Ni amakuru yamenyekanye ku wa 11 Mata 2025, bikavugwa ko hari amafaranga uyu muyobozi yafashe nk’inguzanyo mu baturage ariko ntiyishyure, arimo n’aya mituweli yakiriye ngo abishyurire ariko ntabikore, abaturage bakaba bifuza ko yabishyura ku neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangarije IGIHE ko uyu muyobozi yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho ibyo ashinjwa.
Ati “Ni byo yafunzwe kubera amafaranga y’abaturage.”
Meya Ntazinda ntiyasobanuye byinshi ku ifatwa ry’uyu muyobozi, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Nkomero mu Karere ka Nyanza.
Gitifu w’Akagari ka Nyabinyenga afitiye abaturage ideni ry’agera ku bihumbi 500 Frw, bifuza ko abishyura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!