00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Nyusi yabengutse gahunda ya Kigali Special Economic Zone mu guteza imbere inganda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 July 2018 saa 09:25
Yasuwe :

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yagaragaje icyifuzo cy’uko igihugu cye cyagira icyanya cyahariwe imirimo yihariye mu by’ubukungu kimeze nka Kigali Special Economic Zone.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, ubwo yari mu nama y’ihuriro ry’abashoramari ba Mozambique n’u Rwanda, ku wa 21 Nyakanga, Perezida Nyusi yavuze ko yashimye igice cy’Umujyi wa Kigali cyahariwe imirimo yihariye mu by’ubukungu kibarizwamo inganda.

Yagize ati “Special Economic Zone mu Rwanda ni gahunda nziza iduteye imbaraga zo gukora byinshi, ishobora kwiganwa igashyirwa mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu.”

Perezida Nyusi yasuye iki cyanya ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, asura inganda zirimo Africa Improved Food n’uruganda rw’imyenda rwa C&H Garments Rwanda Ltd.

Muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma, hateganyijwe ko muri Kigali Special Economic Zone hazashyirwaho ahantu hihariye hazafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya, Kigali Innovation City, hazaba habarizwamo n’amashami ya za kaminuza zikomeye ku Isi.

U Rwanda nk’igihugu cya gatatu mu koroshya ubucuruzi, cyakinguriye amarembo ishoramari ry’amahanga ryunganira iry’abanyarwanda mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Guverinoma iherutse gutangaza ko ibigo bikorera muri icyo cyanya byohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $43.6 mu mwaka ushize wa 2017 bivuye kuri miliyoni $5.5 mu 2016, bingana n’izamuka rya 554%.

Kigali Special Economic Zone ibarurwamo inganda n’ububiko bw’ibicuruzwa, igizwe n’ibibanza 157 ku buso bwa hegitari 276. Harimo ibigo 69 biri gukora na 22 bikiri kubakwa.

Iki cyanya kimaze guhanga imirimo ihoraho 7000 n’indi isanzwe 13,000 yiganjemo ijyanye n’ubwubatsi.

Indi nkuru wasoma: Umusaruro w’icyanya cy’inganda i Kigali wazamutseho 554% mu mwaka umwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages