00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Jacques Marescaux uri kubaka ikigo cy’ubushakashatsi mu Rwanda yahawe umudali ukomeye mu Bufaransa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 July 2021 saa 10:08
Yasuwe :

Prof Jacques Marescaux washinze Ikigo cy’Ubushakashatsi ku buvuzi mu bijyanye no kubaga (IRCAD), yahawe umudali ukomeye mu Bufaransa ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere ubuvuzi.

Uwo mudali uzwi nka Commandeur de l’Ordre de la Légion d’Honneur yawuhawe na Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatatu.

Ni umudali uza ku mwanya wa gatatu mu ikomeye mu Bufaransa, ihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.

Prof Jacques Marescaux ahawe uyu mudali ukomeye mu gihe habura iminsi mike akizihiza isabukuru y’imyaka 73 ku wa 4 Kanama uyu mwaka.

Perezida Macron yashimiye Marescaux ibitekerezo byazanye impinduka mu kuvura abantu hakoreshejwe uburyo bwo kubaga.

Ibikorwa byose Marescaux yashimiwe byatangijwe n’igitekerezo yagize mu 1994 cyo gushinga IRCAD, ikigo kimaze kuzana impinduka mu bijyanye n’ubushakashatsi mu bijyanye no kubaga. IRCAD yibanda cyane ku buvuzi bwa kanseri zifata urwungano ngogozi ziri mu zibasiye benshi ku Isi, kubaga hatabayeho gufungura umubiri, kubaga hifashishijwe robots n’ibindi.

Iki kigo IRCAD kiri kubaka Ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rizaba ari irya mbere ku Mugabane wa Afurika. Icyicaro Gikuru cyacyo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Nikimara gutangira imirimo, cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwa kanseri no mu buvuzi mubyo kubaga yaba mu rwego rw’ubushakashatsi ndetse no mu rwego rwo guhugura abahanga.

Umudali Marescaux yahawe umaze imyaka isaga 200 utangwa mu Bufaransa, ugahabwa abenegihugu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Nta mafaranga yihariye akurikira uwo mudali ariko uwawuhawe aba ari umuntu usanzwe yubashywe muri sosiyete.

Uhabwa umuturage w’Umufaransa wakoze iby’indashyikirwa ariko akaba atarigeze akatirwa n’inkiko. Ibikorwa bye bigomba kuba bimaze nibura imyaka 20. Ni umudali umaze guhabwa abasaga ibihumbi 92.

Inkuru bijyanye: Perezida Kagame yafunguye icyumba cyamwitiriwe mu kigo kivura kanseri mu Bufaransa

Prof Jacques Marescaux yambitswe uyu mudali na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Prof Jacques Marescaux yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere ubuvuzi ku Isi
Jacques Marescaux yahawe umudali wo ku rwego rwa gatatu mu midali ikomeye cyane mu Bufaransa
Perezida Kagame (iburyo) na Prof Marescaux ubwo baganiraga muri Gicurasi uyu mwaka. Bari bari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro icyumba cyitiriwe Perezida Kagame kiri mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (IRCAD) mu Mujyi wa Strasbourg
Igishushanyo mbonera cy'Ishami rya IRCAD riri kubakwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .