Amateka y’abakuze agaragaza ko ’Ku Biti Bitanu’ mu Mudugudu wa Tunza, Akagali ka Buguri, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, ibiti bitanu bihaherereye byahatewe kuko Abakoloni babonaga ko hari izingiro ry’u Rwanda kugira ngo bizahabe nk’urwibutso, kugeza na n’ubu bikaba byarabaye inganzamarumbo bikibonwa gutyo.
Bivugwa ko byasigaye mu byatewe n’Ababiligi aho basabaga abaturage kubirinda amajeri, icyo ijeri ririye bagakubitwa ibiboko umunani inshuro ebyiri; abakuze ndetse n’abakora ubucukumbuzi amateka y’ibi biti bemeza ko byatewe ahari izingiro ry’u Rwanda.
Amakuru mbarirano aratuba, nyuma yo kumva ko mu Rwanda hari ahaba hafatwa nk’izingiro ndetse hari n’amateka yagasigasiwe ariko atabyazwa umusaruro, umunyamakuru wa IGIHE yahagurutse mu Mujyi wa Kigali ngo ajye kwihera amaso no kuzanira abasomyi inkuru y’impamo.
Ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba zo ni bwo yageze ku “Biti Bitanu”. Ni muri metero nke uvuye ku Biro by’Akarere ka Kamonyi, hateganye neza n’ikigo cy’amashuri College APPEC. Ibicu byari bibuditse imvura ikubye igiye kwisuka... Ibiti by’inganzamarumbo bitanu biri byonyine munsi y’umuhanda.
Iyo ubihagaze hagati ntibigukundira kureba mu bushorishori bwabyo kuko n’amashami yakuze cyane. Umunyamakuru yahaboneye byinshi kuko uhagaze hagati y’ibi biti abona Umujyi wa Kigali neza n’ubwo uba uherereye mu bilometero 30 ...
Abasore bamuhaye ikaze ni bo babanje kumuhamiriza ko kuri ibi biti ari ho hari izingiro ry’u Rwanda; Umunyamakuru ntiyari kunyurwa kuko yumvaga ako ari ay’abasore. Gusa ntibyoroshye kubona umuntu wabonye ibi biti biterwa.
Ubwo imvura yagwaga ni bwo umunyamakuru yagiye kugama ku musaza w’imyaka 87 y’amavuko, Mukiga Patrice, utuye hafi y’ibyo biti; avuga ko yatuye hafi yabyo kuva kera kugeza nubwo bijya binamusenyera.
Mukiga ava mu mbere abwiwe n’umwuzukuru we ko hari abashyitsi, habaeho ibiganiro byo kumenyana ariko biza no kuganisha ku ngingo nyamukuru yo kumenya igihatse ibi biti.
Yagize ati “Ehhh! Ibyo mbibazwa kenshi, hari n’abazungu bajya baza ku bisura bagatera udutebe munsi yabyo n’abana babo, bakifotoza barangiza bakurira imodoka zabo bakagenda... Navutse mu 1927, nsanga ibi biti biri aho. Kugeza n’ubu nta muntu ujya abikomakoma, byibera aho.”
Yakomeje agaragaza ko ibi biti byasigaye muri byinshi byahatewe. Ababyeyi be bamubwiye ko byatewe n’Ababiligi; yabwiwe ko iyo aba bakoloni bateraga inturusu mu murima wawe bagutegekaga kuzirinda udukoko twitwa amajeri ngo tutazazirya.
Yakomeje agaragaza ko uwabaga atarinze ibiti byamuviragamo ibihano bikomeye, ati “Yakubitwaga ibiboko umunani kabiri. Urabizi ko ikiboko ari cyo cyari igihembo! Umuntu wakosheje yakubitwaga umunani ariko kutarinda iyi nturusu byo bagukubitishaga ibiboko umunani ishuro ebyiri. Nibyo rero bavugaga ngo ’urakubitwa umuanini kabiri’.”
Ababyeyi babo bararaga mu mirima barinze ibyo biti, gusa ngo nyuma baje kwiga ubwenge bwo kujya babizengurutsaho ivu hanyuma amajeri ntabyegere, batangira gukira ibiboko n’ibiti birakura biba inganzamarumbo.
Nyuma ngo hari umuzungu wabaga ku Misiyoni i Remera, aza gutemesha bimwe muri ibi biti.
Mukiga ati “Ibyo niboneye n’amaso yanjye, umuzungu witwa Bwana Honore yaje gutemesha ibiti byose by’inturusu byari kumuhanda bajya kubitwikisha amategura i Remera. Bageze kuri ibi biti bitanu arababuza ngo bizajya biranga Misiyoni.”
Kuri we kuba hafatwa nk’izingiro ry’u Rwandantazi impamvu, yagiye abyumva gutyo. Uko ingoma zagiye zisimburana nta muntu wigeze atekereza kubitema, byagumagaho. Gusa Mukiga yemeza ko yakunze kubona abazungu bahaza bakahitegerereza Umujyi Kigali.
Ubuyobozi bwemeza ko hari amateka bwamenye kuri ibi biti
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwineza Claudine, yavuze ko aya makuru bayakusanyije bagasanga abaturage cyane cyane abukuze bariho mu gihe cy’ubukoloni, bemeza ko ahatewe ibi biti hafashwe kuva kera nk’izingiro ry’u Rwanda.
Ati “Ibyo turabizi ariko natwe, ikizwi ni uko Ku Biti Bitanu ari ho hagati mu gihugu. Ni amakuru twahawe n’abaturage, icyo bahurizaho ni uko ari abazungu bateye biriya biti mubona ubu byabaye inganzamarumbo, bakabitera bavuga ko ari ho mu izingiro ry’u Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko hari icyo akarere karimo gukora kuri aha hantu kimwe n’ahandi habumbatiye amateka. “Ku bufatanye na MINICOM ubu hariya ku Biti Bitanu hari mu duce nyaburanga tubumbatiye amateka tugiye gukoraho ubushakashatsi ku buryo mu mwaka utaha tuzagaragaza ibimenyetso simusiga ko ari izingiro ry’u Rwanda.”
Hamwe mu handi hantu nyaburanga havugwaho amateka maremare mu Karere ka Kamonyi ni ku Ijuru rya Kamonyi, Ibitare bya Mashyiga, Amasenga ya Nyemana, Ku Ntebe ya Ruganzu, n’aho akanyaru gahurira na Nyabarongo bigatangira gukora Akagera biherereye mu Mirenge itandukanye.
Akarere ka Kamonyi kemeza ko kamaze gukusanya amateka y’ahantu nk’aha hagera kuri 12, hasigasirwa hakaba isoko y’amateka n’ubukerarugendo buyashingiyeho.
mazimpaka@ igihe.com



















TANGA IGITEKEREZO