00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa batsinze ku manota yo hejuru mu barangije Tronc Commun kurusha abahungu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 January 2018 saa 11:42
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun) mu mwaka ushize, aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86.3% naho abo mu cyiciro rusange batsinda kuri 89.9%.

Aya manota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018, ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi ku Kacyiru.

Mu mashuri abanza n’abo mu cyiciro rusange bikomatanyije, abakobwa bakoze ni 55.1% mu gihe abahungu bari 44.9%. Mu mashuri abanza, abanyeshuri baje mu cyiciro cya mbere bangana na 5.2%, aho abakobwa ari 43.9%, naho abahungu ni 56.1%. Muri rusange mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ni 55.5% naho abahungu ni 44.5%.

Mu cyiciro rusange, Tronc Commun, abaje mu cyiciro cya mbere ni 11.14%, abakobwa ni 38.07% naho abahungu ni 61.93%. Muri rusange abakobwa batsinze ni 52.05% naho abahungu ni 47.95%. Muri iki cyiciro, abakobwa barushije abahungu gutsindira ku inota ryo hejuru kuko mu bana umunani baritsindiyeho barindwi ni abakobwa.

Mu mashuri abanza abahungu batsinze neza amasomo yose muri rusange kurusha abakobwa kuko mu bana batanu harimo abakobwa babiri gusa.

Mu mashuri abanza, umunyeshuri wahize abandi yitwa Mugisha Nsengiyumva Frank wo mu Karere ka Muhanga kuri St. André akurikirwa na Sifayare Schadrack wigaga kuri Morning Star Bright Academy i Gatsibo. Naho Karenzi Manzi Joslyn wigaga muri Kigali Parent School muri Gasabo aba uwa mbere mu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, Tronc Commun akurikirwa na Umurerwa Audrey wigaga kuri Mary Hills i Nyagatare.

Muri rusange mu mwaka wa 2017 abakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange batsinze ku kigero cya 89.9% bingana n’abanyeshuri 86 837 mu gihe mu 2016 bari batsinze ku kigero cya 86%, bisobanuye ko hiyongereyeho 0.9%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yasobanuye ko gutsinda cyane bigendanye n’ubwitabire buri hejuru bw’abana biga aho ubu byabaye itegeko n’uburenganzira bw’umunyarwanda bitakiri ubushake.

Yagize ati “Impamvu ya mbere ikomeye ni ubushake bwa Leta kuko kwiga mbere byari ubushake bw’abayobozi, ubu ni itegeko. Ntabwo kwiga bikiri amahirwe ni uburenganzira ntarengwa bw’umwana w’umunyarwanda aho ari hose bwo kuba yakwiga.”

Yakomeje avuga ko n’ubukangurambaga bwo kuzamura imyumvire y’ababyeyi ku kujyana abana ku ishuri, byagize uruhare mu kuzamura imibare y’abanyeshuri bajya mu mashuri n’abakora ibizamini bya leta.

Minisiteri y’uburezi itangaza ko abanyeshuri batsinze cyane ari abo mu turere two mu cyaro. Gusa 3% by’abiyandikishije gukora ibizamini bya Leta muri ibi byiciro ntibabikoze ku mpamvu zirimo uburwayi, kwimuka kw’ababyeyi n’izindi.

Umunyeshuri ushaka kureba amanota ashobora kunyura ku rubuga rwa REB ari rwo www.reb.rw, cyangwa kuri www.edorica.com. Umuntu ashobora no kohereza ubutumwa bugufi yanditse ahagenewe kwandikwa ubutumwa P6 ku barangije amashuri abanza agakurikizaho Code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489, naho abarangije icyiciro rusange bandika ubutumwa bugufi S3 bagakurikizaho Code y’umunyeshuri bakohereza kuri 489.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, ashyikirizwa amanota na Janvier Gasana uyobora REB
Dr Isaac Munyakazi yatangaje ko ubukangurambaga bwagize uruhare mu kuzamura imibare y’abanyeshuri bakora ibizamini bya leta
Dr Isaac Munyakazi, yashimangiye ko nta burenganzira umubyeyi afite bwo gusaba gusibiza umunyeshuri
Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier, mu kiganiro n'abanyamakuru cyatangarijwemo aya manota
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye ikiganiro cyatangarijwemo amanota

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages