00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Itorero ry’Abadivantisiti haravugwa akarengane bikekwa ko gashingiye ku irondakarere

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 February 2015 saa 11:39
Yasuwe :

Mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (Adventiste du Septieme Jour) haravugwa akarengane bikekwa ko gashingiye ku irondakarere, ryakorewe bamwe mu bari abakozi b’iryo torero bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo.
Aba bakozi barimo aba Dogiteri (Docteurs), abapasiteri (Pasteurs) Abarimu, abari abacungamutungo n’abandi, bavuga ko bahagaritswe ku mirimo ya bo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, dore ko bamwe nta mabaruwa abahagarika ku kazi barabona kandi hashize imyaka isaga itanu (…)

Mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (Adventiste du Septieme Jour) haravugwa akarengane bikekwa ko gashingiye ku irondakarere, ryakorewe bamwe mu bari abakozi b’iryo torero bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo.

Aba bakozi barimo aba Dogiteri (Docteurs), abapasiteri (Pasteurs) Abarimu, abari abacungamutungo n’abandi, bavuga ko bahagaritswe ku mirimo ya bo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, dore ko bamwe nta mabaruwa abahagarika ku kazi barabona kandi hashize imyaka isaga itanu barirukanywe ku kazi mu magambo gusa.

Ibi ngo byatangiye aho iri Torero riboneye umuyobozi mushya, Pasiteri Hesron Byiringiro watorewe umwanya w’umuyobozi mu mwaka wa 2005.

Bamwe mu bo Itorero ryohereje kwiga bahagaritswe ku kazi

Mu mwaka wa 2002, Pasiteri Eliphas Nsengiyumva yahawe buruse (Bourse) yo kujya kwiga icyiciro cya gatatu n’icya kane muri Kaminuza ya “Newbold College” mu Bwongereza.

Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryagombaga kumwishyurira 50%, iyi Kaminuza yagombaga kwigamo na yo ikamwishyurira 50%, ariko Itorero ngo ntiryubahirije ibyo ryasabwaga guhera mu mwaka wa 2007.

Nsengiyumva yagize ati “Mu mwaka wa 2007 nagarutse mu Rwanda kongeresha Viza, kugirango nsabe n’amafaranga y’ishuri n’urwandiko rw’umukoresha wanjye (Rwanda Union recommandation letter), umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda Pasiteri Hesron Byiringiro wagombaga kubimpa arabinyima.”

Akomeza agira ati “Yarambwiye ngo nintegereze azampa igisubizo, guhera mu mwaka wa 2007 kugeza uyu munsi nta gisubizo arampa, naramwandikiye nararushye. Nandikiye urwego rwa “Division” muri Kenya, na bo bamwandikira bamusaba kumpa ibisabwa nkajya kurangiza amasomo, arangije arambwira ngo si bo bamutegeka.”

Nsengiyuma akomeza avuga ko yamaze imyaka 7 yaratandukanye n’umuryango we, kuko yari yarawusize mu Bwongereza akabura uburyo bwo gusubirayo, ibi ngo bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku bana be, kuko byabateye ihungabana, bikaba byemezwa n’impapuro za polisi n’iza muganga bo muri icyo gihugu.

Asanga azira inkomoko ye…

Kuba nta kosa rifatika abona yakoze, bituma Nsengiyumva akeka ko azira kuba yaroherejwe kwiga n’uwo Pasiteri Byiringiro yasimbuye, no kuba akomoka mu Ntara y’Amajyepfo, ibi akabihera ku kandi karengane kakorewe abo bakomoka mu Ntara imwe.

Nsengiyumva ati “Njye mbona nzira ko ndi uwo mu Majyepfo, kuko nkomoka mu Karere ka Nyanza, ikindi nari naroherejwe kwiga na nyakwigendera Amon Rugerinyange (Wahoze ari umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda) ari na we Byiringiro yasimbuye.”

Nsengiyumva akomeza asaba kurenganurwa n’inzego zibifitiye ububasha, agasubizwa mu kazi cyangwa akirukanwa mu buryo bukurikije amategeko, ariko agahabwa ibirarane by’imishahara ye, dore ko asanga akiri umukozi mu gihe cyose atigeze ahabwa ibaruwa imwirukana.

Nsengiyuma yongeraho ati “Bampe n’indishyi z’akababaro, kuko maze imyaka 7 nicaye kandi narize nzi ubwenge, iyo batanshyiraho amananiza, ubu nari kuba narabonye Doctorat yanjye nkaba naratangiye gukorera Itorero n’Igihugu.”

Pasiteri Hesron Byiringiro uyoboye Itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi

Pasiteri Paul Ndagijimana, woherejwe n’Itorero mu 2006, ngo ajye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyamana (Master’s Degree in Theology) muri “Adventist University of Africa”, Kaminuza yo muri Kenya, akaba akomoka mu Karere ka Ruhango.

Pasiteri Ndagijimana avuga ko mu kwezi kw’Ukuboza 2008, umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Pasiteri Hesron Byiringiro, yamuhagaritse ku kazi agambiriye kumuhagarikisha ku ishuri, ariko yiyemeza kwiyishyurira amafaranga yari asigaye kuko yari anasigaranye amasomo make.

Gusa ngo arangije amasomo, bamwimye impamyabumenyi, bamubwira ko umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda yabyanze, bityo kugirango ayibone bikaba bisaba ko abanza kuzana icyitwa “Fresh Recommandation”, yagombaga guhabwa n’Itorero.

Ati “Nagerageje uko nshoboye ngo mbone ibyo nasabwaga, ariko Pasiteri Byiringiro ambwira ko ntayo nzabona.”

Ubuyobozi buvuga ko Ndagijimana yataye akazi

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, bwandikiye Minisiteri y’Uburezi buvuga ko Pasiteri Ndagijimana yanze kujya gukorera aho yoherejwe.

Muri iyo baruwa, ubuyobozi bw’Abadivantisiti buvuga ko Pasiteri Ndagijimana yimuriwe gukorera ahandi kimwe n’abandi bakozi, ariko Itorero rigatungurwa no kuba yaranze kujya yo, akamara amezi arenga 9 atari mu kazi.

Muri iyo baruwa bakomeza bagira bati “Ibyo ni byo byaje kuba intandaro yo kubona ko umusaruro Itorero ryari ryiteze ku masomo y’iyobokamana ryari ryaroherejemo Paul nta musaruro kuko gukorera Imana yewe na Leta n’ahandi hose bigendana iteka no kumvira, cyane cyane ko twe twabonaga uko kwimuka ari we kwafashaga mu masomo ye …..”

Ariko Pasiteri Ndagijimana afite inyandiko zihamya ko muri icyo gihe Itorero rivuga ko yari yarataye akazi, yari akarimo, aho afite na Kopi za raporo yagiye atanga.

Ako karengane avuga ko yakorewe ahagarikwa ku kazi, kageretseho kumuhimbira ko yakanze, akavuga kandi ko byose atazi aho bituruka, bituma akeka ko yaba azira ko akomoka i Gitwe mu Karere ka Ruhango nk’uko abyivugira akanongeraho ati “Ubona ko ari ibintu by’ubugome no guhimana gusa.”

Jerome Gasasira we ni uwari ushinzwe umutungo (Tresorier), akaba akomoka mu Karere ka Ruhango. Na we avuga ko yirukanywe mu buryo budasobanutse, ati “…umuyobozi dufite ubona ko afite gahunda yo kwigizayo abantu bose bo mu Majyepfo by’umwihariko uwo aziko yize.”

Abel Habiyambere na we yari umubitsi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, akaba n’umuvugizi w’Itorero wungirije. Akomoka mu Karere ka Nyanza, akaba atangaza ko ari byo yazize, dore ko ngo yahagaritswe mu kazi mu buryo bw’amaherere.

Yagize ati “Tariki ya 31 Ukwakira 2014, twari mu nama Nairobi, Pasiteri Byiringiro ategeka ko bica urugi rw’ibiro byanjye (i Kigali), icyo gihe inama yo kunyirukana mu kazi yari itaraterana, kuko inama impagarika yateranye tariki ya 6 Ugushyingo 2014.”

Habiyambere akomeza yemeza ko ibyo byose byatewe n’uko akomoka mu Majyepfo, kandi akaba yarabuzaga Pasiteri Byiringiro gutagaguza umutungo w’Itorero, nyuma y’aho atangiye ikibanza kiri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, agitangiye ubuntu kandi cyaravuye mu mvune z’abizera.

Samuel Bugingo akomoka mu Karere ka Ruhango, yari umwarimu mu ishuri rya “Gitwe College” yoherejwe n’Itorero kwiga muri Kaminuza ya Mudende, biteganyijwe ko azasoza amasomo ye agasubira mu kazi nk’uko amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bw’Itorero abivuga.

Ariko ngo asoje amasomo, ntibamusubije mu kazi, ahubwo bamubwiye ko nta mwanya uhari, yongeraho ko igiteye agahinda ari uko nyuma akazi kahawe abandi batararangiza no kwiga, kandi babizi neza ko we yarangije kwiga.

Ati “Ubona ko bashyize imbere inyungu z’Intara y’amajyaruguru uwo muyobozi mukuru akomokamo, kuko abaho ari bo bahabwa akazi, mu gihe abo mu Majyepfo bigizwayo.”

Aba ni bamwe mu bemeye ko umwirondoro wabo utanganzwa, mu gihe abasaga 30 bandi baganiriye na IGIHE, basabye ko umwirondoro wabo ugirwa ibanga.

Tariki ya 29 Mutarama 2015, twashatse kumenya icyo umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi avuga kuri ibi bibazo byavuzwe haruguru n’ibindi bivugwa muri iri Torero, aduha gahunda yo kuzabonana na we tariki ya 30 Mutarama saa tatu za mu gitondo.

Mu gihe twari mu nzira tujya kubonana na we, umunyabanga we yaduhamagaye atubwira ko Pasiteri Byiringiro atakibonetse kubera impamvu z’akazi. Ubwo twamuhamagaraga kuri telefoni ye igendanwa ngo tumubaze ikindi gihe twazamubonera, yavuze ko tuzavugana nyuma y’itariki 10 z’ukwezi kwa Gashyantare 2015.

“Ibyo ni ibinyoma nta wirukanwe kubera ko ari uwo mu Majyepfo”

Prince Bahati, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda aganira na IGIHE kuri Telefoni yavuze ko nta mukozi wigeze wirukanwa azira aho akomoka, ati “Ibyo ni ibihuha by’umuntu wirukanwe ku giti cye. Igisubizo nguhaye ni ‘oya’ nta mukozi wirukanwe mu kazi kubera akarere akomokamo.”

N’ubwo Bahati yatanze iki gisubizo, dutegereje kuzabonana na Pasiteri Byiringiro, nyuma y’itariki ya 10 Gashyantare nk’uko yabidusezeranyije ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo n’ibindi bivugwa muri iri Torero.

IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages