00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka NCDC rya BEM Habyarimana ryagize icyo rivuga kuri “Youth Konnekt Dialogue”

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 10 July 2013 saa 08:36
Yasuwe :

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta National Council for Democratic Change riyobowe na Gen. Habyarimana Emmanuel ryashyize ahagaragara itangazo ryamagana igikorwa cyahurije hamwe urubyiruko ndetse kinitabirwa n’abayobozi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ndetse n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.
Muri icyo gikorwa cyabereye kuri Hotel Serena i Kigali tariki 30 Kamena cyari cyateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), hamwe (…)

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta National Council for Democratic Change riyobowe na Gen. Habyarimana Emmanuel ryashyize ahagaragara itangazo ryamagana igikorwa cyahurije hamwe urubyiruko ndetse kinitabirwa n’abayobozi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ndetse n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Muri icyo gikorwa cyabereye kuri Hotel Serena i Kigali tariki 30 Kamena cyari cyateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), hamwe n’umuryango “Art for peace” uhagarariwe na Edouard Bamporiki ari nawe wawushinze, urubyiruko rwari rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu rwagiranye ibiganiro bivugisha ukuri kose (Open Dialogue) ku ngorane zose zarwo, n’ingaruka batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikozwe ahanini n’ababyeyi, abavandimwe n’abo mu miryango ya bamwe muri bo, kandi igakorerwa bene wabo ku rundi ruhande.

Byageze n’aho bamwe mu bavuka mu miryango y’Abahutu, ariko bo bakaba nta ruhare na ruto bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari mu bitabiriye iki gikorwa bahaguruka ku bushake bwabo basaba imbabazi ku byakozwe na bamwe mu babyeyi babo cyangwa bene wabo, ndetse abandi bo bakagaragaza ko ku ruhande rumwe baterwa ipfunwe rikomeye n’amarorerwa abo bakoze, ariko kandi ugasanga ku rundi ruhande bariciwe kuko umwe mu babyeyi babo ari umututsi cyangwa umututsikazi wishwe cyangwa yicirwa abo mu muryango we.

Iki kigorwa rero cyagarutsweho n’ishyaka ritavugwa rumwe na Leta National Council for Democratic Change mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi waryo Gen. Habyarimana Emmanuel, kuri ubu ubarizwa i Sion mu Busuwisi, yamagana bikomeye icyo gikorwa, avuga ko ari icy’”agahomanunwa kigamije kwibasira abanyarwanda bose b’Abahutu n’ababakomokaho, kuri ubu no mu gihe kizaza”, ndetse yongeraho ko bidakwiye kwihanganirwa.

Iryo tangazo ahanini ryibasira Perezida Paul Kagame, ku byerekeye Youth Konnekt Dialogue rigira riti: “Iki gikorwa cyari cyateguwe n’umuryango w’umugore we (wa Perezida Kagame), “Imbuto Foundation”, wari watoranije urubyiruko rw’Abahutu rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu rurimo abajene bari baturutse Iwawa mu kiyaga cya Kivu. Ni mu rwego rw’ibikorwa by’icengezamatwara biba byateguwe n’urwego ruhoraho ruterwa inkunga na leta rw’”Itorero ry’Igihugu.”

Gen BEM Habyarimana Emmanuel kuva mu mpera z’umwaka ushize bivugwa ko atera inkunga inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, yahoze mu ngabo za Ex FAR mbere y’umwaka wa 1994, nyuma aza kwinjizwa mu ngabo zari iza APR zaje guhinduka RDF, bigera aho aba Minisitiri w’Ingabo muri leta y’ubumwe kuva mu mwa wa 2000 kugera mu mwaka wa 2002, ubwo byavugwaga ko mu gukurwa kuri uwo mwanya yaziraga kugendera ku matwara afitanye isano n’ayaba-Parmehutu. Yaje guhunga mu mwaka wa 2003 anyuze muri Uganda ubwo yari kumwe na Lt Col Ndengeyinka Balthazar.

 Kanda hano usome ibyavugiwe muri Youth Konnekt Dialogue.

 Kanda hano usome ibyo Bamporiki Edouard yasubije ibivugwa muri iri tangazo rya Gen. BEM Habyarimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages