Ibintu bitamenyerewe mu manza, Kizito Mihigo n’abamwunganira babusanyije imbere y’Urukiko, mu gihe we yemera ibyaha bine yakoze akanabisabira imbabazi, Abunganizi be bo bavuze ko ibyo ashinjwa nta byo yakoze.
Urubanza rwa Kizito Mihigo rwasubukuwe mu Rukiko Rukuru rwa Repuburika kuri uyu wa Kane hari n’abo bashinjwa hamwe ariko habanje kuburana Kizito.
Urubanza rutangiye, Kizito nk’uko yabyemeye na mbere agifatwa, yahise abwira urukiko ko yemera ibyaha byose ashinjwa, ariko rumubwira ko rubanza kuburanisha ku cya mbere cyitwa "Gufasha kurema imitwe y’abagizi ba nabi" aracyemera ariko abamwunganira babitera utwatsi bavuga ko icyo cyaha nta cyo yakoze kuko imitwe ya FDLR na RNC ashinjwa yari isanzweho.
Icyaha cya 2 cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Umukuru w’igihugu, Kizito aracyemera, n’abavoka be baracyemera ariko bakavuga ko adakwiye kugihanirwa kuko ubwo yafatwaga, nta gikorwa gitegura ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa bo cyari cyagakorwa.
Ku cyo gucura umugambi w’iterabwoba, Kizito aracyemera akanagisabira imbabazi avuga ko muri kamere ye atari ko yari asanzwe ateye, ariko Abunganizi be bakavuga ko ibishingirwaho yavuze kuri Whatsapp kwari ugutanga igitekerezo cye mu kiganiro cye n’undi muntu (Exprimer son opinion), kandi akaba abyemererwa n’Itegeko Nshinga, bityo bikaba bidakwiye kwitwa icyaha.
Icyaha cya Kane ni cyo gucura umugambi w’ubwicanyi, aha hakaba ari ho havugiwe iby’umugambi wo kwica Depite Bampiriki Edouard, bamuziza ibyo bise “kuba yigira Umutusti ukomeye kurusha abandi”, ndetse no kuba ari mu bazanye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”. Nacyo Kizito Mihigo atazuyaje yacyemeye ariko Abungani be basanga nacyo gisa n’icya gatatu ashinjwa, bavuga ko yakoreshaga uburenganzira bwe bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.
Iburanisha ry’ibirego Kizito Mihigo ashinjwa ryahise risubikirwa, hatangira iburanisha ry’ibyaha bishinjwa Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, ariko we arabihakana ku buryo budasubirwaho.
Ntamuhanga ashinwa ibyaha bibiri birimo gufasha mu kurema imitwe y’abagizi ba nabi n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi, agashinjwa ko yabikoze afatanyije na Umushakashatsi mu by’amateka y’u Rwanda Gerard Niyomugabo[ugishakishwa] ndetse na Nganji Alype nawe utarafatwa, bamuhuje na Sankala [wo muri RNC]bifashishije Skype.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Ntamuhanga yatanze amafaranga ibihumbi 200,000 yagombaga kwifashishwa mu gutera ibisasu ahantu hatandukanye muri Kigali, ndetse akaba yaragombaga gufasha mu kwica Depite Bamporiki, aho ngo yateganyaga kubwira abanyamakuru bakoranaga bakamutumira mu kiganiro, akaboneraho kumenya imodoka agendamo n’aho ataha, bityo bikazaborohera kumwica.
Ntamuhanga arabihakana, akavuga ko ayo mafaranga yayatanze, ariko akaba yari ayo yagujijwe na Gerard, amubwira ko ayakeneye ngo akazayamuha ibitabo bye biri mu icapiro byasohotse.
Kuba hari bimwe yari yemereye Ubugenzacyaha ndetse n’Ubushinjacyaha ariko ubu akaba abihakana, Ntamuhanga yatangiye kubyisobanuraho, agaragaza ko atabyemeye kubera umutimanama we, ariko Umucamanza ahita asubika iburanisha ku mpamvu zitunguranye.
Urubanza ruzakomeza kuburanishwa kuwa 14 Ugushyingo 2014, Ntamuhanga azakomeza yiregura ku byaha aregwa, nyuma hazaburane na bagenzi be Dukuzumuremyi Jean Paul (Umudemobe) na Niyibizi Agnes(wari Umunyeshuri ).



















TANGA IGITEKEREZO