Ntidendereza William, witabye Imana ku wa 3 Nzeri 2023, azize uburwayi, yari amaze imyaka ine ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora Akarere ka Kicukiro, Itorero ry’Igihugu no kuba umwarimu muri kaminuza.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Nzeri 2023, ni bwo Senateri William Ntidendereza, yasezeweho bwa nyuma n’abasenateri bakoranye, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, umuryango we n’inshuti zawo ndetse n’abandi babanye na we mu bihe bitandukanye.
Mu buhamya bwatanzwe n’abaherekeje nyakwigendera, Senateri Ntidendereza yagaragajwe nk’umuntu wuzuye, umunyakuri, umugabo ugira urugwiro kandi ukunda umuryango n’abandi.
Yasezeweho bwa nyuma n’abasenateri babanye na we mu myaka ine ishize mbere yo gusengerwa mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, EAR, Paruwasi ya Remera.
Senateri Ntidendereza yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo riherereye mu Kagari ka Kabuga II mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo.
Ntidendereza yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950, avuka mu muryango w’abana 13, muri bo usigaye ni mushiki we umwe gusa.
Yashakanye na Shamukiga Christine ndetse bari bamaranye imyaka 20. Nyakwigendera yasize abana batandatu ndetse yari afite n’abuzukuru.
Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bahezwaga mu gihugu cyabo, Ntidendereza yahunze mu 1961 ajya i Burundi, aza no kujya muri Canada.
Amashuri abanza yayize mu Rwanda no mu Burundi mbere yo gusoreza aya kaminuza muri Canada.
Nubwo yakuriye muri ubwo buzima ariko ntibyamuciye intege kuko yatanze umusanzu we mu kubaka igihugu aho yakoze mu nshingano zitandukanye nko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda; Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri ya Siporo n’Umuco [itaravanwamo umuco], Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, yabaye Meya wa Kicukiro ndetse na Sena.
UKO UMUHANGO WO GUHEREKEZA SENATERI NTIDENDEREZA WAGENZE
17:23: Umuhango wo gushyingura Senateri Ntidendereza William mu Irimbi rya Rusororo urasojwe.
17:07: Umuryango wa nyakwigendera Ntidendereza William watangiye gushyira indabo ku mva mbere y’uko hakurikiraho abayobozi bakuru n’abandi bamuherekeje.
Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bashyize indabo ku mva ya nyakwigendera barimo Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille na Senateri Mureshyankwano Marie Rose wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi.
Mu bandi bazwi baherekeje nyakwigendera harimo Dr Iyamuremye Augustin wahoze ari Perezida wa Sena.
17:02: Umwana wa nyakwigendera, Ntidendereza David, ni we washyize umusaraba ku mva y’umubyeyi we mbere y’uko itangira gushyirwaho indabo n’abaherekeje Senateri Ntidendereza.
16:49: Umuryango wa nyakwigendera Ntidendereza n’inshuti ze batangije igikorwa cyo gushyingura binyuze mu gushyira indabo mu mva ye.
Amafoto y’umuryango wa nyakwigendera na bamwe mu bamuherekeje
16:39: Isanduku irimo umubiri wa nyakwigendera Senateri Ntidendereza William imaze kururutswa mu mva.
16:37: Hatangijwe isengesho ryayobowe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Karongi, Rev Rukundo Jean Pierre Methode, mbere y’uko nyakwigendera ashyingurwa.
16:15: Umubiri wa Senateri wamaze kugezwa ku Irimbi rya Rusororo aho agiye gushyingurwa.
Mu mafoto: Ubwo umubiri wa Senateri Ntidendereza wasohorwaga mu rusengero
15:10: Umuhango wo gusezera kuri Senateri Ntidendereza mu rusengero rwa EAR Remera urasojwe. Hagiye gukurikiraho kumushyingura mu Irimbi rya Rusororo.
– Tumuhe ibyishimo
Rev Rukundo yavuze ko ubuzima bwa Senateri Ntidendereza budakwiye guherekeshwa amarira no kwiheba.
Ati “Tumuherekeshe ibyo yakundaga, tumuherekeshe ibyishimo. Abanyarwanda dukunda kwibaza tuti ni nkuru ki nsize imusozi. Nabanye nte n’abandi. Ku bakirisitu twongeraho ngo namariye ki Yesu Kirisitu, namariye iki itorero?”
Yatanze umukoro kuri buri wese amusaba kumenya uko abana neza n’abandi, kwitwararika no kuzuza inshingano ze.
– Abaherekeje Senateri Ntidendereza basabwe gutegura ahazaza habo kuko batazi umunsi n’igihe
Mu butumwa bwe, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Karongi, Rev Rukundo Jean Pierre Methode, yasabye abitabiriye uyu muhango gusaba Imana kubigisha kubara iminsi yabo kugira ngo bamenye uko bakwiye kwitwara.
Ati “Ubuzima hano mu Isi ntibusubira inyuma. Dusabe Imana gukoresha iminsi yacu neza.’’
Yavuze ko muri kamere ya muntu urupfu rutinywa kandi buri wese yibaza uko bizagenda.
Ati “Ni inzira ya twese gusa icyo dukwiye kwibaza ni ukumenya ngo dusize inkuru ki musozi? Uwampa ngo umunsi wacu tuzagere mu Ijuru dusanga abamalayika batwiteguye, bashyizeho itapi y’umutuku.’’
14:20: Rev Nkubito Emmanuel wo muri EAR Remera yasomye ijambo ry’Imana yifashishije inkuru za Yobu wahuye n’ibigeragezo ariko Imana ikamufasha muri byose.
Yashakaga kugaragaza ko abantu bakwiye gukomera no mu bihe bitoroshye no gusaba umuryango gukomera.
– Twarakurekuye ngo usange Imana yawe- Umugore wa Ntidendereza yamushimiye urukundo yamweretse mu myaka 20 bamaranye
Shamukiga Christine yashimye umugabo we wamukunze cyane mu bihe byose bamaranye. Ati “Yarankunze nanjye ndamukunda. Twahuye hari ubundi buzima twaciyemo. Twahuye buri wese afite abana, kubera uko yari ateye, abana bose yabafashe kimwe nta tandukaniro. Tukimenyana yarambwiye ati ‘duhuye dukuze, nahise mubonamo umuntu ufite ubushishozi n’ubwenge bwinshi.’’
“Twari tumaranye imyaka 20, namwigiyeho byinshi. Yari umujyanama wanjye, icyo nashakaga gukora cyose namugishaga inama. Ndamushimira inama yangiraga mu kazi kanjye.’’
Yavuze ko mu burwayi bwe na bwo yakunze kugira ibanga no kwihangana. Yagaragaje ko muri icyo gihe yakomezaga kujya mu kazi.
Yasoje avuga ko “Mugabo mwiza watubereye urugero rwo kwihangana, ubupfura, gukunda igihugu, ndakubwira ngo uhumure. Twarakurekuye ngo usange Imana yawe. Uhumure, ibyo twaganiriye ndabizirikana. Nzagukumbura, abana bazagukumbura ariko Imana wakoreye izibuke ibyiza byose wakoze, izabikwiture.”
– Umugabo nka Ntidendereza si uwo gukurikizwa amarira cyangwa amaganya!
Umugore wa nyakwigendera, Shamukiga Christine, yavuze ko uyu munsi udakwiye gusiga abantu baheranwe n’agahinda nubwo babuze uwo bakundana.
Ati “Uyu munsi ni uwo kwizihiza ubuzima bwe. Yatashye afite imyaka 73, si mike ariko si na myinshi cyane ukurikije uko ubuzima buba bumeze. Ndashima Imana yamuduhaye none ikaba yamwisubije. Ndasaba Nyagasani kumpa imbaraga zo gukomeza inshingano twakoraga turi babiri none nkaba ngiye kuzikomeza ndi umwe.’’
Yashimiye abayobozi bakuru b’igihugu bakomeje kubereka ko babashyigikiye mu gihe cy’uburwayi. Ati “Ndashimira cyane Perezida wa Repubulika na Madamu batubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe.’’
Yanashimiye Umukuru w’Igihugu wagiriye icyizere umugabo we, akamugira umuyobozi mu bihe bitandukanye.
Yakomeje ati “Ndashimira ubutumwa bwe yadutumyeho muri Sena, bwari ubwo kuturemamo icyizere.’’
– Senateri Ntidendereza yari ‘umuntu wuzuye’
Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko Ntidendereza wari inshuti ye magara, yari udasanzwe.
Ati “Yari umuntu wuzuye, umunyakuri, umunyampuwe, wabimubonagaho akubwiye amateka ye, aho yanyuze, abo yafashije ntacyo ategereje. Yari umuntu ushishoza, akabanza kukumenya ariko akavugisha ukuri n’ubwitonzi ngo atagira uwo akomeretsa.”
Ibyamubayeho umunsi wa nyuma atabaruka
Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko “Nagize amahirwe yo kumusura umunsi yitahiyeho. Ubusanzwe nkora urugendo [marche] ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Ku Cyumweru byarananiye ariko umugore arambyutsa ati ‘ibyo simbikumenyereyeho.’
Yavuze ko yamubwiye ko atameze neza ariko ko nibava gusenga ajya gusura William.
Ati “Icyo gihe naramuganirije mubwira ko yasize icyuho gikomeye muri Sena. Ko ari muri komisiyo no muri Sena bagenzi be bazi ko hari icyuho yasize. Ariko njye by’umwihariko nkamubwira ko azi neza icyuho yansigiye mu biro bye.’’
Yasoje ubutumwa bwe yihanganisha umuryango wa nyakwigendera n’uwa Sena.
– Ubutumwa atasohoje!
Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko Perezida wa Sena, Dr Kalinda yasuye Ntidendereza arwaye, amubwira ko nasubira ku kazi hakaba Inama y’Inteko Rusange azafata umwanya wo gushimira Perezida wa Sena imbere y’abasenateri bose.
Ati “Mu izina rye, ndabashimira cyane nyakubahwa Perezida wa Sena imbere y’abasenateri bose. Nyagasani akomeze abahe gukomera no kwihangana.’’
– Senateri Ntidendereza afite ibikorwa bigari, “ntiwabivuga ngo ubirangize’’
13:35: Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko nyakwigendera yatuvuyemo mu mubiri kandi si kimwe nk’uwagiye abantu batazi iyo agiye cyangwa uwaburiwe irengero.
Yavuze ko Ntidendereza yagize ubuzima bwuje urukundo n’urugwiro kandi yatubereye urugero rw’uwaranzwe n’ibikorwa bihesha Imana icyubahiro.
Ati “Inshuti yanjye William ni umunyarwenya uhebuje, wantoje kudacika intege, kubiba urukundo mu bo muri kumwe.’’
Yavuze ko we na nyakwigendera bahuriye muri Sena mu 2019. Ati “Twashyizwe muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere. Imyaka ine tumaranye twaramenyanye, twarahuye turahuza.’’
“William yari igitabo cy’amateka, yari afite uburyo asubiza amaso inyuma akareba ibyakozwe n’uko byakozwemo n’ibyaranze abayobozi mu mikorere yabo.’’
Mu mafoto: Ubwo umubiri wa Senateri Ntidendereza William wagezwaga mu rusengero rwa EAR i Remera
13:15: Umwana wa Senateri Ntidendereza wavuze mu izina rya bagenzi be yagaragaje ko babuze umuntu ukomeye kandi w’ingenzi mu buzima bwabo.
Ubutumwa yabutanze mu Gifaransa. Yavuze ko nubwo avuga Igifaransa ariko azi n’Ikinyarwanda kandi yakimenye kubera umubyeyi we.
Yaragaraje uko mu 1989 yari Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada kandi yagize uruhare mu guhuza Abanyarwanda baba mu gihugu.
Yamugaragaje nk’umubyeyi we, inshuti ye magara, umuvandimwe wabanye na bo mu bihe byose.
Ati “Mwakoze cyane mwese.’’
– Yari umuntu uzi gusetsa cyane kandi ukunda umuryango we!
Rubangura Denis, Muramu wa nyakwigendera, yavuze ko baziranye mu myaka 25 aho bahuriye muri club Rotary.
Ati “Bambwiraga ko azi gusetsa kandi asetsa mu Gifaransa.’’
Yagaragaje uko bamenyanye akagenda asobanukirwa uburyo ari umuntu udasanzwe.
“Ntiyakoraga umurimo igice. Iyo yakoraga ikintu, yakijyagamo peee. Nagize amahirwe yo kubana na we amezi atatu, umunsi ku wundi. Namubonyemo umuntu unkuriye, umbyaye. Twaraganiriye numva uretse cya Gifaransa n’Ikinyarwanda arakizi kandi arakindusha. N’ubu arinze agenda hari igitabo cye ntaramutirura. Ndifuza ko Christine [umugore wa nyakwigendera] batazakinyaka kuko ni cyo nzajya mwibukiraho.’’
Yagaragaje ko yari umuntu w’imfura, wakundaga umugore we n’abana be cyane.
Yamuvuze nk’umuntu wikomezaga cyane mu bihe bikomeye kandi agakomeza n’abandi. Mu burwayi bwe yabanje kubyihererana ariko bukeye agira inama mushiki we, Christine, amubwira ko “bidahishwa kuko ugize ibyago bikamenyekana ntabwo byakoroha”.
Rubangura yagaragaje ko nyakwigendera atashoboraga kugambanira igihugu, inshuti n’abavandimwe be.
Ati “Ugiye uri intwari kandi uri intwari y’igihugu. Birangiye utashye warakoreye igihugu kugeza kuri uno mwanya ukomeye nk’intumwa ya rubanda wari ugezemo. Imana ikumpere kuba aheza iruhande rwayo.’’
12:45: Umubiri wa Senateri Ntidendereza William wagejejwe mu rusengero rwa EAR i Remera.
Mu mafoto: Ubwo Senateri yasezerwagaho muri Sena
12:00: Umubiri wa Senateri Ntidendereza umaze gusohorwa muri Sena. Nyakwigendera agiye gusezerwaho imbere y’Imana mu rusengero rwa EAR, Paruwasi ya Remera. Band ya Polisi y’Igihugu ni yo iri gucuranga mu guherekeza nyakwigendera, iri kwifashisha indirimbo zo mu Gitabo zisanzwe ziririmbwa mu gihe cyo gushyingura zirimo "Umpe Kukwegera" ya 35 mu zo Gushimisha Imana.
11:50: Umuhango waberaga muri Sena wo gusezera kuri Senateri Ntidendereza William urahumuje. Gahunda irakomereza muri EAR Remera nyakwigendera asezerwaho mu itorero.
11:35: Abari mu Cyumba cy’Inteko Rusange cya Sena uhereye ku bayobozi bakuru kugera ku bandi baje guherekeza nyakwigendera batangiye gusezera umurambo wa Senateri Ntidendereza bwa nyuma.
Mu kumuha icyubahiro, hifujwe ko isanduku irimo umubiri we idafungurwa.
Sena yabuze umuntu w’ingenzi
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda, yavuze ko Senateri Ntidendereza yabaye intwari mu nshingano ze ndetse yakoranye neza na bagenzi be mu nshingano zose yagiye ashingwa mu Nteko.
Yagize ati “Ku bw’imbaraga zacu nk’abantu ntibyoroshye kwakira inkuru y’incamugongo nko kubura umubyeyi wuje urukundo, umugabo warangwaga n’urugwiro n’ubwitonzi nka Senateri Ntidendereza William.”
Yavuze ko imirimo yabayemo yayikoranye umwete n’ubwitange ndetse no mu burwayi bwe yakomeje gukurikirana ngo amenye uko akazi kameze.
Yakomeje ati “Nka Sena turazirikana ibyamuranze adusigiye nk’umurage we. By’umwihariko abagize Inteko Ishinga Amategeko tuzakomeza kuzirikana indangagaciro zamuranze mu mirimo ye kandi nta gushidikanya ko umurage adusigiye tuwuhuriyeho n’abandi yakoranye cyangwa se yabanye na bo.”
"Tubuze umuyobozi w’umuhanga wacishaga make akagira n’ubushishozi n’ubwitange. Mu mirimo ye yagaragazaga ubumenyi buhanitse bushingiye ku bunararibonye yakuye mu myanya yakozeho mu nzego z’igihugu zitandukanye ibyo byatumaga atanga ibitekerezo binoze kandi byubaka byinshi byafashaga mu gutanga umurongo ku bibazo bikomeye byabaga biri kuganirwaho.”
Yavuze ko mu mirimo yakoze mu Nteko Ishinga Amategeko yibandaga cyane ku buryo urubyiruko rwategurwa kuba Abanyarwanda bakunda igihugu n’umurimo kandi bakomeye ku muco harimo no kuvuga neza Ikinyarwanda.
Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Ntidendereza
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, wasomye ubutumwa bwatanzwe na Perezida Paul Kagame, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Bugira buti "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we bamenye inkuru mbi y’uko Senateri William Ntidendereza yitabye Imana, bababajwe n’iyo nkuru mbi kandi bifatanyije na Madamu we Shamukiga Christine, abana n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi.”
"Bifatanyije kandi n’Abanyarwanda bose muri aka kababaro. Senateri Ntidendereza yakoreye igihugu cyacu mu nzego zitandukanye kandi imirimo ye yose yayikoze neza.”
Minisitiri Uwizeye yavuze ko Perezida Kagame na Madamu we bifurije umuryango wa Ntidendereza gukomera muri ibi bihe by’akababaro.
Yasoje ati “Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Senateri Ntidendereza yabaye Intore Itiganda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko Ntidendereza yari umuyoboke wa FPR bityo bifatanyije n’umuryango we mu bbihe bikomeye by’akababaro.
Yagize ati "Yabaye intore itiganda. Yagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Aho rubohorewe, yatunganyije neza inshingano yahawe mu gihugu no mu mahanga. Yagize uruhare mu gutoza abatoza ba Ndi Umunyarwanda muri Canada."
Yavuze ko yagiye ahabwa inshingano ndetse imirimo yashinzwe mu burezi, ubutegetsi bw’igihugu no muri Sena, aho hose yakoranye umurava kandi agera ku ntego. Aho hose yakoranye ubwitange, umwete, umurava no kubahiriza amategeko nk’uko yabitojwe.
Yakomeje ati "Mu kubana n’abandi yongeragaho umwihariko wo kubana n’abandi no kujya inama. No mu burwayi bwe yabaye intangarugero mu kwihangana no kudacogora. Tuzahora tumwibukira ku bikorwa bye kandi birivugira. Intore iratabara igatabaruka. Niyigendere asize umurage mwiza."
Gasamagera yavuze ko nk’Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kuba hafi umuryango wa nyakwigendera.
11:14: Mbere yo gutangira umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Senateri Ntidendereza William hafashwe umunota umwe wo kumwunamira no kumwibuka.
10:56: Umubiri wa Senateri Ntidendereza William uri kwinjizwa muri Sena mbere y’uko umuhango wo kumusezeraho utangira.
10:20: Abasenateri, abayobozi mu nzego zitandukanye batangiye kugera mu Cyumba cy’Inteko Rusange cya Sena, aho bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Senateri Ntidendereza William.
Senateri William Ntidendereza, uheruka kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma n’abasenateri bakoranye, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, umuryango we n’inshuti zawo ndetse n’abandi babanye na we mu bihe bitandukanye.
Ntidendereza William, witabye Imana ku wa 3 Nzeri 2023, azize uburwayi, yari amaze imyaka ine ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora Akarere ka Kicukiro, Itorero ry’Igihugu, no kuba umwarimu muri kaminuza.
Yasezeweho mu gihe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2023, habaye umuhango wo kumutaramira, kumusezera no kugaruka ku bihe byamuranze wabereye mu rugo rwe ruherereye ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.
Abawitabiriye bamuvuze ibigwi ndetse n’amateka yamuranze, bashimangira ko yari umugabo ukunda igihugu ndetse akagikundisha abandi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Nzeri 2023, ni bwo umubiri wa Ntidendereza wakuwe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal mbere yo gusezerwaho mu rugo rwe.
Umubiri wa Senateri Ntidendereza wakiriwe mu Cyumba cy’Inteko Rusange cya Sena mbere yo gusezerwaho bwa nyuma mu Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda, Paruwasi ya Remera no gushyingurwa mu Irimbi riherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Incamake y’ubuzima bwa Senateri Ntindendereza
Senateri Ntidendereza William yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1950. Yitabye Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.
Ntidendereza wari ufite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’Iyigantekerezo yari Impuguke mu Burezi akaba n’Inararibonye mu Miyoborere myiza, by’umwihariko mu Burere n’Umuco Nyarwanda.
Yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda aho kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, mu gihe mu 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, imirimo yavuyeho ajya kuba Umusenateri.
Bijyanye n’umwihariko yari afite mu burere n’Umuco Nyarwanda, Ntidendereza yagize uruhare rukomeye mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga.
Ni umugabo wakunze gukangurira Abanyarwanda kwimakaza ubumwe mu mirimo yose yakoze. Mu Nteko yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Indi nkuru wasoma: Yakundaga igihugu akagikundisha abandi! Senateri Ntidendereza yavuzwe ibigwi mu kumwunamira (Amafoto na Video)
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Nkusi Christian



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!