Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gishinzwe Ububanyi n’Amahanga (DIRCO) cyatangarije isi kuwa 6 Kanama 2012 ko cyabujije Abanyarwanda bahahungiye, barimo Kayumba Nyamwasa, kugira uruhare mu bikorwa bya politiki ku butaka bariho, ariko hibazwa niba ibyo Afurika y’Epfo itarabikoze mu kwigaragaza neza mu gihe Leta y’u Rwanda ishinja iki gihugu kubacumbikira nyamara rubashinja kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
Mu mabaruwa yandikiwe Kayumba na Patrick Karegeya(uherutse kwicwa) bashinjwa n’u Rwanda ibikorwa by’iterabwoba yashyizwe ahagaragagara na News Of Rwanda, agaragaza ko Afurika y’Epfo yabamenyesheje ko bagomba guhagarika ibikorwa bya politiki, nyamara iki gihugu kibitaho nk’impunzi, byongeye kandi Afurika y’Epfo yari ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.
Iyo baruwa yibutsaga Kayumba na Karegeya ko mu itegeko rigenga impunzi ingingo ya 130 yo mu 1998 ibuza impunzi ibikorwa bya politiki bibangamira igihugu kiri mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).
Umubano w’Afurika y’Epfo n’u Rwanda uri mu butita nyuma y’aho Afurika y’Epfo yirukaniye Abadipolomate barwo batatu bashinjwa kugira uruhare mu iterwa ry’urugo rwa Kayumba riheruka, rugahita narwo rwirukana abayo batandatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yongeye gushinja Afurika y’Epfo ko icumbikiye ababangamiye umutekano w’u Rwanda, ubwo yagaragazaga ko byari ngombwa kwirukana abo badipolomate.
Abinyujije kuri Twitter, Mushikiwabo yagize ati“Afurika y’Epfo ikwiye gushyigikira umubano mwiza mu bya dipolomasi, inakurikirana ibikorwa bitemewe bikorwa n’Abanyarwanda barindiwe ku butaka bwayo. Abo Banyarwanda bakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba mu gihugu cyabo. Kabone nubwo Pretoria yagiye isezeranya kubakurikirana, ikibazo ntikigeze gikemuka.”
Kugeza ubu Kayumba abarwa mu bikorwa by’ishyaka rya RNC rikorera cyane ku butaka bw’Afurika y’Epfo. Iri shyaka mu rubanza rwiswe urw’iterabwoba ruburanamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be, mu bimenyetso bibashinja, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko RNC ifite uruhare mu iterwa ry’ibisasu byagiye bihitana inzirakarengane mu mujyi wa Kigali.
Mu bikorwa bya politiki, Kayumba yumvikana ku maradiyo mpuzamahanga anenga Leta y’u Rwanda, akanagaragaza ko ishaka kumwica.
Kayumba Nyamwasa ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Urukiko rwa gisirikare rw’u Rwanda rwamukatiye adahari gufungwa imyaka 24 no gukurwaho impeta za gisirikare. Arindiwe umutekano n’Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO