00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manzi wa mbere muri Tronc Commun, yari yaranabaye uwa kabiri mu gihugu asoza abanza (Video)

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 9 January 2018 saa 06:27
Yasuwe :

Karenzi Manzi Joslyn w’imyaka 15 wigaga muri Kigali Parents School ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza amasomo y’icyiciro rusange (Tronc Commun); ubuhanga bwe akaba yarabukuranye kuko asoza amashuri abanza yari yabaye uwa kabiri mu gihugu.

Ubwo IGIHE yasuraga uyu mwana iwabo mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, yari yasazwe n’ibyishimo ko yageze ku ntego yari afite.

Yagize ati “Byanshimishije cyane kandi n’umuryango wacu wose turishimye. Mu wa gatandatu nsoza amashuri abanza nabaye uwa kabiri mu gihugu, nubwo byanshimishije byatumye nkora cyane kugira ngo noneho ubu mbe nabaye uwa mbere.”

Kuva mu mashuri abanza, uyu mwana uhora uba uwa mbere mu ishuri, yavuze ko ubwo yasozaga amashuri abanza ikigo cye Kigali Parents School cyamuhembye kwiga imyaka itatu ku buntu.

Karenzi yavuze ko ubufasha bw’abarimu n’ababyeyi ari bwo akesha guhora ari indashyikirwa hamwe no kugendera kuri gahunda, gukunda gusoma kugira ngo amenye indimi z’amahanga, gukora siporo kandi akanubahiriza igihe.

Ati “Imana yabimfashijemo, ababyeyi bavuganaga n’abarimu kugira ngo bamfashe kandi n’abarimu banyitagaho nk’umunyeshuri wumvaga ashaka kuzaba uwa mbere [...] Indangagaciro zanjye ni uko nkoresha igihe neza, ngira gahunda no guharanira kuba uwa mbere igihe cyose, biramfasha sinumve ko ntacyo ntashoboye.”

Nyuma yo guhembwa n’ikigo kwiga atishyura, Karenzi avuga ko byatumaga yumva ko afite umwenda wo gukora cyane ngo azagere ku ntego yo kuba uwa mbere mu gihugu.

Umuyobozi wa Kigali Parents, Mutazihara Charles, yabwiye IGIHE ko kuva mu mashuri abanza Manzi yitwaraga neza, bityo nta cyari gutuma atagera ku nzozi ze.

Karenzi Manzi Joslyn akunda kumara umwanya munini mu isomorero riri mu rugo iwabo

Yifuza kuzaba umwubatsi ukomeye

Ati “Nifuza kuzaba Enjeniyeri mu by’ubwubatsi, nzakomeza kumva inama z’ababyeyi n’abarezi kandi ndabizi ko nzabigeraho.”

Nubwo buri gihe Karenzi aba afite amanota ari hejuru ya 90 % muri buri somo, avuga ko Imibare, Ibinyabuzima (Biologie) n’Icyongereza byo ageza kuri 98%.

Akunda gukina karate, umupira w’amaguru no gucuranga. Iyo ugeze mu isomero rye iwabo uhasanga piano n’amafoto ye muri iyo mikino itandukanye.

Mukarutabana Clementine, umubyeyi wa Karenzi Manzi Joslyn, yabwiye IGIHE ko umuhungu we ahorana umuhate mu byo ashaka kugeraho ndetse no muri karate aba ari imbere y’abandi ngo abatoze abatinyure.”

Akomeza agira ati “ Ni umwana ugira umurava, abyuka kare, agendera kuri gahunda kandi ntabwo ashobora kuryama atarangije ibyo yagombaga gukora.”

Uyu mubyeyi avuga ko Karenzi ahora akina yubaka, agerekeranya ibintu, agakoramo amagorofa ku buryo basanga koko azavamo enjeniyeri nk’uko abyifuza.

Karenzi Manzi Joslyn ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane; mushiki we w’imfura yigeze kuza mu icumi ba mbere mu gihugu asoza amashuri abanza.

Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun) mu mwaka ushize, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86.3% na ho abo mu cyiciro rusange batsinda kuri 89.9%.

Mu mashuri abanza, Mugisha Nsengiyumva Frank wo mu Karere ka Muhanga kuri St. André ni we wabaye uwa mbere akurikirwa na Sifayare Schadrack wigaga kuri Morning Star Bright Academy i Gatsibo mu gihe Karenzi Manzi Joslyn yakurikiwe na Umurerwa Audrey wigaga kuri Mary Hills i Nyagatare.

Karenzi n'umubyeyi we banejejwe no kuba uwa mbere mu gihugu mu bizamni bya leta
Iwabo wa Karenzi Manzi Joslyn i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo
Mukarutabana afitiye icyizere Karenzi ko azakomeza kuba umuhanga kuko agendera kuri gahunda
Mukarutabana Clementine, umubyeyi wa Karenzi Manzi Joslyn
Karenzi Manzi Joslyn agira umwanya uhagije wo gusoma ibitabo bimwongerera ubumenyi

Inkuru bifitanye isano:

 Ibanga Nsengiyumva yakoresheje akaba uwa mbere mu gihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza

 Abakobwa batsinze ku manota yo hejuru mu barangije Tronc Commun kurusha abahungu

Amafoto: Kazungu Armand

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages