Itangazo riha inshingano Habonimana ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa 25 Kamena 2020.
Rigira riti “Uyu munsi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Bwana Charles Habonimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege.’’
Uyu munsi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Bwana Charles Habonimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege.
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) June 25, 2020
Habonimana yashyizwe kuri uyu mwanya asimbuye Lt. Col. Firmin Karambizi wari uwuriho kuva muri Mata 2019.
Habonimana yahawe kuyobora RAC mu gihe iki kigo kiri gukurikirana imirimo yo kwagura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege, cyongererwa ubushobozi bw’aho indege ziparika, umuhanda zikoresha zihaguruka n’imiryango abagenzi bakoresha.
RAC ivuga ko miliyoni zirenga 30 z’amadolari ya Amerika zashyizwe mu mirimo yo kucyagura mu myaka itatu ishize.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ni cyo kibarizwaho indege 12 za RwandAir zikora ingendo zerekeza mu byerekezo 29 muri Afurika, i Burayi, mu Burasirazuba bwo Hagati na Aziya.
Guverinoma iherutse gutangaza ko RwandAir imwe muri sosiyete z’indege zihuta muri Afurika yagenewe miliyari 145 Frw mu 2020/2021 zizayifasha kwivana mu bibazo yatewe na Coronavirus. Leta y’u Rwanda yari yayigeneye ingengo y’imari ya miliyari 121.8 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.
Habonimana amenyerewe mu ruhando rw’ubwanditsi bw’ibitabo. Ni we wanditse igitabo yise ‘Moi le dernier Tutsi’ gikubiyemo ubuhamya bw’imibereho y’Umututsi mbere ya Jenoside, inzira ikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n’uburyo Ingabo za FPR Inkotanyi zatumye arokoka.



















TANGA IGITEKEREZO