Iyi nkuru yaciye igikuba hagati y’aba bombi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda no mu binyamakuru guhera ku wa 8 Ukuboza 2018.
Yazamuwe n’uburyo Aurore yari yasibye konti ye ya Instagram na Egide agasiba amafoto amwe bari bahuriyeho akanasigara nta muntu n’umwe akurikira kuko yakurikiraga umukunzi we gusa.
Nyuma y’igihe cy’ukwezi Aurore atari ku mbuga nkoranyambaga, yagarutseho ku wa 31 Mutarama ahita yongera gukurikira umugabo we ariko hashize iminsi mike arongera aburirwa irengero kuri uru rubuga.
Ku munsi w’abakundana wari uwo kugaragarizanya urukundo ku bakundana. Egide yafashe iya mbere yongera kwerekana ko agifite ku mutima Aurore Kayibanda ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto y’uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012.
Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bamaze imyaka isaga ine bakundana. Ku wa 1 Werurwe 2018 nibwo hasakajwe amafoto y’uko Mbabazi yamwambitse impeta y’urukundo ndetse muri Nyakanga bahamya urukundo rwabo bahana isezerano imbere y’amategeko.
Uretse Mbabazi Egide n’abandi b’ibyamamare mu Rwanda bagiye bagaragaza amarangamutima mu buryo butandukanye bereka abakunzi babo ko babakunda byimazeyo.
Indi nkuru wasoma: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-mutesi-aurore-na-mbabazi-egide-baciye-amarenga-y-urukundo-ruzira-amakemwa
Indi mitoma y’ibyamamare bitandukanye ku munsi w’abakudana



















TANGA IGITEKEREZO