00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide baciye amarenga y’urukundo ruzira amakemwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 January 2019 saa 07:54
Yasuwe :

Guhera ku wa 8 Ukuboza 2018 abakunzi ba couple ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bacitsemo igikuba bitewe n’amakuru yavugaga ko bamaze guca ukubiri.

Iyi nkuru yasize benshi mu gihirahiro yatangiye ubwo konti ya Instagram ya Mutesi Aurore Kayibanda yasibwaga, ndetse Mbabazi agasigara nta muntu n’umwe akurikira ku rukuta rwe rwa Instagram n’amafoto amwe bari bahuriyeho yari ku rukuta rw’uyu musore akaburirwa irengero.

Ikindi cyakomeje gushyira benshi mu rujijo n’uko bose nta n’umwe wabazwaga amakuru ajyanye n’urukundo rwabo muri icyo gihe ngo agire icyo avuga.

Ubwo urukundo rwabo rwavugwaho gucwekera, IGIHE yagerageje kuvugana na buri umwe muri aba ariko bose ntibagire icyo bavuga ku makuru yavugaga ko batandukanye maze abantu bakomeza kubunza imitima intero ari ‘reka tubitege amaso’.

Ubu, ababakundaga bashobora gushyira umutima hamwe kuko Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yongeye kugaruka ku rubuga rwa Instagram ndetse agakurikira (following) Mbabazi Egide gusa nk’uko byari bisanzwe.

Uyu mukobwa kuri uru rukuta rwe ifoto ya hafi iheruka gushyirwaho ni iyo ku wa 1 Ukuboza 2018 [mbere ho icyumweru ngo konti ye isibwe], igaragaza ishavu ryo kwibuka musaza we Hirwa Henry witabye Imana kuri iyo tariki mu 2012.

Amafoto ye yose ahuriyeho n’umukunzi we Mbabazi Egide ariho yaba ay’igihe cyo gusezerana mu mategeko cyangwa ay’igihe yamwambikaga impeta y’urukundo ndetse n’andi agaragaza ibihe by’umunezero w’urukundo hagati ye na Mbabazi.

Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bamaze imyaka isaga ine bakundana. Ku wa 1 Werurwe 2018 nibwo hasakajwe amafoto y’uko Mbabazi yambitse impeta y’urukundo Miss Mutesi Aurore ndetse no muri Nyakanga bahamya urukundo rwabo bahana isezerano mu mategeko.

Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, anambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.

Mbabazi Egide hari hashize iminsi bivugwa ko bashobora kuba baraciye ukubiri mu rukundo, ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.

Mbabazi Egide na Mutesi Aurore basezeraniye ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine
Ibyishimo byari byose bamaze gusezerana byemewe n'amategeko, muri Nyakanga umwaka ushize
Aba bombi bongeye guca amarenga y'uko nta gikuba cyacitse mu rukundo rwabo
Miss Mutesi Aurore yeretse ibirori inshuti, imiryango n'ababyeyi be Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera
Miss Mutesi na Mbabazi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018
Aurore yagarutse kuri Instagram nyuma y'ukwezi kurenga atayiriho
Aurore yagarutse kuri Instagram yongera gukurikira Mbabazi Egide wenyine
Konti ya Instagram ya Miss Mutesi Aurore yari imaze igihe yarakuweho
Mu gihe konti ya Miss Mutesi yari yarasibwe, Mbabazi nta muntu n'umwe yakurikiraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages