Byari bizwi ko bagomba gusabana, bakajya gutaramira umwami bakamucyeza, bakizihirwa bari kumwe. Mu gihe cy’ubukoloni, ntibavuye kuri gakondo yabo ako kanya, bakomeje kubakira ubunyarwanda bwabo ku muco ubaranga.
Umunyabugeni Kilimobenecyo Alphonse, wahanze ibendera ry’u Rwanda n’ibirango bya Repubulika bikoreshwa ubu, yakusanyije amafoto ya kera, arayavugurura ku buryo agaragaza imibereho y’abanyarwanda bo hambere mu isura nshya.
Aya mafoto yagiye ayakura mu bitabo, mu binyamakuru n’ahandi, ariko ugasanga ntabwo agaragara neza. We icyo yakoze ni ukuyatunganya akagaragara neza ariko umwihariko wayo ukaguma ari wa wundi.
Kilimobenecyo yasobanuye ko iki gitekerezo yakigize agamije korohereza abantu badafite umwanya wo gushaka aya mafoto yerekana imibereho yo hambere, kugira ngo bajye bayabona mu muzingo umwe bitabagoye. Ni no mu rwego rwo gusigasira amateka y’Abanyarwanda no kuyigisha abakiri bato.















































































































































– Kera habayeho: Ihere ijisho imibereho y’abakurambere mu isura y’ubu (Amafoto na Video)
– Izurashusho: Imibereho y’abanyarwanda bo hambere mu isura y’ubu (Amafoto na Video)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!