Ni byiza kugira ikoranabuhanga, ariko nanone biragoye gukumira ibibazo bishobora guterwa na ryo. Bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bukomeje gutera imbere mu Rwanda ni ikoreshwa ry’ihererekanyamakuru hakoreshejwe telefoni, na mudasobwa binyuze kuri ‘internet’.
Gusa mu gihe iri terambere ritari risanzwe mu Rwanda rigenda rirushaho kwiyongera, hari zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda zigenda zitakara cyane cyane nk’umuco wo gusurana.
Abantu baganiriye na IGIHE barimo Mukamunana Alice utuye Kabeza mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ikoranabuhanga rishobora gutuma amasano y’abantu yibagirana kuko abana batabona umwanya wo kugera mu miryango bakomokamo. Ababyeyi usanga baganira n’abo bafitanye isano bifashishije ikoranabuhanga nka telefoni, ku buryo umwana ashobora gukura atazi abo bafitanye isano. Mukamunana agira ati “Mbere telefoni zitaraza umuntu yakeneraga undi akamubona ari uko amusanze mu rugo, ariko ubu iyo ukeneye umuntu uhita umuhamagara kuri terefone ukumva ko nta bundi buryo bushoboka bwo kumubona.”
Undi mu bo twaganiriye yagaragaje ko iterambere ry’ikoranabuhanga rishobora gutuma hari ibita agaciro mu muco nyarwanda, kuko ngo “ubu iyo ukeneye umuntu icya mbere ukora ni ukubaririza nomero ye ya telefoni iyo usanzwe utayifite waba uyifite ugahita umuhamagara mukaganira.”
Akomeza avuga ko kera umubyeyi yajyaga akumbura abo mu muryango we akajyana n’abana kubasura, ariko ubu ngo iyo bavuganye kuri telefoni biba bihagije ku buryo nta kabuza bishobora kugira icyo bihungabanya mu mibanire y’abantu cyane cyane mu miryango. Yongeyeho ati “Mbere umuntu yatekerezaga ko kwa runaka baba bararwaye iyo babaga badaherukanye, bikaba byamutera kujya kubasura ngo arebe uko bameze ariko ngo ubu iyo abahamagaye bakamubwira ko ari bazima yumva bihagije.”
Umuco nyarwanda warangwaga n’ubucuti bwo gusurana, abantu cyane cyane abo mu muryango umwe bagahuzwa no gusurana ndetse n’abana bagaherako bamenya abo mu miryango bakomokamo. Mu gihe iterambere rigenda rirushaho kwiyongera, hari impungenge ko uko ikoranabuhanga rigenda ryiyongera bishobora gutuma bimwe mu biranga umuco nyarwanda bishobora gutakara.



















TANGA IGITEKEREZO