00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite batabarije abanyamakuru bo mu Rwanda bagorwa no gukora ku munwa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 November 2025 saa 06:33
Yasuwe :

Abagize Inteko Ishinga Amategeko batabarije abanyamakuru bakora umwuga ufatwa nk’uwiyubashye ariko benshi muri bo bakaba ari ba mbonabucya, bitewe n’intica ntikize bakura muri uyu mwuga ufatwa nk’ubutegetsi bwa kane.

Raporo iheruka ya RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

Hagaragajwe ko 42,9% by’ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% bitangira abakozi ubwiteganyirize, umubare ungana n’uw’ibitanga ikiruhuko cy’umwaka.

Ibitangazamakuru bigera kuri 28,6% byishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n’ibyo binjije.

Nubwo bimeze bityo ariko, Raporo ya RGB igaragaza ko uru rwego rukomeje gufasha ibitangazamakuru kwiteza imbere. Aho nko mu 2024/25, rwatanze inkunga y’arenga miliyoni 286 Frw.

Depite Uwababyeyi Jeannette wanabaye Umunyamakuru cyane cyane kuri Televiziyo y’Igihugu yagarutse kuri raporo ya RGB yifuza kumenya ingaruka kubakira ubushobozi ibi bigo byagize no ku banyamakuru basanzwe.

Ati “Bitanga uwuhe musaruro ku bijyanye no kwiyubaka kw’ibitangazamakuru ukwabyo. [Umuyobozi wa RGB] yabigaragaje ko hakigaragara abanyamakuru batabona ibyo bemererwa nk’abakozi, byaba nk’ubwishingizi bw’indwara cyangwa se ubwiteganyirize, ariko hari n’abatabona umushahara.”

Depite Uwababyeyi yibaza uburyo u Rwanda rushaka kubaka itangazamakuru ry’umwuga ryubahiriza amategeko n’ibiteganywa na politiki y’itangazamakuru, ariko ubuzima bw’umunyamakuru ushingirwaho byose bugeramiwe.

Ati “Niba mu gitondo umuntu abyuka akajya gutara inkuru, ejo akongera, ukwezi kugashira ntahembwe amezi abiri agashira ese ibyo byo bibazwa nde? [...] imibereho y’umunyamakuru ikurikiranwa na nde?”

Senateri Habineza Frank, we yabajije aho Politiki y’Itangazamakuru imaze igihe kinini ivugwaho ariko itarasohoka igeze. Ati “Ese ko ubu biri mu nshingano zanyu twagira icyizere ko izasohoka vuba?”

Senateri Habineza yakomeje ati “Ikindi ni ikijyanye n’amahame ngengamyitwarire y’itangazamakuru ku bakora umwuga w’itangazamakuru ngo babe bawukora neza, ariko cyane tureba n’itangazamakuru ryo ku ikoranabuhanga (digital media) risa n’aho rigoye kuba ryacungwa, ingamba mwaba mufite kugira ngo muricunge neza [ni izihe]?”

Inteko Ishinga Amategeko yatabarije abanyamakuru babayeho mu buzima bubi

Politiki y’itangazamakuru yaheze he?

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko mu kwita ku buzima bw’abanyamakuru bashishikariza abayobozi b’ibitangazamakuru mu kubahiriza amategeko y’umurimo, ariko na bo bakubakira ubushobozi uru rwego.

Ati “Nk’inkunga dutanga ku bufatanye na UNDP zigenda zibafasha cyane. Nka miliyoni 43 Frw twatanze kuri Koperative y’Abanyamakuru (MEDECO) igenda ibafasha. Hari izindi nkunga zitangwa kuri ARJ, ARFEM na RMC, bibafasha kugira ngo bakomeze kuzuza inshingano zabo. Ibikorwa byo guhemba abakoze neza ni ibintu bigenda byongera ubushobozi.”

Mu bijyanye no kureba uburyo itangazamakuru cyane cyane irikorewe ku mbuga nkoranyambaga ryakora neza, Dr Uwicyeza yavuze ko amategeko agenga uyu mwuga atareba izi mbuga.

Ati “Hari n’ibindi byaha bikorwa nko gusebanya, gupfobya cyangwa se guhakana Jenoside, [...] ibyo birebwa n’andi mategeko agena uko ibyo byaha bihanwa n’amategeko.”

Uyu muyobozi yavuze ko icyo bakora ari ubukangurambaga ku banyamakuru bose, bakimakaza gukurikiza amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

Ku bijyanye na politiki y’itangazamakuru, Dr Uwicyeza yavuze ko RGB ishyingiye ku bitekerezo byatanzwe n’izindi nzego, bigamije kunoza amavugurura y’umushinga wa politiki y’itangazamakuru, bakoze ubugororangingo bwawo ushyikirizwa inzego zibifitiye ububasha.

Ati “Na n’ubu iracyari mu murongo w’ibyigwa, turacyari kuyinoza n’izo nzego zibishinzwe.”

Mu kugenzura uburyo itangazamakuru rikora cyane cyane iryo ku mbuga nkoranyambaga, Dr. Uwicyeza yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu itangagazamakuru ryigenzura, bityo rutarishyiriraho amabwiriza.

Ati “Icyo RGB isabwa ni ugukomeza kubaka ubwo bushobozi mu itangazamakuru no kubagira inama ariko ntabwo tubashyiriraho amabwiriza ngo tubabwire icyo gukora.”

Yagaragaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ruri kuvugurura amahame ngengamyitwarire, kugira ngo bihuzwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko bakora uko bashoboye ngo ibitangazamakuru byubahirize amategeko agenga umurimo

Uruhare rwa RGB mu iterambere ry’tangazamakuru mu mwaka wa 2024/25

RGB ku bufatanye n’Ishami rya Loni ryita ku iterambere (UNDP) yateye inkunga amashyirahamwe y’abanyamakuru abiri na RMC. Nk’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ryahawe 111.675.000 Frw yo gushyigikira ibikorwa byaryo.

Iyo nkunga kandi yatumye ARJ ifasha ibitangazamakuru n’amashyirahamwe y’abanyamakuru kubona aho bakorera haboneye ndetse n’ibikoresho nka mudasobwa internet n’ibindi.

RGB kandi yateye inkunga ya 35.648.435 Frw, Ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM), mu kubaka ubushobozi bw’iri shyirahamwe.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwahawe amafaranga y’ u Rwanda 95.375.000 Frw yo kurufasha kuzuza inshingano zarwo.

Ni amafaranga akoreshwa mu bikorwa birimo gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

RMC yatanze amakarita y’umwuga ku banyamakuru 398 harimo abagore 120 n’abagabo 278.

Nk’ubu RMC yakiriye inakemura ibirego 34 byiganjemo ibirebana n’abanyamakuru barezwe gutandukira amahame y’umwuga.

Bimwe muri ibyo birego birimo gusebanya, gutangaza amakuru y’ibinyoma, inkuru zirimo gukabya, gukoresha amafoto atari yo, n’ibindi. Muri ibyo birego, 32 byakemuwe binyuze mu bwumvikane n aho 2 bikemurwa hifashishijwe izindi nzego.

Mu byakozwe harimo no gusesengura inkuru n’ibiganiro by’ibitangazamakuru umunani. Muri iryo sesengura hagaragayemo amakosa 116 ajyanye no gutandukira amahame y’umwuga, hanatangwa inama kuri ibyo bitangazamakuru.

Hasesengura inkuru n’ibiganiro bya siporo hagamijwe kureba ko ibitangazamakuru byakoze kinyamwuga. Hagaragayemo amakosa atandukanye arimo kubogama, gutanga amakuru y’ibinyoma n’inkuru zikabya.

Mu rwego rwo gushyigikira koperative y’abanyamakuru (Media Development Cooperative-MEDECO), RGB ku bufatanye na UNDP yatanze inkunga ya 43.925.000 Frw.

Mu 2024/25 RGB yatanze miliyoni zirenga 280 Frw zo gufasha itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages