiye kugenda mu kugerageza gukemura iki kibazo.’’
Yakomeje avuga ko bitagorana gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda nubwo bishobora gufata igihe cyo guhuza imyumvire ariko hari intambwe yatewe.
Ati “Nta kibazo mbona ku Rwanda mu gukorana na Perezida Lourenço, Tshisekedi by’umwihariko na Perezida Museveni mu gukemura ibyo twemeranyijeho gushakira umuti.’’
Ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka no ku rujya n’uruza rw’abantu ndetse muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo kwigengesera mu gihe bakorera ingendo muri Uganda.
Ni ubusabe bwakurikiye ubuhamya bwari bumaze gutangwa n’abarenga 1000 bavuga uko birukanwe nabi ku butaka bwa Uganda ndetse bakagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu batabwa muri yombi iyo bambutse umupaka, ibyo bibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ubucuruzi.
Ati “Iyo umupaka ufunguye, uba ufite abantu n’ibicuruzwa. Iyo uzanye ikibazo kibuza abantu gukora ingendo zambukiranya umupaka, uba ufunze umupaka ku bantu n’ibintu.’’
Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Uganda azibanda kuri ibi bibazo byose mu buryo bwimbitse ku buryo buzatuma ibihugu byombi bigera aho byifuza.
Isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda yanaganiriweho mu nama yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byombi na yo yabereye muri Angola ku wa 12 Nyakanga 2019, yasize u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kuganira ku bibazo bifitanye.
Mu myanzuro yafatiwemo harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.
Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.
Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’
U Rwanda rumaze iminsi rushinja Uganda ibintu bitatu bikomeye birimo Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari kandi ntibagire icyo bashinjwa imbere y’inkiko, abandi bakavanwa mu byabo bakajugunywa ku mipaka. Ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.
Ikindi ni abagize inzego z’umutekano za Uganda kimwe n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi; hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bwabagamiwe bikomeye ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa muri Uganda.
Izindi nkuru wasoma:
– Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byaganiriweho mu nama ya Kagame, Museveni, Tshisekedi na Lourenço
– U Rwanda na Uganda mu masezerano ashobora guhosha ibibazo bimaze iminsi



















TANGA IGITEKEREZO