Ni igikorwa cyagezweho kuri iki gicamunsi cyo ku wa 4 Nzeri 2026, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo abaturage, Ingabo, Polisi ndetse n’abakozi ba RDB bareberera pariki.
Abaturage bavuga ko uyu muriro wadutse mu cyumweru gishize, ndetse abaturage n’inzego z’umutekano bagerageza kuhazimya, nyuma y’iminsi umuriro wongera kwaduka, aho ku wa Mbere w’iki cyumweru ari bwo warushijeho gukara.
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko hari n’abari bamaze iminsi itatu mu ishyamba mu gikorwa cyo kuzimya, bakaba bishimira ko ubu umuriro wazimye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko mu bufatanye bw’inzego zitandukanye umuriro wamaze kuzimywa, ashima inzego zose zagize uruhare muri icyo gikorwa.
Ati ‘‘Turashima abagize uruhare bose mu butabazi bwo kuzimya uyu muriro mu byiciro byose, baba Ingabo, Polisi, abakozi ba RBD ndetse n’uruhare ry’abaturage. Byatweretse ko basobanukiwe neza n’akamaro ka Pariki ya Nyungwe ndetse n’agaciro ko kurengera ibidukikije.’’
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko nyuma yo kuzimya umuriro, hakurikiyeho iperereza riyimbitse ryo gufata abagize uruhare mu guteza iyi inkongi, kuko bahemukiye igihugu.
Yagize ati “Twabanje kuzimya umuriro kuko ari byo byihutirwaga cyane, ariko ubu dukurikijeho gahunda yo gushakisha abakekwaho bose kugira uruhare mu guteza iyi nkongi kandi tuzabafata. Kubona hagitari 29 zose zishya, urumva urusobe rw’ibinyabuzima biba byangiritse. Turi gushyiramo imbaraga nyinshi mu kubashakisha, vuba aha tuzababereka, bagezwe imbere y’amategeko.”
Imirimo ikunze gushyirwa mu majwi cyane mu guteza inkongi z’umuriro havugwamo ubuvumvu butemewe, ubuhigi, rimwe na rimwe n’ubuhinzi.
Inkuru bifitanye isano:
Nyaruguru: Hegitari zisaga 17 za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zibasiwe n’inkongi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!