00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Umuvumvu yatwitse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 5 September 2026 saa 12:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko umuvumvu wahakuraga muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu gice kibarirwa mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, ari we wabaye intandaro y’inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rya Nyungwe, hegitari 29 zose zigakongoka.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ku mugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’igihe gisaga icyumweru gishize umuriro wibasira igice cya Pariki ya Nyungwe giherereye mu Karere ka Nyaruguru, ukazimywa ku bufanye bw’Abaturage n’Inzego z’Umutekano zirimo Polisi n’Ingabo z’Igihugu ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Iterambere, RDB.

Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iperereza ryerekanye ko umuriro umaze iminsi muri Pariki watewe n’umuturage wakoraga umuvumvu, wagiye guhakura mu buryo butemewe, ubu akaba arimo gukurikiranwa.

Meya Dr. Murwanashyaka, yirinze kuvuga imyirondoro y’uyu muturage, ati “Biracyari mu iperereza.”

Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje asaba abaturage kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho no kubashishikariza kwirinda inkongi muri rusange, kuko zangiza byinshi.

Izindi nkuru wasoma bijyanye:

Nyaruguru: Hegitari zisaga 17 za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zibasiwe n’inkongi

Nyaruguru : Inkongi y’umuriro yibasiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yazimijwe yangije hegitari 29

Byamenyekanye ko inkongi yadutse muri Nyungwe igatwika hegitari 29 zose yakomotse ku muvumvu winjiye muri Pariki mu buryo butemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages