Iyi nama yabaga ku nshuro ya kane yabereye mu Mujyi wa Luanda kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019. Yakurikiye iheruka kubera mu Mujyi wa Kinshasa ku wa 31 Gicurasi 2019, na yo yibanze ku bibazo by’Akarere.
Abakuru b’igihugu bagarutse ku buryo umutekano uhagaze mu Karere ndetse n’uburyo bwo kwagura imikoranire hagati y’ibihugu bine mu kurushaho kuwunoza.
Ingingo ya kane mu zaganiriweho yibanze ku kunoza ibiganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano.
Igira iti “Abakuru b’ibihugu bibanze ku gaciro k’ibiganiro bihoraho hagati y’ibihugu bigamije gukomeza kwagura imikoranire hibandwa cyane ku mahoro n’umutekano no kwihuza mu by’ubukungu.’’
Abakuru b’ibihugu bishimiye kandi icyemezo cya RDC cyo gushaka umutekano mu gihugu cyose, ariko banitsa ku mitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ishaka guhungabanya ibihugu byo mu Karere.
Ingabo za RDC ziheruka gutangiza ibitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, aho kuva ku wa 21 Kamena 2019, ikomeje kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu ab’igitsina gore.
Mu zindi ngingo zaganiriweho zirimo intambwe imaze guterwa mu guhangana n’icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri RDC ku nshuro ya 10 mu mwaka ushize wa 2018.
Abakuru b’igihugu bane bemeranyijwe kandi gukomeza kwita ku bihuza ibihugu bigamije inyungu rusange.
Mu myanzuro iyi nama yafashe harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.
Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.
Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’
Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bajya muri Uganda barafatwa, bagakorerwa iyicarubozo, abamaze kuba ibisenzegeri bakahirukanwa.
U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo, aho bakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba iki gihugu cy’igituranyi gicumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa yafunguriwe amarembo.
Ibyo bikorwa kandi bigaragazwa n’ubuhamya bw’Abanyarwanda barenga 1000 bavuye muri Uganda, nyuma y’igihe bafunze binyuranye n’amategeko.
Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2018 yari yaganiriye na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku bibazo by’umutekano n’imibanire irimo agatotsi ivugwa hagati y’ibihugu byombi, iterambere n’ibindi biri mu nyungu z’ibihugu byombi.
Kuva icyo gihe ariko nta cyakozwe mu gushyira ibintu mu buryo ahubwo muri Werurwe 2019 nabwo Perezida Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe Dipolomasi mu mutwe wa RNC na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Kuva mu 2017 ibihugu byombi ntibimeranye neza, ibintu byatumye ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda busubira inyuma ndetse kuva muri Gashyantare 2019 urujya n’uruza rw’abantu rwarahagaze.
Abakuru b’ibihugu bine bahuriye muri Angola banemeje kandi gushyigikira RDC mu gukomeza guhangana na Ebola no gukorana mu guhashya burundu iki cyorezo.
Ebola yongeye kugaragara muri RDC ku nshuro ya 10 kuva mu myaka 40 ishize aho muri Kanama 2018 yabanje gufata muri Kivu y’Amajyaruguru ikomereza muri Ituri.
Abasaga 700 ni bo bahitanywe na yo ariko abo byemejwe ko yishe ni 636, naho abo bikekwa ko ari Ebola yabishe ni 66, abayikize ni 339.



















TANGA IGITEKEREZO