Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangiye guhuriza hamwe bamwe mu bakinnyi bagakora imyitozo ngororamubiri.
Nyuma yo kumara amezi asaga atandatu badahurira hamwe, aba bakinnyi batangiye gukorera muri Stade Amahoro kuva mu cyumweru gishize, aho hakora abakinnyi batanu ku munsi, bagakora imyitozo ngororamubiri hubahirijwe gusiga intera hagati yabo.
Iyi myitozo iyoborwa n’umutoza wongerera ingufu abakinnyi b’Amavubi, Mwambari Serge, ikorwa hafatwa amashusho yayo azasangizwa ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo afashe n’abandi bakinnyi bari mu rugo ku buryo bashobora gukomeza kwitoza ku giti cyabo mu gihe hagitegerejwe kumenya igihe imikino izasubukurirwa.
Yitabiriwe n’abakinnyi bari imbere mu gihugu, yagaragayemo Visi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Tuyisenge Jacques kuri ubu ukomeje ibiganiro na APR FC kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino.
Yagaragayemo kandi abarimo Hakizimana Muhadjiri wasinyiye AS Kigali nyuma yo kunaniranwa na Rayon Sports mu gihe na Emery Bayisenge byitezwe ko azasinyira iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali, na we ari mu bahamagawe n’umutoza Mashami.
Sugira Ernest utaramenya ikipe azakinira umwaka utaha nyuma y’uko Rayon Sports itarumvikana na APR FC, na we yahamagawe muri iyi myitozo kimwe n’abandi barimo Rutanga Eric uheruka gusinyira Police FC.
Mu myitozo, umutoza Mashami Vincent aba yambaye agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus mu gihe kandi n’abandi batanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima niba bakumbuye gusubira ku bibuga.
Ikipe y’Igihugu nkuru iheruka mu kibuga mu Ugushyingo 2019, ifite imikino ibiri izahuramo na Cap-Vert mu Ugushyingo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022 kizabera muri Cameroun.
Abakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda, bo baheruka gukina umukino wa gicuti na Congo Brazzaville muri Gashyantare, bazitabira irushanwa rya CHAN 2020 ryimuriwe muri Mutarama 2021 muri Cameroun.
Kugeza magingo aya, umupira w’amaguru uri muri siporo zitaremerwa gusubukura imyitozo.
Ku wa Mbere, FERWAFA yahaye abanyamuryango bayo amabwiriza agomba kubahirizwa mu gihe hitegurwa ko imikino isubukurwa.
Nubwo Minisiteri ya Siporo yatanze icyizere ko amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa mu Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gukuraho amatariki y’agateganyo ryari ryatanze, azatangiriraho amarushanwa yaryo mu Ukwakira, rivuga ko hazatangazwa andi.
Mu gihe hataremezwa igihe amarushanwa y’umupira w’amaguru azasubukurirwa, hari gutekerezwa uburyo Ikipe y’Igihugu izategurwa ikitabira imikino mpuzamahanga nubwo iy’imbere mu gihugu yaba itaratangira.
Basketball ishobora kuba umukino wa mbere usubukuye mbere y’iyindi mu Rwanda, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu, hemejwe ko Shampiyona mu bagabo n’abagore, izaba hagati ya tariki ya 18 na 24 Ukwakira, abakinnyi bose baba bamwe.
Imyitozo y’amakipe izatangira ku wa 25 Nzeri kugeza ku wa 15 Ukwakira, umunsi ukurikiyeho abakinnyi bajye hamwe mu mwiherero, aho bazabanza gupimwa icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko guhera ku wa 20 Nzeri, siporo rusange ya Kigali Car Free Day, izongera gusubukurwa nyuma y’amezi asaga atandatu, igakorwa abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Amafoto: Umurerwa Delphin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!