Tariki ya 03 Mata uyu mwaka, ni bwo amakuru y’ihunga rya Ambasaderi Protais Mitali wari uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia yamenyekanye.
Ibi byaje bikurikiye amakuru yavuye mu ishyaka PL yari abereye umuyobozi avuga ko yanyereje amafaranga agera kuri miliyoni 50 z’u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo yatangarije Radio 10 ko bamaze kumenya amakuru avuga ko Ambasaderi Mitali atakiri muri Ethiopia kuko ngo yahavanye n’umuryango we.
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko mbere y’uko Mitali ahunga, yari yamaze kwandikirwa ibaruwa imuhagarika ku kazi kubera ibibazo by’amafaranga yaburiwe irengero mu gihe yari umuyobozi w’ishyaka PL.
Mu magambo ye, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Yego ni byo Ambasaderi Mitali twari twaramukuye ku kazi bikurikiye ikibazo ishyaka rye ryari ryatugejejeho nka Guverinoma ku bibazo by’amafaranga menshi yanyerejwe ayobora ishyaka, ajya mu kazi nka Ambasaderi ibibazo atabikemuye.”
Minisitiri Mushikiwabo yanavuze ko Mitali yari yasabwe kugera mu Rwanda mbere ho iminsi mu gihe cy’umwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo yisobanure ariko ngo ntabyubahirize.
Ati “Igihe cy’umwiherero twamusabye kugera mu gihugu mbere kugira ngo afate umwanya wo kurangiza ibibazo bye na Pariki hanyuma ntiyabikora. Hanyuma turamusezerera mu mirimo, turamwandikira ku itariki ya 21 Werurwe dushaka ko aba yageze mu gihugu ku itariki ya 04.”
Yakomeje avuga ko bamaze kumenya amakuru y’uko Mitali yahagurutse muri Ethiopia we n’umuryango we ku itariki ya 02 Mata, gusa ngo ubu baracyabikurikirana.
Abajijwe niba nka Minisiteri yari ifite Ambasaderi Mitali mu nshingano adashobora kwemeza niba Mitali yahunze igihugu, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Icyo tuzi ni uko atari aho yagombye kuba ari (muri Ethiopia aho yari asanzwe akorera), akaba atari na hano mu gihugu kandi tukaba twari tuzi ko tariki ya 04 Mata ari bwo yari kuzafata indege ataha mu Rwanda, ubwo rero ibisigaye ni iperereza.”
Mitali yari yahakanye ko nta faranga na rimwe rya PL yanyereje
Mu kiganiro yari aherutse kugirana n’Itangazamakuru, Ambasadri Mitali yari yahakanye ko ibivugwa ko hari amafaranga yaba yaranyereje mu gihe yari ku buyobozi bw’ishyaka PL.
Mitali yabwiye The New Times ku murongo wa telephone ati “Icyo navuga ubu ni uko nta mafaranga yabuze. Buri giceri cyose kirabarwa ndetse na raporo z’isuzuma ku mikoreshereze y’umutungo zizabigaragaza. Nta mpamvu yo kugira igihunga.”
Icyakora ibi binyuranye n’ibitangazwa n’ishyaka PL, aho ku itariki ya 3 Werurwe 2015, Depite Kalisa Evaritse yatangarije IGIHE ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 63 yanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Mitari yakuye kuri konti umunsi umwe.
Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitari yaryojwe ayo mafaranga y’ishyaka, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.
Protais Mitali yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana, aho yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015 ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka, gusa kuva mu Ukwakira 2014 iryo shyaka riyoborwa by’agateganyo na Depite Mukabalisa Donatile.
@PGirinema



















TANGA IGITEKEREZO