Ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’u Rwanda byakunze kurangwamo intambara z’urudaca ziri mu bituma aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’ubu kakigaragaramo ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iki kibazo cy’ihohoterwa kirushaho gutizwa umurindi n’imico gakondo y’ibi bihugu ijya gusa nayo ikunze kudaha umugore ijambo; aho akenshi usanga abagore n’abana ari bo bakunze guhohoterwa cyane; ibi bikaba binagaragazwa n’imibare y’ibi byaha itangwa n’inzego zibishinzwe.
Kuri ubu imiryango irindwi (7) itegamiye kuri Leta (Non Goverment Organizations - NGOs) yihurije hamwe ituruka muri ibi bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’u Rwanda iri gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya no gukumira ihohoterwa no gufasha abahuye naryo.
Iyi gahunda yatewe inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga usanzwe wita ku bahohotewe witwa IRCT (International Rehabilitation Council for Torture Victims) ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi EU (European Union) yatangiye kuva muri Kamena 2011, ikazageza muri Kamena 2014.
Iyi miryango ni FEDICONGO, SOPROP, REMAK na AVVDH yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, S.A.P. G.L. wo mu Burundi, Uyisenga Ni Imanzi (UNM) na ARAMA (Association for Research and Assistance for Mission of Africa) yo mu Rwanda.
Iyi gahunda mu cyongereza yitwa “Developing the capacity of Non State torture rehabilitation and prevention services in Burundi, the Democratic Republic of Congo and Rwanda, through regional peer supervision and constructive Non-State engagement on the subject of torture project”, ugereranyije mu Kinyarwanda bisobanuye ko ari gahunda igamije kongera ubumenyi no gukumira ihohoterwa ridashingiye kuri Leta riba muri ibi bihugu.
Patrick Kanyangara, umuhuzabikorwa w’iyi gahunda, avuga ko mu mezi 36 izamara, izaba imaze kwakira, gufasha no kuvuza abantu barenga igihumbi na magana atanu (1,500 people).
Yagize ati “Iyi gahunda ni iyo kwita cyane cyane ku bagihura n’ibibazo by’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa se irijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda; kuri ubu tumaze gufasha abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa barenga Magana inani (800 people), ariko twihaye intego y’uko mu 2014 bazaba barenga igihumbi na Magana atanu (1,500 people).”
Aganira na IGIHE, Jules Gahamanyi, umuyobozi w’umuryango ARAMA we amwunganira agira ati “Gufata ku ngufu ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe cyane muri Jenoside, uku gufatwa ku ngufu ku bagore kuracyakorwa n’imitwe yitwaje intwaro mu Burundi, yewe no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingaruka nazo zibivamo ni uko benshi mu bagore dufasha usanga baba baranduye agakoko gatera SIDA (HIV/AIDS), abandi bakaba bagifite ibi bikomere bakenewe ubuvuzi no gushyigikirwa mu bijyanye n’amikoro.”
Gahamanyi yongeraho ko muri iyi gahunda hadafashwa gusa abagize ihohoterwa, ko ahubwo binagirira akamaro imiryango migari y’abatuye aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba abahohotewe babamo.
Yagize ati “Aba baturage dufasha turanabaherekeza mu rugendo rwo kongera kwakirwa muri sosiyete; tubafasha gutangira gukora udushinga duciriritse tubyara inyungu, tubashyigikira mu by’ubukungu n’imibereho yabo myiza tubaha amatungo yo korora no kubabumbira hamwe muri gahunda ya "Mvura Nkuvure" (Sociotherapie) aho bicara hamwe bakaganira ku bibazo byabo mu midugudu bakabishakira ibisubizo muri uko kubicocera mu matsinda, abandi tukabavuza n’ubundi bufasha bushamikiyeho.”
“Centre Medical Solidatite Plus” ni kimwe mu bigo nderabuzima kiba mu Burundi cyashinzwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa S.A.P. G.L., umwe muri iyi irindwi iri gukorera hamwe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa.
Mathieu Sharif, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima avuga ko kuva batangira gukorana n’u Rwanda n’u Burundi hari byinshi bamaze kungurana ubumenyi mu kurushaho kunoza imikorere.
Yagize ati “Gukorana n’ibindi bihugu byaduhurije hamwe tumenya ibibazo rusange duhuje bityo twunga imbaraga tunavugutira hamwe umuti wo kubikemura binyuze mu gutega amatwi abatugana, tukabumva, tukabahumuriza, tukanabagira inama byaba ngombwa tukabohereza ku bitaro bakavurwa mu bushobozi bwo hejuru.”
Abantu bararushaho gukangurirwa kudahishira ahakirangwa ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahubwo bakabikumira kuko ari icyaha kidindiza iterambere rusange ahanini.
Mu Rwanda, imibare mishya itangwa na Polisi y’Igihugu yo kuva muri Mutarama kugeza Nzeri 2013, yerekana ko uturere tw’Umujyi wa Kigali ari two tuza ku isonga mu kugira abantu benshi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) ; naho aka Gasabo akaba ari ko kaza ku mwanya.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango ARAMA bugaragaza ko mu Rwanda hakiba ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo bunyuranye ariko ntiribashe kumenyekana kuko abagore benshi bagitinya kwatura ibyababayeho kuko bimwe mu bigize umuco nyarwanda bibifata nk’igisebo n’ikimwaro ku muryango w’umugore.
Inkuru bifitanye isano:
Ngoma : Abahuye n’uburwayi bwatewe n’ihohoterwa babonye ababitaho



















TANGA IGITEKEREZO