Itorero Inyamibwa rikubutse muri Kenya, aho ryari rimaze icyumweru mu iserukiramuco rya Kenyatta University Culture Week Festival 2013, ryari ryaritabiriye, rikaba ryaranishimiwe n’abantu benshi mu mbyino zaryo za Kinyarwanda ryagaragaje.
Aganira na IGIHE, Uwayo Jean Paul, umuyobozi w’Inyamibwa yagize ati “Inyamibwa twijihije ibi birori tubyina imikino ibiri mu gusoza mu gihe abandi bose bahawe kwerekana umukino umwe rukumbi ibyo nabyo ni ikimnetso cy’uko bishimiye bidasubirwaho umuco nyarwanda. Twahagurutse i Nairobi ku wa Mbere saa tatu z’ijoro tugera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’umugoroba.”
Uwayo akomeza avuga ko bashimiwe cyane na Professor Olive M. Mugenda, umuyobozi wa Kenyatta University bitewe n’uko bitwaye.
Iri serukiramuco ryari ribaye ku nshuro ya 22, aho ryari ryahujije ibihugu birindwi byo ku mugabane wa Afrika no ku yindi migabane.
Inyamibwa bitabiriye iri serukiramuco ari ababyinnyi makumyabiri (20) abahungu n’abakobwa. Bakinnye imikino ibiri hagati mu cyumweru cyaryo, basoza bakina indi mikino ibiri ku munsi wa nyuma.
Inyamibwa basoza bavuga ko Kaminuza y’ u Rwanda Huye Campus bateganya kuzatumira iyi Kaminuza ya Kenyatta mu rwego rwo kongera ubusabane bagira bati “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”.


















TANGA IGITEKEREZO