Muri Mata 2025, ni bwo uyu muyobozi yari yatawe muri yombi, bivugwa ko hari amafaranga yafashe nk’inguzanyo mu baturage ariko ntiyishyure, arimo n’aya mituweli yakiriye ngo abishyurire ariko ntabikore. Icyo gihe abaturage bifuzaga ko ayishyura ku neza ariko ntibyahita bikorwa.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yirukanwe azira amakosa ye.
Ati “Yirukanywe mu kazi yakoraga k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga ku wa 19 Kamena 2025, kubera imyitwarire idakwiye umuyobozi.”
Uyu muyobozi akurikiranyweho asaga miliyoni 1 Frw.
Indi nkuru bifitanye isano: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-gitifu-w-akagari-afunzwe-akekwaho-kwambura-abaturage



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!