00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo twakomeza kwihanganira umuco wo gutanga serivisi mbi -Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 January 2017 saa 07:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko ibigo bya Leta n’abikorera bagomba gufata gutanga serivisi nziza nk’ikintu gikomeye, bikitabwaho no muri gahunda zigenewe abaturage bakazihabwa mu buryo bubanogeye, kandi ko imbaraga zigiye kwiyongere mu kugenzura ko byubahirizwa.

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2017, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwamuritse ibipimo bigaragaza uko u Rwanda rutera imbere mu miyoborere, hitawe ku bipimo umunani, ubushakashatsi bwa Rwanda Governance Scorecard 2016 (RGS 2016).

Ibyo bipimo birimo ubutegetsi bugendera ku mategeko, uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, umutekano n’ituze rusange, imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’iterambere ry’ubukungu.

Kuva mu myaka itanu ishize, igipimo cy’umutekano n’ituze rusange cyongeye kuza ku mwanya wa mbere na 92.62% avuye kuri 91.6% cyariho mu 2014. Nyamara ku nshuro ya kane yikurikiranya, igipimo cy’imitangire ya serivisi cyaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.93% mu gihe mu 2014 cyari gifite 72.00%.

Yabanje gushima inzego zateye intambwe ifatika, avuga ko u Rwanda rugenda rutera intambwe ugereranyije n’uko imyaka igenda ihita, cyane ko nkigipimo cy’umutekano, gihuza na Raporo ya Gallop 2015 yashyize u Rwanda mu bihugu umuntu abasha kugenda nijoro yisanzuye.

Yakomeje agira ati “Nk’uko byagaragajwe, urwego rwasigaye inyuma muri RGS 2016 rukomeje kuba imitangire ya serivisi, ruri kuri 72.93%. Uru rwego ruje inyuma y’izindi ku nshuro ya kane rwikurikiranya. Ni ikibazo gikomeye kuri twe, kuko nk’uko mubizi Inama y’igihugu y’Umushyikirano y’umwaka ushize yanzuye ko hakorwa ibishoboka byose mu kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za leta n’iz’abikorera.”

“Ntabwo twakomeza kwihanganira umuco wo gutanga serivisi mbi mu gihe twifuza kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye kuri serivisi zigezweho. Guverinoma igiye gukuba kabiri imbaraga yakoreshaga kugira ngo irebe neza ko serivisi zo guteza imbere abaturage no kuzamura ubukungu zitangwa neza.”

Murekezi yavuze ko ibyo bigomba guhabwa agaciro kuko serivisi ziteza imbere abaturage ziri mu cyerekezo igihugu cyihaye cya 2020, kandi zikaba zishingiye ku mitangire ya serivisi. Yasabye inzego za leta, abikorera, imiryango itari iya leta, gufata urwego rwa serivisi bakarushyira imbere.

Mu kubigeraho ngo birasaba ko abantu bise babanza guhindura imyumvire, kandi ngo birashoboka igihe abantu babishyizeho umutima.

Mu nama ya 14 y’Umushyikirano yabaye kuwa 15-16 Ukuboza 2016, Perezida Kagame nabwo yagarutse ku mitangire ya serivisi, anenga abazihabwa nabi bakicecekera ntibabaze impamvu yabyo cyangwa ngo batange inama z’uko babyifuza.

Icyo gihe yagize ati “Ndavuga ku batanga serivisi n’abazihabwa, iyo ukorerwa ikintu akenshi uba uri bunishyure umuntu akakiguha uko ashatse kose, uko giteye uko ariko kose ukakira ukishyura ukagenda uba ufite ikibazo nawe.”

Ibi bipimo byakozwe bwa mbere mu 2010, bikaba bishingira ku bubiko 43 bw’amakuru afite umwimerere, harimo atangwa n’ingeri zitandukanye zirimo abaturage, inzego za leta, imiryango itegamiye kuri leta, abashakashatsi n’abikorera.

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi igomba kurangirana na manda ya kabiri ya Perezida Kagame muri uyu mwaka, biteganywa ko abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa kuri 80%, mu gihe gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, izasozwa mu mwaka utaha wa 2018, icyo gipimo kigeze kuri 85%.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye ko imitangire ya serivise ivugururwa
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase
Abayobozi batandukanye bakurikiye imurikwa ry'ibipimo bigaragaza uko u Rwanda rutera imbere mu miyoborere, hitawe ku bipimo umunani, ubushakashatsi bwa Rwanda Governance Scorecard 2016 (RGS 2016).

Indi nkuru bifitamye isano :Umutekano waje ku isonga, imitangire ya serivisi yongera kuza inyuma mu bipimo by’imiyoborere bya 201


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages