Ubusanzwe mu muco nyarwanda umwana ntiyarenzaga nibura iminsi 8 ataritwa izina. Yarihabwaga mu muhango uzwi nko kurya ubunnyano.
Muri uwo muhango hatumirwagamo abana bato bakagaburirwa isogi n’izindi mboga zibumbabumbiye mu mutsima w’amasaka cyangwa w’uburo uri ku nkoko, ari naho havuye kubyita ubunnyano kuko byabaga bimeze nk’umwanda w’umwana w’uruhinja. Bamaraga kurya ubunnyano bakita umwana izina, ababyeyi babaga bafite amazina bamuteganyirije bakayatangaza mu museke w’umunsi wakurikiraga iribwa ry’ubunnyano. Ariko imiryango y’ubu isigaye igera naho imara amezi itarita uwo yibarutse cyangwa ikamwita itiriwe ikora uwo muhango gakondo.
Nk’Umuryango w’ Umunyamakuru Uwizeye Ally Soudy na Umwiza Carine barushinze mu Gushyingo 2011, ubu bamaze ukwezi n’igice batarita amazina umwana w’umukobwa bibarutse.
Amakuru dukesha inshuti za bugufi z’umuryango ziganjemo abanyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi aravuga ko uri kujya kubasura ari kuvayo bamuhaye ikaye yandikamo izina ashaka ko bazita uwo mwana.
Nk’uko tubikesha umunyamakuru wa IGIHE wagiye gusura umuryango ku cyumweru tariki 6 Gicurasi, ari kumwe n’abahanzi nka Uncle Austin, Lil G n’abandi babahaye iyo kaye basanga imaze kwandikwamo n’abantu bagera kuri 50.
Twashatse kumenya igituma kugeza ubu batarita umwana wabo, maze kuri uyu wa mbere tariki 7 Gicurasi duhamagara Ally Soudy atubwira ko nta kibazo gihari ahubwo ari ku bushake bwabo. Yagize ati: “Ntiturita umwana wacu, gusa turabiteganya. Vuba aha tuzatumira inshuti z’umuryango turye ubunnyano.”
Uyu mwana usa na se nk’uko se Ally Soudy yabidutangarije ashobora kuba ari mu bagiye kumara igihe kinini ku isi batagira izina, kuko hafi mu mico yose umwana atamara ukwezi kose atarahabwa izina rimuranga. Nko mu muco w’Abashinwa bita umwana amazina nyuma y’iminsi itatu gusa avutse. Abazungu bo akenshi ntibarenza umunsi umwe batarita uwo bibarutse.
Mu muco w’idini rya Gatulika, Carine asengeramo ngo ubusanzwe umwana abatizwa amaze nibura ukwezi kumwe avutse, kandi ngo ntiyabatizwa atagira izina rimuranga.
Naho idini ry’Abayisilamu Ally Soudy asengeramo, umwana akorerwa umuhango umeze nk’ubunnyano uzwi ku izina ry’icyarabu “Hakika”. Uyu muhango, uwahoze ari Mufti w’u Rwanda, Sheikh Habimana Saleh yadutangarije ko ubundi ukorwa umwana akivuka kuko ngo uba ari uwo gushimira Imana, unasabira ibyiza umwana, gusa ngo nta gihe ntarengwa cyo kuwukora n’ubwo abenshi bawukora mbere y’iminsi 7 umwana avutse.
Sheikh Habimana yagize ati: “Abayisilamu bakora Hakika bashimira Imana ndetse banayiragiza umwana babyaye. Ku munsi wayo, Abayisilamu batanga igitambo cy’ihene, aho uwabyaye umwana w’umuhungu abaga ihene ebyiri, mu gihe uwabyaye umwana w’umukobwa abaga ihene imwe. Nta gihe ntarengwa cyo kuyikora ariko ni byiza ko wasabira umugisha umwana wawe akivuka, maze agatangirana na wo mu buzima aba atangiye ku isi. Umusilamu ategetswe kwita amazina meza umwana we kandi ni byiza ko yabikora kuri uwo munsi wa Hakika”.
Twabajije Soudy impamvu adakora nk’iby’abandi babyeyi b’Abanyarwanda cyangwa se b’Abayisilamu bagenzi be, maze adusubiza ko atari nk’abandi. Aho yagize ati: “Abo ni abandi nyine, kandi njye ndi njye”.
IGIHE iganira n’ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Nyarugenge, Serugendo Jean de Dieu yadutangarije ko umwana atagomba kumara igihe kirenze ukwezi atarandikishwa mu Murenge avukamo, kuko umwana umaze igihe kirenze ukwezi kumwe atandikishijwe bisaba ababyeyi be kuzabanza kujya mu rukiko kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kuba yakwandikwa nk’abandi.
Twamubajije ibijyanye n’umwana ufite ababyeyi bamara ukwezi batarabona amazina amukwiye, adusubiza ko abo babyeyi bashaka amazina baba bandikishije maze bamwita amukwiye bakajya ku Murenge guhinduza.


















TANGA IGITEKEREZO