U Rwanda ruzabanza gusura Cap-Vert mbere y’uko ruyakira hagati ya tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Ikipe y’Igihugu izatangirira imyitozo nubwo imikino iheruka gukomorerwa ku wa 28 Nzeri.
Aganira n’abanyamakuru ku wa Kane, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko ikipe y’Igihugu izahamagarwa vuba ndetse bizeye ko izitwara neza.
Ati “Ubu ikiri gukorwa ni ukunoza imyiteguro ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, gahunda iri kunozwa neza, tuzayitangaza mu minsi iri imbere.”
“Nta wavuga ko habayeho gutinda kubera ingaruka za COVID-19, nta kindi cyashobokaga kuko imikino yari yarahagaze kandi n’ubu turi mu bihe bidasanzwe byo kwirinda no kurinda bagenzi bacu.”
“Icyo twakwizeza ni uko gahunda yo gutegura ikipe ihari, izatangazwa mu minsi iri imbere kandi turizera ko izitwara neza.”
Guhera mu kwezi gushize, umutoza Mashami Vincent yagiye ahamagara bamwe mu bakinnyi bakunze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, bagakorera imyitozo ngororamubiri kuri Stade Amahoro.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iki cyumweru abatoza b’Amavubi bahuye bakarebera hamwe Ikipe y’Igihugu izahamagarwa ndetse n’uburyo izajya ikoramo imyitozo.
Byitezwe ko mu bakinnyi bazahamagarwa, hazibandwa cyane ku bakina hanze y’u Rwanda kuko aribo bamaze iminsi bakina.
Bivugwa ko kandi abatoza bagaragarije FERWAFA ko bakeneye umukino wa gicuti ku buryo mu bihugu byatekerejweho harimo Tanzania na Congo Brazzaville.
Mu gushaka itike ya CAN 2022, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!