00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaguye mu mpanuka yahitanye Kobe Bryant ni bantu ki?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 January 2020 saa 10:56
Yasuwe :

Abantu icyenda ni bo baguye mu mpanuka ya kajugujugu yahitanye icyamamare mu mukino wa Basketball, Kobe Bryant, muri bo harimo umwana we Gianna n’undi mukinnyi [Alyssa] bakinanaga.

Ni umwe mu bagabo banditse amateka akomeye muri Basketball atuma benshi bakunda uyu mukino, kubera ubuhanga bwamuranze mu myaka yose yakinnye kugeza mu 2016 ubwo yahagarikaga. Yatwaye ibikombe bitanu bya NBA akinira LA Lakers.

Bryant yapfuye ahagana saa yine ku isaha zo mu gitondo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari mu ndege ye ya kajugujugu yakoreye impanuka muri Leta ya California mu gace ka Calabasas.

Kobe n’abandi bagenzi berekezaga mu Mujyi waThousand Oaks muri California aho Gianni Maria-Onore Bryant yari afite umukino mu gihe Bryant yagombaga gutoza.

CNN yanditse ko nubwo Polisi itaratangaza umwirondoro w’abari muri iyo ndege, imiryango yabo yagize icyo ivuga ku gahinda yatewe n’urupfu rwabo.

Uretse Kobe Bryant impanuka yahitanye umukobwa we Gigi wari warateye ikirenge mu cya se yiyemeza gukina Basketball.

Abandi baguye muri iyi mpanuka ni umutoza w’umukino wa Baseball mu Ishuri rya Orange Coast College, John Altobelli [yari arimazemo imyaka 27], umukobwa we Alyssa Altobelli n’umugore we Keri.

Umutoza wungirije wa occ, Ron La Ruffa yavuze ko Gianna na Alyssa biganaga muri Mamba Academy, ndetse Altobelli yakundaga kujyana n’umukobwa we kureba imikino itandukanye.

Tony Altobelli we yavuze ko umuvandimwe we [John Altobelli] yari umugabo ukarishye ariko ufite umutima mwiza.

Ati “John yari afite ibice bibiri, ku kibuga cya Baseball abantu bamubonaga nk’umunyembaraga ndetse ukarishye,…, ariko ku kindi gice ke yari umwe mu bantu bagira umutima mwiza waba warahuye nabo mu buzima, yitaga ku bakinnyi be, ndetse akanita ku ishuri rye.”

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Orange Coast College, Jason Kehler, mu itangazo yashyize hanze yavuze bigoranye kubona amagambo yasobanura igihombo batewe n’urupfu rwa Altobelli w’imyaka 56.

Ati “Biragoye kuvuga mu magambo icyo iki gihombo kivuze ku ishuri ndetse n’ishami rishinzwe abakinnyi, John yari umutoza n’inshuti nziza, ikirenze kuri ibyo ndetse yari umufashamyumvire mwiza ku banyeshuri yigishaga n’abo yatozaga. Bose yabafata nk’umuryango ibikorwa bye bizakomeza kubaho iteka.”

Mu bandi baguye mu mpanuka barimo Christina Mauser; uyu mubyeyi ni we watozaga ikipe y’abakobwa ya Basketball.

Umwe mu batoza yabwiye The Los Angeles Times ko nk’Umutoza wungirije w’Ikipe y’Abakobwa ya Basketball ya Mamba, yatozaga Gianna Bryant na Alyssa Altobelli.

Umugabo w’uyu mugore wari usanzwe ari umutoza w’ikipe y’abagore ya Basket ball mu Ishuri rya K-8 private school mu butumwa yashyize kuri Facebook yavuze ko Christina yari umugore mwiza.

Ati “Abana banjye nanjye twashegeshwe, uyu munsi twaburiye umugore wacu mwiza n’umubyeyi mu mpanuka ya kajuguju, mwubahe ubuzima bwacu bwite. Murakoze k’ubw’ibyifuzo byiza kuri twe bivuze ikintu kinini”

Iyi mpanuka kandi yahitanye Sarah Chester n’umukobwa we Payton Chester, na bo bari mu ndege.

Payton Chester yigaga muri St. Margaret’s Episcopal School muri San Juan Capistrano muri Leta ya California.

Mu ibaruwa yegeneye abanyeshuri n’imiryango, Umuyobozi w’iryo shuri, William Moseley, yavuze ko ‘‘Turi umuryango uri mu gahinda. Ni igihombo kitavugwa ku muryango wa Chester n’uwa St. Margaret muri rusange."’’

Sarah Chester na we yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi muri St. Margaret’s Episcopal School.

Todd Schmidt wigeze kuba umuyobozi wa Payton Chester yavuze ko uyu mwana na nyina bari intangarugero ku bantu bose kandi bakabitaho cyane. Yavuze ko mu gihe Isi yose izirikana icyamamare [Kobe] na we yibuka abantu babiri b’ingenzi kuri we.

Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko undi muntu waguye mu mpanuka y’indege yarimo Kobe ataramenyekana ariko bikekwa ko ari umupilote wari uyitwaye.

Kobe Bryant yasize abakobwa Natalia, Bianka na Capri wavutse muri Kamena ndetse n’umugore we Vanessa.

Bryant yakiniye Los Angeles Lakers imyaka 20, ni yo kipe yonyine yakiniye kuva yakwinjira muri NBA avuye mu mashuri. Yakinnye imikino 18 ya All-Star muri iyo myaka yose.

Yari umukinnyi wa kane mu mateka ya NBA watsinze amanota menshi kuko agahigo yari afite kamushyiraga ku mwanya wa gatatu karaye gakuweho na Lebron James.

Bryant yatsinze amanota 33643, amagambo ya nyuma yanditse kuri Twitter ye yashimiraga LeBron James wakuyeho agahigo ke, aho yagize ati “Komeza uteze imbere umukino. Ndakubaha cyane muvandimwe.”

Izindi nkuru wasoma:

  Kobe Bryant yitabye Imana

  Twinjire mu gitabo ‘Mamba Mentality’ gikubiyemo amabanga yafashije Kobe Bryant kuba igihangange muri Basketball

Kobe Bryant n’umukobwa we w’imyaka 13 witwa Gianni Maria Onore bitabye Imana
Umutoza wa Baseball, John Altobelli ari mu baguye mu mpanuka
Indege yari itwaye Kobe Bryant yarahiye irakongoka
Kobe Bryant yamamaye cyane mu mukino wa Basketball
Abantu icyenda ni bo baguye mu mpanuka y'indege yarimo Kobe Bryant

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages