Ubwo mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rubavu haberaga ubukwe bwa Rukabu Kamali wari wagiye gusaba no gukwa umugeni we witwa Umubyeyi Nadia benshi bibukijwe umuco nyarwanda ubwo uyu mugeni yashyikirizwaga umusore ahetswe mu ngobyi ya Kinyarwanda.
Ntibyari bikunze gukoreshwa muri iki gihe aho usanga abenshi bigana imico y’amahanga cyane bayita ibigezweho dore ko ubu baharaye kwigana iyo mu Buhinde cyangwa se muri Nijeriya cyane cyane mu myambarire, ariko aba bo bahisemo kwibutsa abanyarwanda umurage basigiwe n’abakuru.
Umuhango wo gusaba no gukwa kw’aba bageni twavuze hejuru ukaba wararanzwe no kwimakaza umuco nyarwanda aho umusore yari agaragiwe n’abandi basore bakenyeye kinyarwanda maze umukobwa akaza kuzanwa ahetswe na basaza be mu ngobyi ya kinyarwanda nk’uko bizwi mu mihango ya Kinyarwanda y’ubukwe bwa kera. Aba basaza be ni bo bamushyikirije muramu wabo Rukabu Kamali.
Imiryango yombi yahuje urugwiro mu misango imenyerewe mu bukwe maze baratarama karahava, ingoma za kinyarwanda ziravuzwa, abahungu n’abakobwa baririmba indirimo z’igitaramo maze bahogoza umukobwa nawe ararira karahava.
Ibi biroro byarashimishije ababyitabiriye bataha bifuza ko buri munyarwanda yajya akora ubukwe yimakaza umuco nyarwanda ngo utazimira.
Inkuru dukesha Ndabashimiye Didier


















TANGA IGITEKEREZO