Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gédéon, arongera kwibutsa urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ubu ruri mu itorero rizamara ibyumweru bitatu ko rutezweho byinshi kuko ari bo ejo hazaza h’igihugu.
Ibi Ruboneza yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro itorero ry’abanyeshuri ku rwego rw’akarere ka Ngororero, bikaba byabereye kuri GS IBUKA. Muri aka karere itorero riri kubera kuri ahantu hatatu ari ho ETO Gatumba, GS Ibuka na ADEC Ruhanga.
Abanyeshuri bitabiriye itorero ni 736, harimo abakobwa 338 n’abahungu 398. Abatarabashije kwitabira ni barindwi ariko ni ababyeyi.
Uyu muhango warimo kandi umukuru wa Polisi n’uw’ingabo, uhagarariye itorero ku rwego rw’igihugu n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Ngororero.
Kagabo André uhagarariye itorero mu rwego rw’igihugu, yavuzeko impamvu z’itorero ari ukongera kubaka umuryango nyarwanda no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda. Yongeyeho ko abanyarwanda bose bakwiye kuba intore n’ababishoboye bakajya ku rugerero.
Tuganira na bamwe mu banyeshuri bari mu itorero, uwitwa Uwicyeza Adeline yadutangarije ko bishimiye kuba mu itorero kuko bahigira byinshi kandi abona bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ibi niko na Kayiranga J. de Dieu uri mu itorero abibona, kuko ngo abasha kumenya amateka y’u Rwanda akizera ko bizamufasha na bagenzi be guca ukubiri n’amateka mabi.
Umuhuzabikorwa w’itorero ku rwego rw’akarere ka Ngororero Mukantabana Odette, yadutangarije ko muri rusange ibikorwa by’itorero biri kugenda neza kandi n’utubazo tumwe na tumwe tugenda tuboneka bagerageza kudukemura.
Asanga uyu mwaka itorero ryaritabiriwe, ati “twendaga kuzuza ubwitabire 100%, uretse abantu barindwi batabashije kwitabira kandi na bo twasanze ari ababyeyi bafite abana bato abandi bakuriwe”.



















TANGA IGITEKEREZO