Ibi ni kimwe na Semugeshi wari umuntu udakunda amafuti ku buryo abantu bakundaga kumwita "Mugezi utanyobya". Hari kandi na Bucyana wiganye na Rudahigwa, aho bivugwa ko yajyaga amuserereza ko ataba umwami, ko mu gihe azaba yimye ingoma azava mu gihugu.
Kera kabaye ngo Rudahigwa yaje kwimikwa, maze Bucyana yibutse ibyo yamuvugaho ahita ahungira mu bice bya Masisi.
Umunyabugeni Kilimobenecyo Alphonse nyuma yo kwitegereza uburyo amafoto agararagaza u Rwanda rwo hambere akomeje kugenda acyendera, yakusanyije menshi ashoboka, arangije ayasubiramo mu buryo budatuma atakaza umwimerere ariko akaba agaragara neza kurusha uko yari ameze.
Ni ukuvuga ngo yafashe amafoto yari mu ibara ry’umweru n’umukara, ayakora neza yifashishije ikoranabuhanga ariko adahinduye umwimerere wayo, ayaha amabara ku buryo uyabonye uyu munsi agira ishusho nyayo y’uko muri iyo myaka yo hambere ubuzima bwari bwifashe.
Mu gushaka ibisobanuro byayo, hifashishijwe abahanga mu mateka n’abashakashatsi kimwe n’abakuze bazi ibihe byo hambere, ku buryo ifoto yayisubiragamo amaze kumva neza uko icyo gihe byari byifashe.
Mu gihe cya mbere cy’iyi ngingo, twabagaragarije amafoto yakunzwe na benshi, kuri iyi nshuro turagaruka ku bindi bihe bya kera.
Reba video ikubiyemo amafoto menshi yo hambere
Reba igice cya mbere cy’iyi nkuru: Izurashusho: Imibereho y’abanyarwanda bo hambere mu isura y’ubu (Amafoto na Video)
Amafoto na Video: Kilimobenecyo Alphonse



















TANGA IGITEKEREZO