Imibare mishya itangwa na Polisi y’Igihugu yo kuva muri Mutarama kugeza Nzeri 2013, yerekana ko uturere tw’Umujyi wa Kigali ari two tuza ku isonga mu kugira abantu benshi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV); naho aka Gasabo akaba ari ko kaza ku mwanya wa mbere.
Ukurikije umubare w’ibyaha by’ihohoterwa byabashije kumenyekana uturere turi mu twa mbere ni Gasabo iza ku isonga n’abahohotewe (176), Nyarugenge (137), Kicukiro (119); hagakurikiraho Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba; Ngoma (100), Rwamagana (77), Bugesera (75), Kirehe (74), Gatsibo (72), Nyagatare (68) na Kayonza (65).
Iyi mibare igaragaza ko guhera mu mwaka wa 2006 kugeza muri Nzeri 2013 igenda ihindagurika, hamwe ikiyongera ahandi ikagabanuka.
Urebye ku mbonerahamwe y’ibyaha by’ihohoterwa bikorwa kenshi, hagaragara ko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa ari byo biza ku isonga.
Guhera tariki 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2013, isi yose ikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina(GBV) ; iyi minsi mu Rwanda izizihizwa mu gihe kingana n’ukwezi aho izahera tariki ya 30 Ugushyingo igere tariki ya 10 Ukuboza 2013.
Insanganyamatsiko u Rwanda ruzagenderamo uyu mwaka iragira iti “Kurwanya ihohoterwa ni inshingano yanjye”.
Iyi gahunda izatangirira mu Karere ka Ngoma, Akarere gakoreramo umuryango w’ubushakashatsi no guteza imbere amashyirahamwe ARAMA ubinyujije mu mishinga inyuranye usanzwe unyuzamo ibikorwa byo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwita ku bahuye naryo.
Kuri uwo munsi ku rwego rw’Igihugu mu bitaro bya Kibungo, mu Karere ka Ngoma, hazatangizwa ku mugaragaro gahunda yo gukwirakwiza ikigo gishya cyo gufasha no kwakira abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa cya ‘Isange One Stop Center’.
Biteganyijwe ko ku munsi wo gusoza uku kwezi k’ubukangurambaga ku kurushaho gushishikariza Abanyarwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hazakorwa inama mpuzamahanga ku rwego rw’Igihugu, ikazabera mu Mujyi wa Kigali.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango ARAMA bugaragaza ko mu Rwanda hakiba ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo bunyuranye ariko ntiribashe kumenyekana kuko abagore benshi bagitinya kwatura ibyababayeho kuko bimwe mu bigize umuco nyarwanda bibifata nk’igisebo n’ikimwaro ku muryango w’umugore.


















TANGA IGITEKEREZO