00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru 17% mu Rwanda bahembwa munsi y’ibihumbi 100 Frw

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 21 May 2026 saa 07:54
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ryashyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi bushya ku ishusho y’itangazamakuru mu Rwanda, aho hafi 89% by’abanyamakuru basubije bavuze ko bahembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi 500 Frw ku kwezi.

Abanyamakuru 11% gusa ni bo bavuze ko bahembwa guhera ku bihumbi 500 Frw kuzamura. Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, bikaba biteganyijwe ko buzamurika ku mugaragaro mu cyumweru gitaha.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abanyamakuru 1209 ari bo bakora mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda. 490 muri bo, ni bo basubije hakorwa ubu bushakashatsi. Mu basubije, 20 ntibagikora itangazamakuru. Ibi byatumye hashingirwa ku makuru yatanzwe n’abanyamakuru 470.

Ibindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko mu babukoreweho, 17,2% bahembwa munsi y’ibihumbi 100 Frw ku kwezi, 15,1% bagahembwa ari hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 199,9 Frw.

Mu basubije kandi, 12,6% bahembwa ari hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 299,9 Frw, mu gihe 16% bahembwa ari hagati y’ibihumbi 300 Frw n’ibihumbi 499,9 Frw. Ni mu gihe 27,9% bahisemo kwifata ntibagire icyo batangaza ku mushahara wabo.

Ndahirwa Benjamin uhagariye abakoze ubu bushakashatsi bo mu Kigo Loyal Consultancy Ltd, yavuze ko uyu mubare w’abifashe ntibagire icyo batangaza ari munini, ku buryo na byo biteye inkeke ko bishoboka ko abacecetse baba bahembwa umushahara muto bakumirwa bagahitamo kutagira icyo bavuga.

Ati ‘‘Abanyamakuru 17,2% bahembwa munsi y’ibihumbi 100 Frw, namwe munyumvire! […] 89% bose bahembwa munsi y’ibihumbi 500 Frw. Urabona ko iriya mibare na yo ifite icyo icyuze. Umunyamakuru wahembwe nabi ntaba areba amahame y’umwuga n’ibindi.’’

Abanyamakuru 24,3% gusa mu basubije ni bo bafite inzu zabo bwite, mu gihe 68,9% bakodesha. 6,2% bataha mu miryango yabo, cyangwa bakabana n’inshuti zabo. Ni mu gihe 0,6% mu basubije, abakoresha babo ari bo babaha aho kuba.

Mu bijyanye no kwishingikiriza imishahara bahembwa akaba ari yo ibafasha mu gukemura ibibazo byabo ndetse no gutuma bigurira byose nkenerwa, 2,77% gusa ni bo bafashwa n’uwo mushahara ku kigero cya 100%.

Abanyamakuru 4,26% ni bo bavuze ko uwo mushahara ubafasha ku kigero cyisumbuyeho nubwo atari 100%, naho 36,38% bakavuga ko imishahara bakura mu itangazamakuru ibafasha ku kigero runaka.

Abasaga 13% umushahara bahembwa nta na gito ubamarira

Abanyamakuru 43,40% bo bavuze ko uwo mushahara ubafasha ku rugero ruto mu kwigurira iby’ingenzi nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni mu gihe 13,19% bo bavuze ko nta na gito uwo mushahara ubafasha.

Abanyamakuru 44.8% ni bo bahawe aka kazi mu buryo buboraho. Ni mu gihe 55,7% bo basubije ko bagikunze umwuga w’itangazamakuru ku buryo bateganya kuwugumamo birengagije ibizazane bahuriramo na byo, 34,5% basubiza ko bateganya kuwugumamo mu gihe hari ikiwuvuguruwemo, n’aho 9,5% bavuga ko bateganya kuva mu itangazamakuru.

Abanyamakuru 55,5% basubije ko batangirwa ubwiteganyirize bw’izabukuru mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), mu gihe 4,3% batangirwa ubwo mu bigo by’ubwishingizi byigenga. Naho abanyamakuru 40,2% nta bwiteganyirize bw’izabukuru batangirwa.

Ku bijyanye no kwivuza, abanyamakuru 57,4% batangirwa ubwisungane bwa Mutuelle de santé, 30% bagatangirwa ubwa RAMA, 7,9% bakavuzwa mu mavuriro yigenga, 4,7% ntibavuzwe cyangwa ngo bagire ubwisungane mu kwivuza batangirwa.

Mu banyamaku kandi bemewe mu Rwanda, 56,3% muri bo ni bo bafite amakarita abemerera gukora uwo mwuga atararengeje igihe, 39,6% amakarita yabo akaba yararengeje igihe. Buri mwaka, umunyamakuru wemewe aba agomba kwishyura ibihumbi 20 Frw mu kongera guhabwa ikarita imwemerera gukora uwo mwuga.

Umunyamakuru Hatangimana Ange Eric akaba n’Umwanditsi Mukuru Kinyamakuru Umuseke, yavuze ko leta nk’umuterankunga mukuru ikwiye kugira icyo ikora mu kuziba icyuho mu mibereho y’abanyamakuru bo mu Rwanda, kuko imibereho yabo mibi ishobora kugira ingaruka mbi mu gutuma hari abakoreshwa n’abanyamafaranga mu nyungu zabo bwite bikagira ingaruka mbi ku mitangirwe y’amakuru agezwa ku baturage.

Ati ‘‘Ubuzima bw’umunyamakuru navuga ko bugoye nubwo atari rusange kuri bose, ariko umubare munini w’abanyamakuru bariho mu buzima butari bwiza, utavuga ko ari bwo abandi banyamwuga babayemo. Ibyo hari igihe ubibona iyo ugiye nk’aho abanyamakuru bakorera, bamwe bakorera mu nzu bakodesherezwa na leta, ariko abandi banyamwuga usanga bafite inzu zabo bakoreramo.’’

‘‘Ndetse wanajya no mu ‘ma-parikings’ ugasanga baparitse neza, baparitse ibinyabiziga ariko abanyamakuru abenshi bagitega imodoka za rusange cyangwa se moto. Akenshi bijyana nubwo bushobozi budahagije. […] Ntabwo umuntu yakwifuza kuguma mu itangazamakuru ari we wasigaye inyuma. Ni yo mpamvu rero mbona hari igikwiye gukorwa yaba ari ku rwego rwa leta nk’umufatanyabikorwa batugaragarije ukomeye ufite amasoko manini atanga mu itangazamakuru.’’

Muri ubu bushakashatsi kandi, byagaragajwe ko n’abashinze ibitangazamakuru ku giti cyabo barira ko batakibasha kwinjiza amafaranga neza ku buryo babasha guhemba abakozi ku rugero rwiza, dore ko 63,1% muri ba nyiri ibitangazamakuru babajijwe, basubije ko binjiza binyuze mu kwamamaza, ariko bakaba bafite ibibazo by’uko batakibona amasoko nka mbere kuko asigaye ahabwa cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida wa ARJ, Dan Ngabonziza, yavuze ko nubwo imibereho y’abanyamakuru mu Rwanda itaramera neza, kuba hashyizwe hanze ubu bushakashatsi ari intangiriro ikomeye yo gushaka ibisubuzo by’ibibazo byugarije abanyamakuru. Yavuze ko iri shyirahamwe rigiye gukomeza gukorera abanyamakuru ubuvugizi, ku buryo rifatanyije n’abafatanyabikorwa baryo barimo na leta, imibereho y’abanyamakuru mu kwinjiza amafaranga no kwihugura mu bumenyi bizakomeza kuzamurwa.

Indi nkuru wasoma: Abadepite batabarije abanyamakuru bo mu Rwanda bagorwa no gukora ku munwa

Ubushashatsi bushya bugaragaza ko hafi 89% by'abanyamakuru bemewe mu Rwanda, bahembwa umushahara w'ari munsi y'ibihumbi 500 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages