Ubwo urubanza rwa Kizito Mihigo rwasubukurwaga mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, yahise yihakana Abunganizi be.
Rugitangira Kizito Mihigo yagize ati"Mbere y’uko iburanisha rikomeza nagirango nsabe urukiko, niba byemewe n’amategeko cyangwa niba bishoboka, nkomeze igice gisigaye cy’urubanza nta Mwunganizi mfite." Ibi abishingira ku kuba aburana yemera ibyaha kandi asaba imbabazi, ariko abunganizi be bakajya impaka n’Ubushinjacyaha bagendeye ku ngingo z’amategeko.
Bamubajije niba uko kwihakana umwavoka bivuze ko n’imvugo za bo mu kumwunganira zihita zita agaciro, Kizito avuga ko zitagatakaza.
Avoka we yahise avuga ko nta cyo yaburana kuko icyo Kizito akoze ari ukwihana Avoka kandi bikaba byemewe, gusa yibutsa ko bigira ingaruka z’uko ibyo bavuze bamwunganira bihita byamburwa agaciro.
Nyuma yahise abwira urukiko ko hari umwanzuro yateguye akawuha abamwunganira ngo bawushyikirize Ubushinjacyaha n’Urukiko ariko bagatinda kuwutanga, aboneraho guhita awitangira.
Me Bigaraba John yahise asinyisha inyandiko zimwemerera guhagarika kunganira Kizito Mihigo, ahita yikubura asohoka mu cyumba cy’iburanisha.
Urubanza rwakomeje hiregura Dukuzumuremyi Jean Paul wahakanye ibyaha ashinjwa akavuga ko ibyo yemeye mbere yabyemeye ashyizweho agahato.
Indi nkuru wasoma: Agashya: Indimi ebyiri hagati ya Kizito Mihigo n’abunganizi be



















TANGA IGITEKEREZO