Uru rutonde rw’abagore 100 kuri iyi nshuro baturutse mu bihugu 30 byo ku migabane itandukanye, ruriho Abanyafurika batatu ari bo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassani uri ku mwanya wa 94; Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi, Ngozi Okonjo-Iweala n’Umunyamakuru Mogul Mo Abudu wo muri Nigeria waje ku mwanya wa 98.

Uru rutonde rwiganjeho abagore bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruyobowe n’Umunyamerika MacKenzie Scott wahoze ari umugore w’Umuyubozi Mukuru wa Amazon, akurikirwa na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Haris.

Samia Suluhu Hassan kuva yagera ku butegetsi muri Tanzania asimbuye John Pombe Magufuli yahise ashyiraho amategeko akakaye agendanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cyakerenswaga muri icyo gihugu.

Urutonde rukorwa na Forbes rugaruka ku bagore bakomeye mu mwaka runaka kandi bakoze ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa.

Mu bagore icumi ba mbere ni MacKenzie Scott, Kamala Harris, Christine Lagarde, Mary Barra, Melinda French Gates, Abigail Johnson, Ana Patricia Botín, Ursula von der Leyen, Tsai Ing-wen, na Julie Sweet.

Mu bandi bagore basanzwe ari ibyamamare bagaragaraho barimo Nancy Pelosi ndetse na Oprah Winfrey usanzwe ari umunyamakuru aho ari ku mwanya wa 23.

Ni urutonde rurerure rugaragaraho ibyamamare mu byiciro bitandukanye birimo Politiki, ubuzima, ubukungu, imyidagaduro, ishoramari, siporo n’itangazamakuru.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashyizwe mu bagore 100 b’ibihangange ku Isi
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashyizwe mu bagore 100 b’ibihangange ku Isi