Abo barimo abafite impamyabumenyi zihanitse, abapasiteri, abarimu n’abandi bakozi, bigeze gutangaza ko bahagaritswe ku mirimo ya bo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, dore ko bamwe nta mabaruwa abahagarika ku kazi bigeze babona kandi hashize imyaka isaga itanu birukanywe.
Ibi ngo ngo byatangiye aho itorero ry’Abadiventisiti riboneye umuyobozi mushya, Pasiteri Hesron Byiringiro watorewe umwanya w’umuyobozi mu mwaka wa 2005.
Kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, yagejeje raporo yayo ku nteko rusange igaragaza ko mu bibazo inteko yakiriye harimo n’icy’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi b’i Gitwe.
Abo bizera bagaragaje ko Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda rimaranye iminsi ibibazo bibwiraga ko bizakemurwa n’inzego z’itorero ariko ngo baje gusanga aho gukemuka birushaho kwiyongera.
Depite Begumisa Safari Theoneste, yabwiye inteko ko mu gusesengura iki kibazo Abadepite bavuganye n’abashyize umukono ku nyandiko bandikiye Inteko Ishinga Amategeko, bamwe muri bo bavuga ko ikibazo bakivuyemo abandi bavuga ko ibibazo byabo bitarakemuka, ko Pasteri Byiringiro Hesron akomeje kubatoteza.
Yakomeje avuga ko Abadepite bagize Komisiyo basabye aba bakirisitu b’i Gitwe kubanza kujyana ikibazo cyabo mu rwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu idini ryabo nk’uko biteganywa n’itegeko n0 06/2012 ryo kuwa 12/02/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere ishingiye ku idini.
Yagie ati “Ntacyo twari gukora kirenze icyo ngicyo usibye kubagira inama ngo bagende bubahirize itegeko. Nibagenda ako kanama kakabarenganya ejo bakagaruka bakavuga bati ‘ka kanama twagiyeho dukurikije ibyo itegeko riteganya ariko baraturenganyije turagarutse, ibyo noneho ikibazo tuzacyakira tugikurikirane turebe ko ako kanama kabarenganyije koko ariko igihe batarabikora, itegeko ni icyo risaba rigomba kubahirizwa.”
Depite Begumisa yongeyeho ko abo bizera b’Itorero ry’Abadiventisiti badashaka kujya kuri ako kanama kuko mbere yo kwandikira inteko bari babanje no kubigirwamo inama n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ariko bakabyanga ngo ako kanama ni ‘baringa’. Ntibigeze kandi bitabaza inkiko kuko amategeko y’idini ryabo atabibemerera.
Yagize ati “Bavuga ko batagiyeyo [mu kanama k’itorero] kubera ko ako kanama ari baringa”.
Mu 2015 nibwo humvikanye ikibazo cy’akarengane mu itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda, aho hari abashinjaga umuyobozi waryo, Pasiteri Hesron Byiringiro, irondakarere rishingiye ku gushyira imbere inyungu z’Intara y’Amajyaruguru akomokamo, akigizayo abo mu Ntara y’Amajyepfo.
Indi nkuru wasoma:Mu Itorero ry’Abadivantisiti haravugwa akarengane bikekwa ko gashingiye ku irondakarere



















TANGA IGITEKEREZO