Uwo mudali uzwi nka Commandeur de l’Ordre de la Légion d’Honneur yawuhawe na Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatatu.
Ni umudali uza ku mwanya wa gatatu mu ikomeye mu Bufaransa, ihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.
Prof Jacques Marescaux ahawe uyu mudali ukomeye mu gihe habura iminsi mike akizihiza isabukuru y’imyaka 73 ku wa 4 Kanama uyu mwaka.
Perezida Macron yashimiye Marescaux ibitekerezo byazanye impinduka mu kuvura abantu hakoreshejwe uburyo bwo kubaga.
Ibikorwa byose Marescaux yashimiwe byatangijwe n’igitekerezo yagize mu 1994 cyo gushinga IRCAD, ikigo kimaze kuzana impinduka mu bijyanye n’ubushakashatsi mu bijyanye no kubaga. IRCAD yibanda cyane ku buvuzi bwa kanseri zifata urwungano ngogozi ziri mu zibasiye benshi ku Isi, kubaga hatabayeho gufungura umubiri, kubaga hifashishijwe robots n’ibindi.
Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rizaba ari irya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
Nikimara gutangira imirimo, cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwa kanseri no mu buvuzi mubyo kubaga yaba mu rwego rw’ubushakashatsi ndetse no mu rwego rwo guhugura abahanga.
Umudali Marescaux yahawe umaze imyaka isaga 200 utangwa mu Bufaransa, ugahabwa abenegihugu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Nta mafaranga yihariye akurikira uwo mudali ariko uwawuhawe aba ari umuntu usanzwe yubashywe muri sosiyete.
Uhabwa umuturage w’Umufaransa wakoze iby’indashyikirwa ariko akaba atarigeze akatirwa n’inkiko. Ibikorwa bye bigomba kuba bimaze nibura imyaka 20. Ni umudali umaze guhabwa abasaga ibihumbi 92.
Inkuru bijyanye: Perezida Kagame yafunguye icyumba cyamwitiriwe mu kigo kivura kanseri mu Bufaransa





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!