00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibimenyetso bishinja Lt Mutabazi n’abo bari kumwe mu rubanza rw’iterabwoba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 January 2014 saa 10:36
Yasuwe :

Urubanza rwa Lt Joel Mutabazi, wahoze ari mu barinda Umukuru w’Igihugu, n’abandi bari kumwe nawe mu rubanza, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bufite ibimenyetso bigaragaza ko yakoranaga n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, ukabikora wifatanije n’ishyaka rya RNC.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2014, ubwo urubanza rwagarukaga kuburanishirizwa mu ruhame, bwashatse ko ruburanishirizwa hamwe na dosiye nshya irega Kayumba Nyamwasa n’abandi bane bo muri (…)

Urubanza rwa Lt Joel Mutabazi, wahoze ari mu barinda Umukuru w’Igihugu, n’abandi bari kumwe nawe mu rubanza, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bufite ibimenyetso bigaragaza ko yakoranaga n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, ukabikora wifatanije n’ishyaka rya RNC.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2014, ubwo urubanza rwagarukaga kuburanishirizwa mu ruhame, bwashatse ko ruburanishirizwa hamwe na dosiye nshya irega Kayumba Nyamwasa n’abandi bane bo muri RNC, kuko bose bari mu mugambi umwe w’iterabwoba, kugambanira igihugu, kucyangisha amahanga, n’ibindi.

Mu bimenyetso itangazamakuru ryamenye bishinja aba bose, bigaragaza uko bagiye bahura n’uko bakoranaga hagati yabo ubwabo, FDLR na RNC.

Ibimenyetso bigenderwaho

1. Mutabazi nk’umuhuza

 Lt Mutabazi n’abo mu muryango we bacuze ikinyoma ko barashwe na maneko z’u Rwanda, zirasa ku rugo rwa Mutabazi, kugira ngo abone ubuhungiro.

 Pte Kalisa na Lt Mutabazi batekereje guhitana Umukuru w’Igihugu mu bwato kuri Muhazi.

 Imigambi yose yateganywaga gukorwa yavuzwe na “Rukundo” na “Camarade” bo muri FDLR

2. “Patrick Rukundo alias JMV Ngabonziza”

Uyu wari uhagarariye FDLR ibimenyetso yasanganywe ni :

- Video igaragaza FDLR ikora ubukangurambaga muri Congo Kinshasa

 Mudasobwa (Laptop) irimo ibirebana na RNC

 Impapuro za RNC n’amakarita y’abanyamuryango atarandikwaho

 Amajwi yafashwe bahamagarana na Rudasingwa, Kayumba, na Karegeya

 Ubutumwa bwa email yohererejwe n’umukuru wo muri FDLR wiyita “Allleluhia” bwo gukora ubutasi ku mudoka yatwaye abanyeshuri bo muri NUR binjijwe mu mugambi wategurwaga, no ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.

3. “Camarade” alias Joseph Nshimiymana

 Yasanganywe ubutumwa bwa Whatsapp yoherereje Mutabazi amumenyesha ko gerenade zagombaga guterwa Kicukiro zatewe, agira ati “Ya matora twayashyizemo ibirungo”.

4. Nibishaka Cyprien

Uyu wari umunyeshuri muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) niwe wari ushinzwe kwinjiza abandi, akorera RNC maze abayoboke akabajyana muri FDLR guhabwa imyitozo yo kwangiza ibikorwa mu Rwanda

Yasanganywe amakarita y’abanyamuryango ba RNC, n’izindi mpapuro zivuga iby’iryo shyaka.

Ubuhamya bwatanzwe n’abari muri FDLR, Rukundo na Camarade:


 Mu bufatanye bwa RNC na FDLR bategura iterabwoba no guteza umutekano muke mu matora yo mu Rwanda, inama yakorewe i Kampala muri Mamba Point Hotel, yari irimo Camarade. RNC yemeye kubaha amadolari ya Amerika $50,000.

 Mutabazi yabwiye Camarade ko amadolari ya Amerika $14,000 yari amaze kuboneka yo gukora ibikorwa byiterabwoba

Joel Mutabazi (RNC) yinjije Camarade (FDLR):

 Abinyujije k’uwahoze arinda umutekano we, Jean Paul, Kayumba Nyamwasa yavuganye na Joel Mutabazi amugira uhagarariye RNC i Kampala amuha inshingano zo kwinjiza abayoboke no gutara amakuru mu Rwanda na Congo

 Kayumba yoherereje Mutabazi mudasobwa igendanwa laptop n’amafaranga yo kumufasha mu bikorwa byateganywaga.

 Mutabazi yinjije Camarade, wari ukuriye ibikorwa bya FDLR i Kampala

 Camarade yinjije abandi bahagarariye FDLR, gukora ubutasi mu Rwanda no mu Burundi

 Abo bantu babiri bavanye na Camarade muri Uganda bazana mu Rwanda, barambuka basiga Camarade i Kabale.

 Mu gihe cy’amatora y’abadepite, gerenade 2 zatewe Kicukiro n’abahagarariye Camarade, bahita bahungira Uganda, ibimenyetso byabyo biratahurwa. Umwe muri bo yafashwe na Diane wamubonye ajugunya ikintu hejuru yisoko, ariko kubera ko gerenade itaturitse, abantu bagirango Diane yari yibeshye nuko baramurekura aragenda – Ibi Camarade arabihamya ko byabaye, uwo muntu yamwibwiriye ko yari yafashwe ariko ahakurwa n’Imana.

Patrick Karegeya (RNC) yinjije Kalisa abinyujije kuri Rukundo (uzwi nk’uwari uhagarariye FDLR na RNC muri Uganda)

 Karegeya (uherutse kwicirwa muri Afurika y’Epfo) yahamagaye Rukundo mu ishyingurwa ry’uwitwa Charles Ingabire wo mu kinyamakuru “Inyenyeri News” muri Uganda, amusaba gushaka uwitwa Innocent Kalisa, akamuha telefone bakavugana.

 Karegeya yabwiye Kalisa kumwizera agakorana na Rukundo mu kwinjiza abandi barwanashyaka aranamubwira ati “ntumwishishe kubera ko ari Umuhutu”

 Rukundo yagiye mu birindiro bya FDLR muri Congo Kinshasa gutanga ubutumwa buvuye kuri Kayumba Nyamwasa, ku witwa Omega ukuriye FDLR, gushaka uko RNC/FDLR zagirana ubufatanye.

 Omega yasabye kuvugana n’abayobozi ba RNC, Rukundo amuha nimero za telefone za Rudasingwa baravugana.

 Uwiyita Halleluiah wa FDLR yoherereje ubutumwa kuri internet (emails) Rukundo amusaba gukora ubutasi ku birindiro bya RDF.

RNC yashatse abanyeshuri bo kohereza aho FDLR yitoreza

 Rukundo yinjije Cyprien, Umunyeshuri wa UNR muri RNC, amwohereza muri Congo DRC kwitoreza muri FDLR

 Cyprien nawe yinjije abandi banyeshuri 7, umwe muri bo atozwa muri FDLR iby’iterabwoba no guteza imvururu.

 Mu gihe Cyprien n’abandi banyeshuri bagenzi be bari bamaze gufatwa, Alleluhia yandikiye Rukundo kumwandikira pulaki z’imodoka yabatwaye kugira ngo byohererezwe Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ngo ibakorere ubuvugizi ko bahohohotewe.

Urubanza rw’aba bose bashinjwa ruri kuburanishwa mu ruhame n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kanombe.

 Ubwo urubanza rwaburanwaga mu muhezo, Mutabazi nubwo yari yanze kugira icyo avuga nyuma akaza kubona abavandimwe be bamushija, yaje gusaba ijambo nyuma y’uko umuburanira yari asohotse, avuga ko umutima we umurya kubera ko yari yashyize abavandimwe be mu cyaha, maze yemera ko koko yarashe mu nzu ye kugira ngo abone uko ahabwa ubuhungiro, anavuga ko yasebeje igihugu mu bitangazamakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages