00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mitali wabaye Minisitiri umaze imyaka ine ashakishwa na Interpol yagaragaye mu ruhame

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 March 2019 saa 01:55
Yasuwe :

Amb. Mitali Protais wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yagaragaye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi nyuma y’imyaka ine ashakishwa ashinjwa kunyereza umutungo w’ishyaka rya PL yari abereye umuyobozi.

Mu ntangiriro za 2015, Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko bwabuze miliyoni zisaga 50 Frw, zari ku mutwe wa Mitali ndetse wanasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gukemura ibibazo yari ari afitanye n’ishyaka rye ku bijyanye n’ayo mafaranga.

Bikimara kujya hanze, muri Mata 2015 Mitali yahunze igihugu PL, ntihagira umuntu wongera kumuca iryera.

Muri Nyakanga, urubuga rwa Internet rwa Polisi Mpuzamahanga, Interpol, rwatangaje ko Mitali ari gushakishwa kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo yari ashinzwe gucunga ndetse n’ubujura.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, ku wa 19 Werurwe 2019 yabwiye IGIHE ko n’ubu Mitali ataraboneka ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ati “Twasohoye impapuro zo kumushaka, ku byaha yakoze byo kurigisa amafaranga y’ishyaka yari arimo, akaba yarataye akazi bityo akaba ashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Kuva 2015 kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye.”

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019, Mitali yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, umubare munini ari abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu nkengero zaho. Mu batanze ibiganiro harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin.

Mitali nawe yari ahari nk’umuturage ukurikiye ikiganiro yicaye mu myanya y’inyuma, gusa nyuma y’ibiganiro yagaragaye ari kumwe n’abandi baganira.

Umunyamabanga Mukuru wa PL, Odette Nyiramilimo, yabwiye IGIHE ko bagerageje gukurikirana umutungo w’ishyaka bagatanga ikirego ariko ko ntacyo biratanga kuko n’ibyo Mitali yari atunze yasize abigurishije batabona uko babigwatiriza.

Ati “Twatanze ikirego. Twashyizeho avoka wo kubikurikirana.”

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, muri Mata 2016 yavuze ko Amb. Mitali yahunze hashize iminsi mike ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibibazo yari afite muri PL.

Ati “Yego ni byo Ambasaderi Mitali twari twaramukuye ku kazi bikurikiye ikibazo ishyaka rye ryari ryatugejejeho nka Guverinoma ku bibazo by’amafaranga menshi yanyerejwe ayobora ishyaka, ajya mu kazi nka Ambasaderi ibibazo atabikemuye.”

Yakomeje avuga ko Mitali yari yasabwe kugera mu Rwanda mbere ho iminsi mu gihe cy’umwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo yisobanure ariko ngo ntabyubahirize.

Ati “Igihe cy’umwiherero twamusabye kugera mu gihugu mbere kugira ngo afate umwanya wo kurangiza ibibazo bye na Pariki hanyuma ntiyabikora. Hanyuma turamusezerera mu mirimo, turamwandikira ku itariki ya 21 Werurwe dushaka ko aba yageze mu gihugu ku itariki ya 04.”

Byavuzwe ko ku wa 02 Mata aribwo Mitali yahagurutse i Addis Ababa muri Ethiopie ajya mu gihugu kitahise kimenyekana.

Mitali yigeze kubwira The NewTimes ko ibivugwa ko hari amafaranga yaba yaranyereje mu gihe yari ku buyobozi bwa PL atari ukuri kuko ‘buri giceri cyose kirabarwa ndetse na raporo z’isuzuma ku mikoreshereze y’umutungo zizabigaragaza. Nta mpamvu yo kugira igihunga’.

Icyakora ibi binyuranye n’ibyatangajwe n’ishyaka PL, aho igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, miliyoni 63 Frw zanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Frw Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.

PL yavuze ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.

Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana, aho yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015 ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka, gusa kuva mu Ukwakira 2014 iryo shyaka riyoborwa na Depite Mukabalisa Donatile.

Inkuru bifitanye isano:

 Leta y’u Rwanda yari yahagaritse Ambasaderi Mitali mbere yo guhunga

 Iperereza ku byaha by’ubujura bishinjwa Amb Protais Mitali rigeze he?

 Mitali Protais arahigishwa uruhindu na Interpol

 Mitali Protais wakekwagaho kunyereza umutungo w’ishyaka PL yaba yahunze

Amb. Mitali Protais ushakishwa na Polisi Mpuzamahanga, kuri uyu wa Kane yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bubiligi mu biganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .